Nyanza: Abakobwa barwanye bapfa umuhungu batera ibuye umukecuru yitura hasi

Umukecuru witwa Mukamanzi Erida utuye mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza yajyanwe ku kigo Nderabuzima cya Busoro ari intere nyuma yo gukubitwa ibuye n’uwitwa Musabyimana Marie Jeanne warimo arwana na mugenzi we bapfa umuhungu.

Musabyimana Marie Jeanne w’imyaka 17 y’amavuko na mugenzi we witwa Nyirahavugimana Anastasie w’imyaka 19 y’amavuko barwanaga bapfa umuhungu ni abakozi bo mu rugo; nk’uko Jean Pierre Nkundiye, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro yabitangarije Kigali Today tariki 25/06/2012.

Nkundiye agira ati: “Uwo mukecuru akimara gukubitwa ibuye ahagana mu musaya yahise yikubita hasi muhamagariza imodoka y’imbangukiragutabara imujyana ku Kigo nderabuzima cya Busoro”.

Abo bakobwa bombi barwanaga bapfa umuhungu batawe muri yombi bajyanwa gufungirwa kuri station ya polisi y’umurenge wa Busoro.

Abo bakobwa basabwe kuvuza uwo mukecuru kuko ibyo yakorewe ari urugomo nubwo uwamuteye ibuye atari yabigambiriye; nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro abisobanura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busoro asaba abantu kwirinda imirwano idafite ishingiro ahubwo izo mbaraga barwanisha bakazikoresha mu yindi mirimo ibateza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Yewe birababaje pe mbega umurengwe

yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Aba bakobwa bari bafite ubushyuhe rwose. Iyo babahoreza aho gukorera urugomo uwo mukecuru

HABANABAKIZE yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Bibaho adolessance iraryana kandi baribamaze guhaga imisosi ikibabaje ni umukecuru wabirenganiyemo.

nsengiyumva alphonse yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Mbega abana bafite ubushyuhe! Ubu se nibagera mu ma 25 ans bizaba bimeze bite? Umukecuru yihangane, gusa abo bakobwa ntibakirirwe barwana bapfa abahungu.

yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

N’ubundi ba karyarugo iyo bamaze guhaga imitsi ya ba nyirabuja ntacyababuza imirwano iterwa n’umrengwe.

Icyabereka ukuntu ibyo bakiniramo umuntu aba yabibonye yiyushye akuya

yanditse ku itariki ya: 26-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka