Umuyobozi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo arasaba abayobozi gukumira ibyaha

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo (RPC), Mwesigye Elias, yabwiye abayobozi b’imirenge yo mu Ntara y’Amajyepfo, aho bari bateraniye mu mahugurwa tariki 20/06/2012, ko kimwe mu bitera ibyaha ari uko umuntu adashobora kubona ibyo yifuza byose.

Mu gihe umuntu ashaka kubona icyo yifuza kandi atabasha kwibonera mu bushobozi bwe, kandi akaba afite ubushobozi bwo kukigeraho, iyo abiboneye uburyo aracyiba.

Abayobozi rero basabwa gukuraho uburyo bwose butuma icyaha gishoboka. Gutuma abasoresha batakira amafaranga y’abasora mu ntoki, ni bumwe mu buryo bwo gukumira icyaha cyo kunyereza umutungo.

Muri iki gihe za SACCO ziri ahantu hose, abayobozi b’imirenge basabwe gushaka uburyo amafaranga y’imisoro yajya anyuzwa muri izi SACCO maze abasoresha bakakira impapuro zatangiweho imisoro muri banki aho gufata amafaranga mu ntoki.

RPC Mwesigye ati « iyo abantu barwaniye mu kabari runaka, mwebwe abayobozi mufata izihe ngamba ? Ese muzi umubare w’utubari mufite mu mirenge yanyu ? Mufatanye na polisi, inkeragutabara n’abandi, mushake ababaha amakuru ku bibera hirya no hino mu mirenge muyobora, maze mukumire ikibi. Ubufatanye ni yo nzira irambye yo kurwanya icyaha ».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka