Mu gihe ingamba zo kwirinda COVID-19 zahagaritse imikorere y’ibigo bimwe na bimwe birimo n’ingo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs), hatangiye kwigwa uburyo izo ngo zakongera gufungura mu gihugu hose.
Umukozi ushizwe ubuzima bw’imyororokere mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) Joel Serucaca avuga ko kuba abagabo badakunze kwitabira uburyo bwo kuboneza urubyaro bwo kwifungisha burundu biterwa no kutagira amakuru kimwe no kuba ubu buryo ari ubwa burundu adashobora kubuhagarika igihe ashakiye kubuvamo.
Amapera ni imbuto ziboneka mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi zigakundwa cyane cyane n’abana, ariko ibyiza by’amapera ntibigarukira ku mbuto gusa, ahubwo abahanga batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko ibibabi by’amapera ndetse n’igishishwa cy’igiti cy’ipera bigira akamaro gakomeye mu gukemura ibibazo by’ubuzima (…)
Amazi yitwa ‘Amakera’ aboneka mu Karere ka Musanze byakomeje kugaragara ko akunzwe cyane n’imbaga y’abaturage iza kuyanywa, akomeje gutera impungenge z’uburyo ashobora gutera indwara zinyuranye zituruka ku mwanda.
Kuva aho Covid-19 yadukiye ku isi mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, ntabwo kubyara cyangwa se kuvuka byahagaze. Ababyeyi barabyaye kandi basabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19. Mu ngamba basabwa kubahiriza harimo n’iyo kwambara agapfukamunwa. Ese iyi ngamba yoroheye ababyeyi cyangwa yarabagoye?
Hari abantu bavuga ko bakunda ubunyobwa ariko bakabutinyira ko bugira amavuta menshi, bityo bukaba bwatera indwara zitandukanye ziterwa no kurya amavuta menshi, nyamara abahanga mu buzima bw’abantu, bavuga ko ubunyobwa ari bwiza cyane cyane ku buzima bw’umutima.
Umubyeyi witwa Kwizera wo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko ahohoterwa n’umugabo we kuva muri 2012, biturutse ku kuba umugabo yarafunguwe agasanga umugore we yaranduye Sida.
Imbuto z’igiti cya Moringa zikize cyane kuri vitamine C, ni cyo gituma izo mbuto ari nziza mu kongerera umubiri ubudahangarwa nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://www.moringasiam.com.
Abashakashatsi mu bijyanye n’indwara bavuga ko gukoresha imibavu yo guhumuza mu kwaha izwi nka (deodorant) irimo ibyo bita ‘sel d’alminum’, bishobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.
Kunywa amazi ni ikintu abantu bamwe bavuga ko cyoroshye, hakaba n’ubwo bagereranya ikintu cyoroshye no kunywa amazi, umuntu akaba yavuga ati “ibyo byoroshye nko kunywa amazi”, ariko hari n’abandi bavuga ko kunywa amazi ari kimwe mu bintu bibagora, bagahitamo kuyanywa ari uko bayavanze n’ibindi binyobwa nk’umutobe w’imbuto (…)
Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, batangije ubufatanye bugamije kuzamura itangwa ry’amaraso mu Rwanda.
Benshi mu babyeyi babyaye bavuga ko uburibwe bagira mu gihe bagiye kubyara (ibise), ari ikintu kibabaza cyane ku buryo bigoye kubisobanura. Ibise by’abagore, bishobora kwihuta umugore akabyara vuba, ariko hari n’ibitinda ku buryo umugore ashobora kumara amasaha asaga 24 aribwa.
Hari abantu bashakira ubwiza bw’uruhu mu mavuta yo kwisiga, cyane cyane abagore n’abakobwa, ibi ugasanga bishobora kugira ingaruka bitewe n’ibyo ayo mavuta akozemo, ndetse bikanagira ingaruka no ku bukungu.
Ubwo Covid-19 yageraga muri Kenya yagendanye no kwiyongera gukomeye kw’imibare y’abasambanyijwe. Amakuru atangwa na Leta ya Kenya avuga ko ukwezi kumwe gusa nyuma y’uko Covid-19 ihagera, habarurwaga abakoze ibyaha byo gusambanya abakobwa biyongereyeho 42%.
Uruboga rwitwa Okra mu Cyongereza cyangwa Gombo mu Gifaransa ntirumenyerewe cyane mu Rwanda, ariko rumaze igihe rutangiye kugaragara ku masoko amwe n’amwe cyane cyane ayo mu Mijyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens arasaba abagore n’abakobwa kutishora mu mibonano mpuzabitsina bitwaje ko hari itegeko ribemerera gukuramo inda.
Abakora uburaya bo mu Karere ka Rulindo, baratangaza ko gusobanukirwa icyo amategeko ateganya ku gukuramo inda, byatumye bafata umwanzuro wo kutazongera kuzikuramo mu buryo bwa magendu, dore ko byanabagiragaho ingaruka zirimo ubumuga, urupfu cyangwa indwara zidakira.
Nyuma y’uko ku cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, abantu bakomorewe kongera gusengera mu nsengero, abayoboke b’amadini bavuga ko bashimishijwe no kongera guteranira mu isengesho rusange.
Bamwe mu bakobwa n’ababyeyi bavuga ko nubwo abana baba barasambanyijwe bagatwita imburagihe, gukuramo inda atari wo muti kuko bishobora kubagiraho ingaruka.
Nkuko umuntu wese agira ubwoko bw’amaraso (A, B, AB na O) ni na ko umuntu wese agira imiterere y’amarso bita RESUS, igaragazwa n’akamenyetso ko guteranya (+) cyangwa ako gukuramo (-).
Mukamana (izina twamuhimbye) w’imyaka 16, ubu afite uruhinja rumaze ukwezi kumwe n’igice ruvutse. Avuga ko inda yayitewe na shebuja, nyuma y’uko umugore we yamukuye mu ishuri ngo amukorere.
Uwitwa Gilbert Kubwimana wayoboraga ikigo cy’Abanyamerika kigura uduseke mu Rwanda, avuga ko yemeye gusiga umushahara wa miliyoni yahembwaga atangira gutabariza ingo zirimo abana bafite ubumuga.
Buri muntu agira impumuro ye yihariye, hakaba abantu bahumura neza mu buryo karemano bitanabasabye kwisiga ibintu byinshi, hakaba n’abandi bahorana impumuro mbi, n’iyo bakwitera imibavu ihumura neza ntibishire.
Kuba nta muntu ku isi kugeza ubu wigenera igitsina cy’umwana azabyara, bituma bamwe batishimira kubyara abahungu gusa cyangwa abakobwa gusa. Ibarurishamibare ry’Umuryango w’Abibumbye rivuga ko kugeza ubu isi ituwe n’abaturage bakabakaba miliyari zirindwi na miliyoni 800, harimo abagabo cyangwa abahungu bangana na 50.4%, (…)
Leta ya Sudani yamaze kwemeza itegeko rivuga ko uzafatitwa mu gikorwa cyo gukata bimwe mu bice by’igitsina ku bakobwa n’abagore (Female genital mutilation) bifatwa nko gusiramura abagore n’abakobwa, azajya ahanishwa igihano cy’imyaka itatu y’igifungo.
Kubona wabyibushye ugahita ujya muri gym kugira ngo utakaze ibiro utazi icyaguteye umubyibuho, bisa no gushaka igisubizo kandi utazi ikibazo. Ni kenshi umuntu yireba akabona ibiro bye byariyongere agatangira kuremererwa kubera kubyibuha, inshuro nyinshi agahita ajya gukora imyitozo ngororamubiri, ndetse agatangira no (…)
Imirire mibi y’igihe kirekire, ishobora gutuma umwana agwingira. Kugwingira, bituma igihagararo cy’umwana, ibiro bye ndetse n’imitekerereze y’ubwonko bidakura neza, ngo bibe bijyanye n’imyaka ye.
Umuryango Mpuzamahanga w’Ubushakashatsi kuri Jenoside urahamagararira isi yose muri rusange n’Abanyarwanda by’umwihariko, kwita ku bantu bakuze muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo cya koronavirusi.
Abantu benshi ntibaha agaciro umuco wo gukaraba intoki, abandi na bo ntibamenya igihe gikwiriye cyo kuzikaraba, kandi ari ikintu cy’ingenzi mu kwirinda indwara nyinshi zandura zikwirakwijwe na mikorobe ndetse na virusi zimwena zimwe, zirimo na virus nshya yo mu bwoko bwa corona izwi nka coronavirus itera indwara ya covid-19.
U Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo bazatanga udukingirizo tw’abagabo tugera kuri miliyoni mirongo itatu n’eshatu (33M), muri uyu mwaka wa 2020, ni ukuvuga ko hazaba hiyongereyeho miliyoni ebyiri ugereranije n’izatanzwe umwaka ushize.