
Hari uburyo busanzwe bukoreshwa kwa muganga bwo kuyisuzuma hifashishijwe imashini zipima umuvuduko w’amaraso.
Ariko hari ibimenyesto byatuma ukeka ko uyifite ukihutira kureba muganga:
1. Kumva umutima utera cyane ukanabyumvira mu gutwi kumwe cyangwa yombi, cyane cyane uryamye cyangwa uri ahantu hacececetse.
2. Kuribwa umutwe biherekejwe no guhorana umunaniro, akenshi ubu bubabare bukunze kubaho mu gihe umuntu akangutse. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko umuntu mukuru umwe muri batatu aterwa umutwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
3. Kutabona neza: Umuntu yumva ikizungera cyangwa isereri bigendana no kumva atabona neza cyangwa akabona ibikezikezi.
4. Kubira ibyuya: Gututubikana bidafite indi mpamvu bishobora kuba impuruza y’uko umuvuduko w’amaraso wazamutse.
5. Kuva imyuna (Kuva amaraso mu mazuru)
Indwara y’umuvuduko w’anaraso ihangayikishije abatuye isi. OMS itangaza ko abantu miliyari 1.28 bari hagati y’inyaka 30 na 79 barwaye umuvuduko ukabije w’amaraso, kandi ko 2/3 byabo ari ababa mu bihugu bikennye n’ibiciriritse. Ikindi kandi iyi ndwara ni imwe mu za mbere zitera gupfa imburagihe, cyangwa se gukenyuka kw’abatuye isi.
Hypertension ishobora kwirindwa
1. Gukora imyitozo ngororamubiri
2. Kurya ifunguro riboneye ririmo imboga n’imbuto
3. Kugabanya inzoga cyangwa ibisindisha no kwirinda kunywa itabi
4. Kugabanya umunyu
5. Kumenya guhangana na stress
Ibitekerezo ( 81 )
Ohereza igitekerezo
|
Mfite umuturanyi wacu amaze icyumweru atunguwe n’umuvuduko ukabije ugera kuri 120/180 ,afite imyaka 45 ans ,byabaye ngombwe ko ashyirwa ku miti y’umuvuduko ,Mudufashe kucyo gukora niba yubahirije ingingo mutubwiye haruguru z’ubwirinzi zibasha kumufasha akaba yahagarika imiti ;mwongereho n’ubundi bujyanama bwabasha kumufasha kurama .
Murahoneza njyewe mumfashe mundangire umuti kuko nanjye harigihe njyakwipimisha nkasanga umuvuduko urihejuru ubundi nkasanga ntakibazo Ari normal ariko iyomfite ikibazo nkatekereza cyane utazamuka
Phone number yanjye ni 0728465634 cg mugakoresha email yanjye even watsap nayo irakora kuriyo Numero
Murakoze munsubize
Iyo umuntu yamaze kumenya ko umuvuduko ukabije wamaze kumugeramo se ashobora gukora biriya byo kuyirinda uyu muvuduko ukaba wahagarara burundu. Muzansubize,
Murakoze.
+250781700511
MUTUYIMANA EMMANUEL
Twaganira tugafaranya gushaka igisubizo!
Murakoze
Nonese umuntu unanutse ntabwo yarwara umuvuduko