• Iki cyumweru cyatangiranye n’impfu zitunguranye z’abantu bishwe n’amazi

    Kuri uyu wa Mbere tariki 07/05/2012, abantu bane bakomoka mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Gasabo na Nyanza , bishwe n’amazi mu mpfu zitandukanye kandi zitunguranye.



  • Nyagatare: Yagiye kwica umugore we amubuze atemagura urutoki

    Umugabo witwa Hageninama Cyriaque wo mu Karere ka Nyagatare ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gucura umugambi wo kwivugana umugore we, Bajeneza Leonie amuhora ko yari yanze ko bagurisha ikibanza hanyuma amubuze yirara mu rutoki akarutemagagura.



  • Huye: Yafashwe yiba telefone mu biro by’umurenge

    Murwanashyaka Emmanuel w’imyaka 25 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Huye, umurenge wa Mbazi, akagari ka Rwabuye, umudugudu wa Kabeza, yafashwe ashaka kwiba telefone igendanwa mu biro by’umurenge tariki 07/05/2012.



  • Bimwe mu bikoresho byibasiwe n

    Huye: Mutabaruka yafatanywe ibyuma batindisha amateme agiye kubigurisha

    Mutabaruka Venuste w’imyaka 20, ubarizwa mu karere ka Huye, umurenge wa Ngoma, akagari ka Matyazo mu mudugudu wa Ruvuzo, yatawe muri yombi na local defence zikorera mu kagari ka Butare, ubwo yafatanwaga ibikoresho batindisha amateme agiye kubigurisha mu Rwabayanga.



  • Kirehe: Afunzwe azira ibiro 20 bya marijuana

    Polisi yo mu karere ka Kirehe yataye muri yombi umusore ukora akazi ko gutwara moto mu mujyi wa Kigali, mu gitondo cya tariki 05/05/2012, nyuma yo kumufatana ibiro 20 by’ikiyobyabwenge cya marijuana.



  • Rulindo: Yaguze gerenade aziko ari icyuma gisanzwe

    Umugore witwa Ndacyayisenga Patricia ugura ibyuma mu isoko rya Gasiza umurenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu 05/05/2012 yaguze gerenade aziko ari icyuma gisanzwe.



  • Gasabo: Abagore babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica uruhinja

    Jeanne Nzamukosha na Jeanne Icyoribera batuye mu Kagali ka Masoro, umurenge wa Ndera, akarere ka Gasabo bafungiye kuri biro bya Polisi ya Ndera, kuva kuwa Gatatu tariki 02/05/2012 bakekwako kwica uruhinja.



  • Ruhango: umurambo w’umwana watoraguwe mu mugezi wa Base

    Umurambo w’umwana uri mu kigero cy’imyaka itanu utaramenyekana, watoraguwe n’abaturage mu mugezi wa Base mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 04/05/2012.



  • Burera: Umukobwa w’imyaka 17 afunze kubera gufatanwa kanyanga

    Umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko, kuva tariki 02/05/2012, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga iri mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera, kubera gufatanwa litoro 15 za kanyanga azikoreye mu gitebo.



  • Ngoma: Umwana wiga muri 12YBE yabyaye umwana amuta mu musarani akurwamo ari muzima

    Iragena Costantine w’imyaka 18 wiga mu mwaka wa mbere muri GS Bare (mu kigo cy’uburezi bwibanze bw’imyaka 12) mu murenge wa Mutenderi mu rukerera rwo kuri uyu wa 03/05/2012 yabyaye umwana ahita amuta mu musarani ariko aza gukurwamo ari muzima.



  • Ruhango: Umurambo wa Nshimiyimana wabonetse mu karere ka Muhanga

    Nyuma y’iminsi itatu Nshimiyimana w’imyaka 14 y’amavuko wo mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango atwawe n’umugezi wa Kirwango, umurambo we watoraguwe n’abaturage bo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga tariki 02/05/2012.



  • Mukampakanyi Gloriose umufasha wa Nyakwigendera agahinda ni kose

    Nyanza: Imvura yaguye mu ijoro yahitanye umuntu

    Nkundabagenzi Deo w’imyaka 53 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kabuzuru mu kagali ka Kibinja mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yahitanwe n’imvura yaguye mu ijoro rishyira tariki 02/05/2012 ubwo yari atashye yasomye urwagwa.



  • Rubavu: Imisongo 4842 y’urumogi yarafashwe

    Polisi y’igihugu ifatanyije n’ingabo z’igihugu zikorera muri ako gace yafashe imisongo y’urumogi 4842 mu karere ka Rubavu kuwa mbere tariki 30/04/2012 yasinzwe ahantu n’umuntu utaramenyekana.



  • Nyanza: Umuyobozi yishinganishije kuko ngo nta mutekano afite

    Karekezi Jean ushinzwe irangamimirere mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza yeruye arishinganisha mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza avuga ko nawe nta mutekano afite mu murenge abereyemo umuyobozi.



  • Nyamasheke: Abantu babiri batawe muri yombi bazira magendu

    Damas Kagina w’imyaka 61 na Lucien Nsengumuremyi w’imyaka 42 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke kuva tariki 29/04/2012 nyuma yo gufatanwa imifuka icyenda ya gasegereti bageregeza kutizana i Kigali mu buryo butemewe.



  • Nyanza: Yakuwe amenyo ane agiye gukiza abantu barwana

    Minani Jean w’imyaka 36 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gasharu mu kagali ka Katarara mu murenge wa Ntyazo yakubiswe ifuni mu musaya ahita akuka amenyo ane ubwo yaragiye gukiza abantu babiri bari bashyamiranyijwe n’imiryano.



  • Kirehe: Bamuteraniyeho baramukubita birangira yitabye Imana

    Sibomana Benjamin w’imyaka 28 bakunze kwita Byuma wari utuye mu kagari ka Kiyanzi mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe yakubiswe n’uwitwa Musafiri afatanije na murumuna we batuye mu kagari ka Kagasa mu ijoro rishyira tariki 30/04/2012 yitaba Imana.



  • Kirehe: Afunzwe azira gukubitisha umwana ingufuri y’igare

    Kagorora Simoni utuye mu kagari ka Kiyanzi, umurenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe afungiye kuri polisi mu murenge wa Nyamugari, kuva tariki 30/04/2012, azira gukubita umwana we w’umukobwa w’imyaka 10 witwa Mukashyaka Aline akoresheje ingufuri y’igari.



  • Ruhango: Ari mu maboko ya polisi azira gukoresha urumogi

    Habimfura w’imyaka 20 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Ntongwe afungiye kuri stasiyo ya Polisi ya Myamagana nyuma yo gufatanwa urumogi muri gare ya Ruhango mu ijoro rya tariki ya 28/04/2012.



  • Ruhango: umwana w’imyaka 14 yatwawe n’umugezi aburirwa irengero

    Nshimiyimana w’imyaka 14 y’amavuko mwene Nzaramba Evariste na Uwimana Seraphine yitabye Imana tariki 29/04/2012 atwawe n’umugezi wa Kiryango uherereye mu murenge wa Mwendo akarere ka Ruhango.



  • Ntuyenabo na Muvuzankiko bafungiye kuri polisi ya Byumba

    Gicumbi: Bafashwe batwaye litiro 40 za kanyanga mu mashashi

    Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Gicumbi yataye muri yombi Muvuzankiko Eugene w’imyaka 36 na Ntuyenabo Jean Marie Vianney w’imyaka 28 y’amavukobo mu murenge wa Byumba bafite litiro 40 za kanyanga bazikuye muri Uganda.



  • Kayonza: Afunzwe akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka 4

    Joseph Dushimimana w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Musumba, umurenge wa Nyamirama, akarere ka Kayonza afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirama kuva tariki 29/04/2012 akekwaho gufata ku ngufu umwana w’imyaka ine ubwo ababyeyi be bari mu gukora umuganda.



  • Abaturage batabaye nyuma y

    Ruhango: Umuvuduko ukabije wari utumye umwana ahasiga ubuzima

    Francois Rusagara, utwara moto ifite purake RB 781 T, ukorera mu karere ka Ruhango yagonze umwana arakomereka bikabije ku mugoroba wa tariki 28/04/2012 kubera umuvuduko mwinshi.



  • Nyamasheke: Uwitonze yitabye Imana aguye mu mukingo

    Uwitonze François wo mu mudugudu wa Rubona, akagari ka Nyarusange mu murenge wa Kirimbi ho mu karere ka Nyamasheke yitabye Imana tariki 27/04/2012 nyuma yo kugwa mu mukingo ahagana mu masaha ya saa moya (19h00) z’umugoroba.



  • Kuva uyu mwaka watangira, abana barenga ijana barahohotewe mu Ntara y’amajyepfo

    Abana barenga ijana bakoreweho ihohoterwa muri bo abagera kuri 20% gusa nibo ibibazo byabo byamenyekanye, nk’uko byatangajwe n’umukuru wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, nyuma y’ibikorwa cy’umuganda wabereye mu karere ka Huye.



  • Ababa n’abagenda mu mujyi wa Kigali barasabwa kugira uruhare mu gucunga umutekano

    Ababa n’abagenda mu Mujyi wa Kigali barakangurirwa kwihutira kugeza ku buyobozi n’abari mu nzego z’umutekano amakuru y’ibiteye impungenge byose babona ntacyo basuzuguye, nk’uko byemerejwe mu nama ya Komite y’umutekano y’Umujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 27/04/2012.



  • Ruhango: Umuyobozi yaburiwe irengero nyuma yo kunyereza ifumbire y’abaturage

    Emmanuel Gatorano wari ushinzwe iterambere ry’abaturage mu kagali ka Rubona, mu Karere ka Ruhango, yamaze gutoroka nyuma y’aho tariki 23/04/2012 atahuriweho ko yibye imifuka itatu y’ifumbire yari igenewe abaturage.



  • Gatsibo: Polisi yatahuye abishe Rwabukanga

    Abantu 5 bafungiye kuri polisi ya Kiramuruzi bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Rwabukanga, umusore w’imyaka 17 wari umunyeshuri ku ishuri ryisumbuye rya Gakoni. Bamurange Afissa, umwe mu bafunze amaze kwemera icyaha nubwo hari abandi bafunganywe batarabyemera.



  • Kamonyi: Abantu 3 basize ubuzima mu mpanuka y’imodoka 2 zagonganye

    Abantu batatu bitabye Imana abandi barakomereka bikomeye mu mpanuka y’imodoka ebyiri zagonganiye mu mudugudu wa Ruyenzi, umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, ku mugoroba wa tariki 25/04/2012.



  • Huye: Nzibavuga Kaniziyo yishwe atewe icyuma

    Nzibavuga Kaniziyo w’imyaka 50 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Nyabubare, akagari ka Kaburemera, umurenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye, yishwe mu ijoro rishyira tariki 26/04/2012 atewe icyuma mu ijosi.



Izindi nkuru: