Umuryango uharanira uburenganzira bw’umuguzi (ADECOR) uhamya ko hakiri icyuho mu ikorwa ry’ibiryo byongewemo intungamubiri bigatuma bitaboneka ku isoko n’aho biri bigahenda.
Ubushakashatsi bugaragaza ko buri segonda ku isi hapfa umwana wavutse atujuje iminsi isanzwe yo kuvuka, ihwanye n’amezi icyenda.
Abitabiriye inama mpuzamahanga ku kuboneza urubyaro (ICFP 2018) bifuje ko serivisi zo kuboneza urubyaro zanozwa, zigatangwa neza kurushaho kugira ngo zigere ku ntego.
Umuryango Imbuto Foundation ntiwemeranya n’abavuga ko kwigisha abakiri bato ibyo kuboneza urubyaro ari ukubagabiza ubusambanyi ahubwo ko hari ibibazo byinshi bibarinda.
Urubyiruko rwo mu bihugu bitandukanye ruhamya ko rutisanzura iyo rushaka kuboneza urubyaro kuko ngo hari aho rukumirwa, rwanemererwa rukabikora rwihishahisha.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, aributsa abatuye isi ko kuboneza imbyaro bitareba abagore gusa ahubwo ko buri wese bimureba, akabigiramo uruhare kugira ngo bigere ku ntego.
Nshimyumuremyi Felix ni umwe mu bantu binjiye mu kugirira neza abarwayi, nubwo atari yarigeze atekereza ko ashobora gukora ibikorwa bisanzwe bizwi ku izina ‘ry’umusamariya mwiza’.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare buvuga ko amakimbirane mu miryango no kutamenya gutegura indyo yuzuye biri mu bituma bwaki idacika.
Kuva kera abafite ubumuga bwo kutabona bagorwaga no kugenda ngo bagere aho bashaka, kuko bifashishaga ikibando cyangwa igiti, bitaba ibyo bakabarandata ariko na byo ngo bikaba ikibazo kuko kubona umuntu ugendana n’utabona buri kanya ngo byari bigoye.
Kuri uyu wa gatatu, Inama y’Abepisikopi Gaturika yasohoye itangazo ryamagana itegeko rishya ryo gukuramo inda riherutse kujya hanze, ndetse inasaba amavuriro yayo yose mu gihugu kutazakurikiza iri tegeko.
Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko inkoni yera ibayobora ari ijisho ryabo, bakifuza ko yashyirwa kuri mituweri kuko ihenze kandi bagasaba ko zajya ziboneka ahari ibikorwa by’ubuvuzi hose.
Musabyemariya Patricia arera umwuzukuru we Iradukunda Bosco w’imyaka umunani wavukanye ubumuga bw’ingingo n’ubwo mu mutwe, nyuma y’aho ababyeyi bamubyaye bamutaye.
Nyiramukiza Alvera aragira inama abana bakiri bato bakomeje kubyara imburagihe nyuma, y’ingaruka byamugizeho nyuma yo kubyara umwana afite imyaka 14.
Akarere ka Burera gakomeje kugira imibare iri hejuru y’abana bagwingira, ubuyobozi bwako bukavuga ko intandaro ari imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi ku bijyanye n’imirire.
Bashingiye ku myitwarire y’urubyiruko rwiyandarika ndetse no guhunga inshingano za kibyeyi kwa benshi, hari abaturage bamaganye itegeko rikomorera bamwe gukuramo inda.
Umuhuzabikorwa wa gahunda y’igihugu mbonezamikurire mu bana bato, Dr Anita Asiimwe, yemeza ko umubyeyi atagurira igitabo umwana na we ubwe ataramenya agaciro kacyo.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF), arasaba ababyeyi kwita ku mwana kuva agisamwa, kuko iyo bidakozwe bishobora guhombya umuryango we n’igihugu muri rusange.
Umuryango "Love with Actions/LWA" hamwe n’abafatanyabikorwa bawo barasabira imiryango irimo abana bafite ubumuga kwigishwa no gukurwa mu bukene.
Abakozi b’ibitaro bya Gihundwe biherereye mu Karere ka Rusizi bavuga ko kuba umuganga bitarangirira mu gutanga imiti gusa, ahubwo biherekezwa n’umutima w’ubumuntu ku barwayi ndetse n’abafite ubushobozi buke.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangije gahunda yiswe Ijwi ry’umurwayi izatuma umurwayi, umurwaza, umuganga n’undi wese agaragaza ibitagenda n’ibyashyigikirwa mu buvuzi.
Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyabikenke mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, buramara impungenge abashaka serivisi zo kwikebesha (Kwisiramuza) kuko ubu biri gukorwa ku buntu.
Madame Jeannette Kagame aritabira inama y’Umuryango w’abagore b’Abaperezida (OAFLA), aho aza kuba garagariza icyo u Rwanda ruri gukora mu kurwanya SIDA.
Nyuma y’uko mu mugezi wa Mukungwa hagaragayemo amafi menshi yapfuye icyayishe Kikaba kitaramenyekana, Minisiteri y’ ubuhinzi n’ubworozi MINAGRI, yasabye ko abantu bakwirinda kurya ayo mafi birinda ingaruka yateza.
Abafite ubumuga bahagarariye abandi bahigiye gukora ku buryo mu bihe biri imbere nta wufite ubumuga uzongera kugaragara mu muhanda, asabiriza.
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame avuga ko impamvu imibare ya 3% by’Abaturarwanda bafite ubwandu bwa SIDA itagabanuka harimo n’ababyeyi batabwiza abana babo ukuri ku mpamvu bafata imiti igabanya ubukana.
Abaturage b’Umurenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bahawe icyuma kizabafasha kwirinda indwara ziterwa n’amazi mabi, kuko kiyungurura amazi y’ikiyaga bakoresha.
Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Rwanda riragenda rifata indi ntera kuko ababikoresha bakomeje kwiyongera nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu bitaro bya Ndera.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irimo gushaka uko abashakashatsi n’abanyeshuri muri za kaminuza bakora ubushakashatsi ku by’ubuzima bwazajya bumenyekana kugira ngo bwifashishwe.
Perezida Paul Kagame yaburiye urubyiko ku byago biri mu kwishora mu biyobyabwenge birwugarije, asaba n’abatabikoresha kutarebera bagenzi babo babyishoramo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana buravuga ko bwashyize imbaraga mu kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana, ariko ngo hari impungenge z’uko iki kibazo kitarangira ijana ku ijana.