Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko abantu 87 bamaze gukira COVID-19 (harimo batatu bashya bakize mu masaha 24) naho abandi 67 bakaba bakirimo kuvurwa icyo cyorezo.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), bemerewe kwivuza bakimara kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, batagombye gutegereza ukwezi.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu basimbuka igipangu cyangwa se urugo rw’inyubako yo muri Kenya yagenewe abashyizwe mu kato k’iminsi 14 nyuma yo gukekwaho kuba baranduye cyangwa barahuye n’abanduye Coronavirus.
Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yamuritse umuti ukozwe mu byatsi byo kuri icyo kirwa, we yemeza ko urinda kandi ukavura ubu bwoko bushya bwa Coronavirus nk’uko bivugwa n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).
U Rwanda ruri mu bihugu bihinga ibireti, kimwe mu bihingwa ngengabukungu akenshi bihingwa hagamijwe kubyohereza mu mahanga kimwe n’icyayi, ikawa n’ibindi.
U Rwanda rurimo gusuzuma imashini yakozwe n’Abanyarwanda b’inzobere mu gukora ibikoresho by’ubuvuzi ikaba ingenzi mu kuvura abarwayi ba COVID-19 bakenera kongerewa umwuka bahumeka.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko n’ubwo umubare w’abakira icyorezo cya Coronavirus mu Rwanda ukomeje kwiyongera nta kwirara kuko Isi icyugarijwe n’icyo cyorezo.
Uwitwa Frank (izina akoresha kuri twitter, Frank @22fr22), uri mu ba mbere bagaragaweho Coronavirus mu Rwanda, akaba yaranayikize, yashimye uburyo u Rwanda rwamwitayeho kimwe n’abandi bari barwaranye rukabavura ku buntu.
Ibitaro bya Nyamata byahawe imbangukiragutabara (Ambukance) yo kubyunganira mu bikorwa by’iubuvuzi, ikaba yabonetse ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi (UNHCR).
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko imiti y’imyiganano na yo yazamuye ibiciro ku masoko, bitewe n’uko yaguzwe n’abantu benshi muri iki gihe cya Covid-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa gatandatu tariki 11 Mata 2020 abandi bantu 11 bakize COVID-19 basezererwa, bakaza kuba biyongereye ku bandi barindwi basezerewe mu minsi ishize, bose hamwe bakaba 18.
Muri iki gihe hakunze kugaragara abantu batandukanye banywa icyayi gifite ibara ry’icyatsi kibisi, akenshi kitanashyirwamo isukari. Ushobora kuba wibaza icyo kimaze ku buzima bw’abakinywa.
Uwabaye Nyampinga w’u Bwongereza mu mwaka wa 2019 Bhasha Mukherjee, yamaze gufasha hasi ikamba yari yahawe ndetse n’ibikorwa yari gukora ku isi by’ubugiraneza kugira ngo afashe abaganga kwita ku barwayi ba Coronavirus.
Ihuriro ry’abaganga muri Nigeria ryamaganye umushinga wa Guverinoma wo kuzana abaganga 18 bagomba guturuka mu gihugu cy’u Bushinwa bakazanwa gufasha mu bikorwa by’ubuvuzi no kurwanya Coronavirus.
Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abantu bane bari barwaye Coronavirus basezerewe mu bitaro basubira mu miryango yabo kuko bakize icyo cyorezo.
Abaturutse hirya no hino mu bihugu bikikije u Rwanda bacumbikiwe mu Karere ka Gicumbi mu gihe cy’iminsi 14 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, bavuga ko bafashwe neza kandi ko babayeho nk’abari iwabo.
Muri iki gihe hirya no hino mu gihugu hari ahantu hagiye hashyirwa abantu binjiye mu Rwanda baturutse mu bihugu byari byagaragayemo Covid-19 cyangwa bakekwaho guhura n’abayanduye, abahaturiye bakaba bahumurizwa kuko ntaho bashobora kwandurira.
U Rwanda ruritegura kurekura aba mbere bashyizwe mu bitaro kubera ko bagaragaweho Coronavirus, bakajya mu miryango yabo kuko bitaweho bakaba bameze neza.
Abaganga,abaforomo n’abandi bakoraga muri serivisi zo kwa muganga mu Bwongereza bagera ku 20.000, bemeye kugaruka ku kazi ngo batange umusanzu wabo mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, nyuma y’uko bari baratangiye ikiruhuko cy’izabukuru.
Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda Food and Drugs Authority), kirasaba Abaturarwanda kutihutira kugura imiti isanzwe ikoreshwa mu bundi buvuzi bakeka ko ivura cyangwa ikingira Covid-19, kandi bitaremezwa n’inzego zibishinzwe.
Florence Uwamwezi, umwe mu bagore n’abakobwa 150 bishyize hamwe ngo barwanye ikibazo cy’umubyibuho ukabije, akaba ari n’umuyobozi w’ihuriro ryabo bise ‘Slim n’Fit’, bakora siporo no kunoza indyo kandi biragenda bikemura ikibazo cyabo batiyambaje abaganga.
Abarwayi basanzemo virusi ya COVID-19 mu Rwanda, bakomeje kwitabwaho n’abaganga i Kanyinya. Ngo bose bameze neza nta n’umwe urembye, aho aba mbere bari kumara ibyumweru bibiri aho bategereje gukorerwa ibizamini bya nyuma bakaba basezererwa.
Umukozi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru Julien Mahoro Niyingabira avuga ko nta mabwiriza ahari abuza abantu kugemura mu bitaro kuko ntawatsindiye isoko ryo kubikora.
Icyiciro cya mbere cy’abantu bagaragaweho indwara ya COVID-19 bazasezererwa mu bitaro mu cyumweru gitaha, ibintu bishobora gutanga icyizere mu ruganba rwo guhangana n’iki cyorezo ubu kimaze gufata abantu 50 mu Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kiranyomoza amakuru yagaragaye mu mashusho (Video) avuga ko muri Kimisagara mu Mujyi wa Kigali hari abarwayi benshi ba COVID-19.
Abaforomo batari mu mwuga wo kuvura kubera indi mirimo bakora ubu bakaba bari mu ngo zabo kubera amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, barifuza gutanga umusanzu wabo nk’abakorerabushake, bunganira Leta mu guhangana n’icyo cyorezo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko ibitaro byose by’uturere mu Rwanda bifite ahantu hihariye ho kwakirira no kuvurira abanduye Coronavirus ndetse ko hari n’amavuriro y’abigenga afite ahantu nk’aho.
Icyorezo COVID-19 cyugarije isi guhera mu mpera z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2019 gikomeje guhitana abantu ku isi ndetse n’umubare w’abacyandura ugenda winyongera mu bihugu bitandukanye.
Umwana w’umuhungu witwa Ridge Scolley, ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya Minnesota, yatanze ingingo ze z’umubiri kugira ngo zizahabwe abantu barwaye bazikeneye.
U Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zo kurwanya indwara ya Malariya ku buryo izaba yagabanutse kugeza kuri 90% muri 2030.