Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa batewe inda zitateguwe bifuza ko imbaraga zishyirwa mu bana b’abakobwa mu kubigisha ubuzima bw’imyororokere zanashyirwa mu bana b’abahungu kuko ari bo batera inda.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) iratangaza ko n’ubwo ikibazo cy’ihungabana kiri mu byiciro byose by’urubyiruko, ariko abatazi inkomoko bugarijwe ku kigero cya 99%.
Umuyobozi w’agashami gashinzwe imivurire y’indwara zo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr IYAMUREMYE Jean Damascene, yatangarije KT Radio ko 17% by’urubyiruko byibasiwe n’indwara y’agahinda gakabije.
Ijambo ‘stress’ ritarabonerwa ijambo ry’ikinyarwanda rikwiriye, ryabaye gikwira mu muryango nyarwanda ndetse n’ahandi ku isi. Stress twakwita umuhangayiko cyangwa umujagararao, abantu bahura na yo haba mu kazi, mu bakozi no mu bakoresha, mu rugo, ku ishuri n’ahandi mu buzima butandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko ikibazo cyo gusambanya abana gihangayikishije kandi kibangamiye imibereho myiza y’abaturage nyamara gishobora gucika burundu abagize umuryango babigizemo uruhare runini.
Umukozi w’Akarere ka Gatsibo ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mukagasana Naome, asaba ababyeyi b’abana basambanyijwe bagaterwa inda gukomeza kubafasha bakanabumva bakabafasha no gusubira mu ishuri kuko nyuma y’ibibazo ubuzima bukomeza.
Nyiracumi Stephanie wo mu Mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, arasaba ubufasha nyuma yo kubyara abana b’impanga batatu icyarimwe kandi akaba adafite ubushobozi.
Umubyeyi witwa Uwamahoro Mediatrice, wo mu Mudugudu w’Urugwiro, Akagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, arasaba ubufasha bwo kubasha kubona icumbi, ndetse n’umwana we agasubira mu ishuri.
Ni kenshi abantu (umugore cyangwa umukobwa) bajya kwa muganga kwivuza basuzumwa muganga agasanga barasamye yewe bamwe bagasanga inda igera no mu mezi ariko bo batabizi.
Ababyeyi b’i Musha mu Karere ka Gisagara barasaba abafite umutima utabara kubatera inkunga kugira ngo babashe kuvuza umwana wabo w’umukobwa, Ange Mushimiyimana, wavukanye ubumuga bw’ingingo.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifata gukuramo inda nk’icyaha cyo kwica, igasaba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda gukora ubuvugizi mu kurwanya iryo tegeko rifatwa nk’ikibazo gikomeje gutera impungenge no gutera ibikomere mu ngo no mu rubyiruko.
Hari abakobwa bagiye basambanywa bikabaviramo kubyara bakiri abangavu, bavuga ko iyaba bagenzi babo batarabyara babategaga amatwi, umubare w’abakomeje kubyara wagabanuka.
Kunywa inzoga ku buryo burengeje urugero ni imwe mu mpamvu zitera zimwe mu ndwara zitandura harimo nka Diyabete n’izindi nk’uko bisobanurwa na Dr Omary Ubuguyu, umuganga ushinzwe kurwanya no gukumira indwara zitandura muri Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania.
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko baterwa ipfunwe no kujya gushaka udukingirizo ku manywa kuko hari abadashaka ko hagira ubabona. Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda amasaha yo gukora cyane cyane aya nijoro yagiye arushaho kuba macye ubundi akanakurwaho burundu kandi akenshi ari yo bakundaga kujya (…)
Mu gihe ku itariki 31 Gicurasi isi yose yizihiza umunsi wo kurwanya ububi bw’itabi, mu Rwanda hari bamwe mu baturage batarumva ububi bwaryo, aho bemeza ko badashobora kurireka.
Bamwe mu babyeyi bavuga ko kwemerera abana kuboneza urubyaro bitandukanye n’indangagaciro ndetse n’umuco w’Abanyarwanda, ariko abandi bagasanga bikwiye kuko ibihe byahindutse.
Ubusanzwe bimenyerewe ko mu bashakanye abagore ari bo baboneza urubyaro bakoreshe uburyo bunyuranye, hakabaho n’ubuhuriweho na bombi nko kwiyakana, gukoresha agakingirizo, kubara no kwifata, gusa n’abagabo baboneza urubyaro.
Uwera Solange w’i Save mu Karere ka Gisagara yagushijwe na moto y’impuzamakoperative y’abamotari b’i Nyagatare muri 2012, bimuviramo ubumuga, none na n’ubu ntarishyurwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) hamwe n’indi miryango irengera ubuzima ku isi, bari mu bukangurambaga buzamara icyumwereru kuva ku itariki 17-23 Gicurasi 2021, bugamije kurwanya impanuka zibera mu mihanda.
Kwambara isutiye ku mukobwa w’umwangavu ni ingingo itavugwaho rumwe n’ababyeyi. Nawe waba wibaza niba bikenewe cyangwa bidakenewe.
Hari abavuga ko iyo bagiye guhaha inyama bagasanga nta nyama z’umwijima zihari, bahita bazihorera kuko ngo nta zindi zibaryohera nk’inyama z’umwijima, uretse ko hari n’abavuga ko bumva zibamerera nk’ibintu bidafite icyanga, ku buryo batanazihaha cyangwa se ngo baziteke mu ngo zabo.
Ayingeneye Léonie utuye mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arishimira ko akiriho nyuma y’uko yari yarihebye abona ko nta gihe asigaje ku isi.
Hashize iminsi havugwa amakuru adafitiwe gihamya, avuga ko urukingo rwa Covid19 ruri gutangwa mu Rwanda rutizewe, ari nayo Mpamvu abantu bari kuruhabwa, basabwa kubanza gusinya ko bagiye gukingirwa ku bushake bwabo.
Ibitunguru ni ikiribwa kiryoha, gihugumura neza, kitagira ibinure bibi byatera ingaruka ku muntu ubirya, kandi ibitunguru bigira ibyiza bizana mu mubiri.
Kigali Today yagiranye ikiganiro na Jean Michel Iyamuremye, Umuganga akaba n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe muri Centre Psychotherapeutique Icyizere ihereye mu Kagari ka Niboye, Akarere ka Kicukiro.
Abahanga mu buvuzi bw’amenyo no mu ndwara zo mu kanwa bemeza ko ku mezi atatu uruhinja rwagombye gutangira gukorerwa isuku yo mu kanwa nubwo nta menyo ruba ruramera, kuko hari utwanda amashereka asigamo.
Hirya no hino mu Karere ka Musanze, cyane cyane mu mirenge y’icyaro haracyagaragara indwara ziterwa n’umwanda n’imirire mibi, hakaba abaturage bavuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buba bushaka guhisha icyo kibazo, bityo ntikigaragazwe ngo gishakirwe umuti.
Hari abafite ubumuga bavuga ko hari igihe bagaragariza inzego zibishinzwe ibibazo bahura na byo, bikanafatirwa imyanzuro, ariko bagategereza ko bikemurwa amaso agahera mu kirere.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) yatangaje ko ikeneye ubufatanye bw’inzego zose bireba kugira ngo serivisi zo kuboneza urubyaro no kumenya ubuzima bw’imyororokere zigere ku baturage bose harimo n’abangavu.
Mu Rwanda hari abantu bafite ubumuga butandukanye, bwaba ubw’ingingo, kutabona, kutumva, kutavuga, ariko hakaba n’icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije, nk’umuntu utabona, utumva ntanavuge, bakaba bugarijwe n’ibibazo byinshi bifuza ko byagaragazwa.