Mbere y’uko tuzivugaho duhereye kuri vitamine B1, ifasha uwabaswe n’inzoga kuzivaho burundu, ni byiza kumenya ko ahabaho Vitamine nyinshi zo mu bwoko bwa B, ari zo B1, B2, B3, B5, B6, B8, B9 na B12.
Umugabo utifuje ko amazina ye atangazwa ufite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko kubera ihohoterwa rikorerwa abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ubu abana n’umugore wa munani, nyuma y’uko barindwi yegerageje kubana na bo bamutaye bavuga ko batakwihanganira kubana n’umusazi.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iherutse gutangaza zimwe mu nama zafasha abantu kwirinda uburwayi bwo mu mutwe n’uburyo umuntu yakwita ku muntu wahuye n’icyo kibazo.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda (MINUBUMWE) n’abafatanyabikorwa bayo, batangije ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Turere twa Ngororero, Burera na Musanze.
Minisiteri y’ubuzima irakangurira ababyeyi batwite gukora imyitozo ngororamubiri kuko bibafasha kugira ubuzima bwiza haba ku mubyeyi ndetse no ku mwana atwite.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, aratangaza ko kubera ingamba nshya zashyizweho mu kugaburira abana indyo yuzuye, mu myaka ibiri ishize ikigero cy’igwingira ku bana cyagabanutse kugeza kuri 23%.
Ikimera cya Vanille cyangwa se Vanilla gikunze gukoreshwa nk’ikirungo gihumura cyane, ariko kandi kikaba kinagira ibyiza bitandukanye ku buzima bw’abantu bagikoresha.
Kugira ngo umuntu agire ubuzima bwiza, abahanga mu by’ubuzima, bavuga ko agomba gukora imyitozo ngororangingo ubuzima bwe bwose, mu byiciro byose.
Hari igihe abana bahura n’ihohotera cyangwa se bagahozwa ku nkenke na bagenzi babo cyangwa se n’abarezi, bikabagiraho ingaruka haba mu myigire yabo, mu buzima bwo mu mutwe, mu mibanire n’abandi n’ibindi.
Mu mezi ya mbere nyuma y’uko umwana avutse ( kuva avutse kugeza ku mezi atatu), amara amasaha menshi y’umunsi asinziriye, aho ashobora gusinzira amasaha agera kuri 18 ku munsi, kuko ngo ashobora gusinzira amasaha 3-4 icyarimwe nk’uko bivugwa n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima n’imibereho by’abana batoya.
Urubyiruko rusengera mu madini n’amatorero atandukanye rwifuza ko inyigisho zitangirwa mu nsengero ku buzima bw’imyororokere, zajya zitangwa uko ziri, kuko kuzica ku ruhande bituma batamenya ingaruka bashobora guhuriramo na zo.
Urubyiruko rw’u Rwanda rwiyemeje kugira uruhare mu kwihutisha ingamba esheshatu Igihugu cyiyemeje zirimo kwita ku buzima bw’imyororokere no kugabanya umubare w’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka. Ni mu gihe hagaragara intambwe ishimishije y’ibimaze gukorwa mu turere tunyuranye tw’Igihugu ariko hakaba (…)
Hari abanywa ibinyobwa bivugwa ko byongera ingufu cyangwa se byongera imbaraga, ariko hari ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko ibyo binyobwa bizwi nka ‘energy drinks’ bigirira nabi ubuzima bw’umuntu kurusha uko bimugirira neza.
Abantu bakunze kubura ibitotsi ntibasinzire ngo baruhuke uko bikwiye bahura n’ingaruka zitandukanye, zirimo no kwangirika k’ubwonko, kuko ubwonko bukenera kuruhuka neza kugira ngo bushobore gukomeza gukora neza.
Umuryango utari uwa Leta IMRO (Ihorere Munyarwanda Organisation) uharanira uburenganzira bwa muntu wibanda ku buzima bw’imyororokere no kurwanya SIDA, wateguye amahugurwa yagenewe abakora mu miryango itari iya Leta, mu rwego rwo guhanahana ubumenyi no guhuza imbaraga mu kumenyekanisha amakuru yerekeranye n’ubuzima (…)
Bamwe mu bana basambanyijwe bagaterwa inda, bavuga ko abagabo cyane cyane abifite bataye umuco ku buryo basigaye bubahuka abana babashukisha ibintu bagamije kubasambanya.
Inzobere mu buvuzi bw’amatwi ziragira inama abantu kwirinda umuziki ukabije no kwirinda gukoresha akantu k’ipamba kitwa ‘tige coton’ imbere cyane mu gutwi mu kwivanamo ubukurugutwi, kuko ngo kabutsindagira mu matwi akaziba.
Inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’Ubuzima ku rwego rwa Afurika (Africa Health Agenda International Conference - AHAIC) iteganyijwe kuva ku itariki ya 5 kugera ku ya 8 Werurwe 2023 ikazibanda ku mihindagurikire y’ikirere.
Imiryango itatu yita cyane cyane ku kurwanya ihohoterwa, ku buzima bw’imyororokere no kwita ku rubyiruko, ifatanyije n’Inama y’Igihugu y’Abagore n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, baherutse guhuriza hamwe imbaraga, bategura ubukangurambaga bugamije gushishikariza urubyiruko kurangwa (…)
Kujya mu mihango ku bakobwa si indwara. Umukobwa agomba kwitabira ishuri, gukina, kurya, kunywa no gukora ibindi, atabangamiwe n’uko yabuze ibikoresho by’isuku igihe yagiye mu mihango.
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yavuze ko atewe impungenge n’ubwiyongere bw’urubyiruko rwo mu gihugu cye rurya ifiriti y’ibirayi cyane. Perezida Samia yavuze ko ubucuruzi bw’ifiriti y’ibirayi bwazamutse cyane muri Tanzania ndetse ko hari abantu benshi batunze imiryango yabo babikesha ubwo bucuruzi, ikindi kandi (…)
Ikigo cyakira abana bafite ubumuga bwo mu mutwe cyitwa ‘Izere Mubyeyi’ giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kanombe, kiratangaza ko abana cyakira bagaragaza impinduka kandi bakagera ku bumenyi butuma bagira ibyo bikorera.
Banki ya Kigali yinjiye mu bufatanye bw’amezi atandatu na I Matter Initiative, umuryango udaharanira inyungu uyobowe n’urubyiruko, ukaba ugamije gufasha abakobwa kubona ibikoresho bakenera mu gihe cy’imihango, no kutagira ipfunwe muri icyo gihe, mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda.
Abantu benshi bakunze kugira indwara y’agahinda gakabije bikabatera kwiheba, kwigunga n’indi myitwarire idasanzwe ariko iyo atavuwe iyi ndwara ishobora kumuganisha ku rupfu.
Abadozi bo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe bibumbiye muri Koperative ‘Twiyubake abadozi ba Gasaka’ bakora ibikoresho by’isuku y’abagore n’abakobwa bikunze kwitwa ‘cotex’ bimeswa bigakoreshwa inshuro nyinshi, ariko kubona ibyo bakenera kwifashisha bihagije ntibiboroheye.
Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bavuga ko batinya kujya kuboneza urubyaro kuko basabwa guherekezwa n’ababyeyi babo bikabatera ipfunwe. Uwitwa Uwineza w’imyaka 19 y’amavuko, avuga ko kutagira amakuru ahagije ndetse no kugira isoni zo kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro biri mu bituma baterwa inda bakiri bato.
Mu Rwanda 72% by’abagore n’abakobwa ntibabona ibikoresho bibafasha mu gihe cy’imihango. Ibi byagarutsweho mu bushakashatsi bwamuritswe mu nama y’Igihugu ku isuku iboneye mu gihe cy’imihango yabaye ku wa Kane tariki 09 Kamena 2022. Iyi nama yabaye mu gihe tariki 28 Gicurasi aribwo hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’isuku iboneye (…)
Abagore n’abakobwa bo mu bice bitandukanye by’igihugu barasaba ko ibiciro by’ibikoresho byifashishwa mu kunoza isuku yabo bizwi nka Cotex byagabanuka, kuko kuba bihanitse bitaborohera kubikoresha.
Ubwo yari mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, Sarah Mutoniwase yatewe inda ku myaka 16 y’amavuko, bimuviramo gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange afite inda y’amezi arindwi.
Urubyiruko rw’abakobwa bafite ubumuga barasaba koroherezwa kubona amakuru y’ubuzima bw’imyororokere by’umwihariko ajyanye n’imihango y’abagore n’abakobwa kuko kutayagira bituma bahura n’imbogamizi zitandukanye.