Abantu 37 bapfuye baguye mu mubyigano wabereye kuri Sitade yo muri Congo-Brazzaville, ahari harimo gukorerwa igikorwa cyo gushaka abinjira mu ngabo z’igihugu. Ubuyobozi bwa Congo-Brazzaville bwatangaje ko umubare w’abakomerekeye muri icyo gikorwa utahise umenyekana.
Abaturage batuye muri Teritwari ya Nyiragongo n’umujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo yo kwamagana abarwanyi ba Wazalendo kubera ibikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa barimo gukorera abaturage, abagize imiryango ya sosiyete sivile bakaba basaba Leta kubakiza ababahungabanyiriza umutekano.
Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kivuga ko kibabajwe n’urupfu rw’umwe mu basirikare bacyo wiciwe i Goma muri iki cyumweru, kandi ko cyatangije iperereza ngo hamenyekane uburyo yapfuye.
Abahagarariye ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza muri Uganda, batanze umuburo ku baturage babo bazitabira iserukiramuco rya Nyege Nyege, kwigengesera kubera kwikanga ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira Umujyi wa Kampala.
Ayo makuru yemejwe na Minisiteri y’Umutekano ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ashimangira ibyari byatangajwe mbere n’uwo mutwe w’inyeshyamba ukorana bya hafi n’igihugu cya Iran.
Ingabo z’igihugu cy’u Burundi zagiye mu butumwa bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi zavuye mu bice zarimo nyuma y’uko abarwanyi ba M23 bashushubikanyije ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zari muri Masisi.
Nyuma imirwano yabereye mu bice bitandukanye bya Masisi tariki 5 Ugushyingo 2023, ndetse igasiga uduce dukomeye dufashwe n’abarwanyi ba M23, imirwano ikomeye yubuye muri Teritwari ya Nyiragongo mu gice cya Kibumba ku musozi wa Nyamishwi ku kirunga cya Nyamuragira ahari gukoreshwa intwaro zikomeye.
Inzego z’ubuzima muri Palestine zatangaje ko ibitaro bya al-Ahli Arab byo mu mujyi wa Gaza byari birwariyemo abagera ku gihumbi byagabweho igitero, gihitana ababarirwa muri magana atanu, abandi batahise bamenyekana umubare bakaba bari bakirimo gushakishwa mu bisigazwa by’ibitaro byasenyutse.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, yatangaje ko umugabo we yerekeje muri Israel aho agiye ku rugamba Igihugu cye kirimo aho gihanganye n’abarwanyi b’Umutwe wa Hamas.
Imirwano yongeye kubura hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) hamwe n’umutwe wa M23 muri teritwari ya Masisi. Imirwano yatangiye tariki 01 Ukwakira 2023 mu masaha ya saa cyenda kugera ku mugoroba mu bice Kirolwire, Kibarizo, Busumba na Kirumbu. Byarangiye abarwanyi ba M23 bashubije inyuma (…)
Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Mozambique, IGP Bernardino Raphael, yashimye inzego z’umutekano z’u Rwanda kubera uruhare rwazo mu kurwanya iterabwoba no kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.
Abantu barindwi baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe mu iduka ry’ikawa mu murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, icyo gitero kikaba cyabaye nyuma y’umunsi umwe ikindi gisasu gitezwe mu modoka na cyo kikica abantu.
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika (CAR), Prof Faustin Archange Touadéra, yifatanyije n’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri icyo gihugu mu bikorwa by’umuganda rusange.
Jean-Louis Kagahe ari we se w’umuhanzi Calvin Kagahe Ngabo uzwi ku izina rya Young CK, uherutse kwitaba Imana mu buryo butungurante aguye Ottawa muri Canada tariki 17 Nzeri 2023, yagize icyo avuga ku buzima, inzozi n’icyuho yasigiwe no gupfusha umwana mu buryo bw’amarabira.
Indege ya Kajugujugu y’Igisirikare cya Kenya yakoze impanuka hafi y’umupaka wa Somalia, abantu umunani bari bayirimo barapfa.
Abaturage mu mujyi wa Goma bagaragaye bari mu myigaragambyo ubwo bari bategereje igikorwa cyo gushyingura urubyiruko rwarashwe n’ingabo za Congo (FARDC) tariki 30 Kanama 2023.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Mtanila giherereye ahitwa Igangwe, Chunya, mu Ntara ya Mbeya, muri Tanzania, witwa Mugwira Nkuta w’imyaka 41 y’amavuko, yasanzwe yapfuye nyuma yo kunywa ibintu bikekwa ko ari uburozi, kubera ko ngo yari afite ibibazo byinshi byamurenze.
Umuryango w’Abibumbye watangaje ko hakenewe inkunga yo gufasha abantu barenga ibihumbi 250 bagizweho ingaruka n’inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura uherutse guhitana abantu mu gihugu cya Libya.
Abantu basaga 500 ni bo bamaze kurokorwa nyuma y’iminsi ine bamaze baragwiriwe n’inkuta z’amazu nyuma y’inkubi y’umuyaga uvanze n’imvura biherutse kwibasira igihugu cya Libya.
Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu muri Maroc ivuga ko abantu basaga 2000 ari bo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’umutingito, abandi basaga 1400 bakomeretse bikomeye, naho abantu 2059 bagakomereka byoroheje.
Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yasabye abaturage b’igihugu cya Uganda kujya bagenzura ibyangombwa by’abantu batandukanye bahuriye ahantu hari abantu benshi haba mu nsengero, mu mahoteri, mu masoko no muri za Bisi zitwara abagenzi ndetse no mu bindi birori bitandukanye bihuza abantu benshi kugira ngo bagenzure (…)
Guverinoma ya Kinshasa yatangiye urugendo rusura abaturage babuze ababo mu myigaragambyo iheruka mu mujyi wa Goma tariki 30 Kanama 2023. Ni imyigaragambyo yaguyemo urubyiruko rurenga 40 bishwe barashwe n’ingabo za Congo (FARDC) ndetse hakoremereka abarenga 80, mu gihe abafashwe bagafungwa barenga 140.
Muri Afurika y’ Epfo, abantu 73 bapfuye, abandi 43 barakomereka nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye inzu ya etaji eshanu mu Mujyi wa Johannesbourg, kuri uyu wa Kane tariki 31 Kanama 2023.
Abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru bishyize hamwe mu kurwanya umutwe wa M23, babyukiye mu myigaragambyo yaguyemo abarenze 6 abandi babarirwa mu 10 barakomereka.
Abantu 26 bapfuye, abandi barakomereka nyuma y’uko ikiraro cyari kikirimo kubakwa cyacitse kigasenyuka.
Inkuru y’urupfu rwa Yevgeny Prigozhin yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, aho bivugwa ko yaba yaguye mu mpanuka y’indege yabereye i Moscow mu Murwa Mukuru w’u Burusiya.
Udutsiko tw’amabandi yitwaje intwaro, twabibye ubwoba mu baturage muri Haïti. Aho kuva uyu mwaka wa 2023 watangira, imvururu ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro muri icyo gihugu zimaze guhitana ubuzima bw’abasaga 2.400, nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye. Hakaba ngo hakenewe ingabo mpuzamahanga kugira ngo zihagarike (…)
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zakoze umuganda zitanga na serivisi z’ubuvuzi mu bikorwa bigamije ubukangurambaga bwo kurwanya Malariya.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Mocimboa da Praia, burangajwe imbere n’Umuyobozi w’Akarere, Sergio Domingo Cypriano, wari uherekejwe n’abayobozi mu nzego z’umutekano za Mozambique barimo Umuyobozi w’ikigo cya Leta gishinzwe amakuru n’umutekano, Zito Navaca, basuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda bashima uruhare rwazo mu bikorwa byo (…)
Abasirikare bafashe ubutegetsi muri Niger batangaje ko badashobora kwakira intumwa za CEDEAO kubera ko batemera ibyifuzo by’izo ntumwa byo gusubiza ubutegetsi Perezida Bazoum.