Yabeshye ko agiye kwahira ubwatsi yiba igitoki ariko ntibyamuhira

Yadusoneye Ndungutse utuye ahitwa ku Kamazuru mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga yitwaza agafuka n’akuma gakata ubwatsi maze akigabiza imirima y’abaturage agasarura ibyo ahasanze ubundi agashyira utwatsi duke kumpande z’ibyo yibye akitahira.

Abazi uyu musore bemeza ko iwabo nta matungo ahaba kandi akaba nta n’akazi ko kuragira amatungo afite akaba ari nta mpamvu yo kubeshya ko aba yagiye kwahira ubwatsi.

Nyuma yo kubona aho atuye bamaza kumuvumbura, uyu musore yafashe icyemezo cyo kujya ava aho atuye agakora urugendo rw’ibirometero birenga 5 akajya kwiba mu duce two mu mujyi wa Muhanga.

Tariki 25/06/2012, uyu musore yaje mu kagali ka Gahogo maze asaba abantu bo mu rugo rw’umusirikare witwa Kaberuka ko yakwahira ibyatsi biri munsi y’inzu ahantu hari n’insina maze bamwemereye ajya kwicira igitoki.

Yadusoneye Ndungutse wafashwe yiba igitoki kandi yari yasabye kwahira ubwatsi.
Yadusoneye Ndungutse wafashwe yiba igitoki kandi yari yasabye kwahira ubwatsi.

Uyu muhungu yafashwe atangiye kumanyura igitoki ngo agishyire mu mufuka maze amaguru ayabangiringata ariko abantu baramwirukankana baramufata.

Ndungutse utagira ibyangombwa bimuranga agahitamo kubeshya ko afite imyaka 15, yiyemerera ko amaze iminsi yiba muri ubwo buryo maze rimwe na rimwe ibyo yibye akabigurisha ibindi akabirya.

Nyuma yo gufatwa, Ndungutse yasabye ko bamubabarira ngo kuko yabitewe n’inzara n’ubukene yari afite arahira ko nababarirwa ahita areka kwiba, ariko abamuzi bavuga ko ari amayeri akoresha ahantu hose afatiwe mu cyuho kugirango bamureke yigendere.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

bamuhate igiti bamureke yitahire kuko ntakindi bamukorera kirenze kuricyo.

gahigi yanditse ku itariki ya: 27-06-2012  →  Musubize

bamuhate igiti bamureke yitahire kuko ntakindi bamukorera kirenze kuricyo.

gahigi yanditse ku itariki ya: 27-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka