Hari uburyo busanzwe bukoreshwa kwa muganga bwo kuyisuzuma hifashishijwe imashini zipima umuvuduko w’amaraso.
Ariko hari ibimenyesto byatuma ukeka ko uyifite ukihutira kureba muganga:
1. Kumva umutima utera cyane ukanabyumvira mu gutwi kumwe cyangwa yombi, cyane cyane uryamye cyangwa uri ahantu hacececetse.
2. Kuribwa umutwe biherekejwe no guhorana umunaniro, akenshi ubu bubabare bukunze kubaho mu gihe umuntu akangutse. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) ritangaza ko umuntu mukuru umwe muri batatu aterwa umutwe n’umuvuduko ukabije w’amaraso.
3. Kutabona neza: Umuntu yumva ikizungera cyangwa isereri bigendana no kumva atabona neza cyangwa akabona ibikezikezi.
4. Kubira ibyuya: Gututubikana bidafite indi mpamvu bishobora kuba impuruza y’uko umuvuduko w’amaraso wazamutse.
5. Kuva imyuna (Kuva amaraso mu mazuru)
Indwara y’umuvuduko w’anaraso ihangayikishije abatuye isi. OMS itangaza ko abantu miliyari 1.28 bari hagati y’inyaka 30 na 79 barwaye umuvuduko ukabije w’amaraso, kandi ko 2/3 byabo ari ababa mu bihugu bikennye n’ibiciriritse. Ikindi kandi iyi ndwara ni imwe mu za mbere zitera gupfa imburagihe, cyangwa se gukenyuka kw’abatuye isi.
Hypertension ishobora kwirindwa
1. Gukora imyitozo ngororamubiri
2. Kurya ifunguro riboneye ririmo imboga n’imbuto
3. Kugabanya inzoga cyangwa ibisindisha no kwirinda kunywa itabi
4. Kugabanya umunyu
5. Kumenya guhangana na stress
Ibitekerezo ( 32 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo Koko iriyandwara ikomejekuzahaza benshi ubayenawe uyifite cg habayeharuwo Uzi uyifite waduhamagara cg ukatwandicyira Kuri 0787289124 tukagufasha murakoze
Ndabashimiye kuko ndangije gushima ibiyi ndwara najyanye mushiki wanjye kwisuzumisha kuko yari afite bimwe muri ibyo bimenyetso gusa abadufashije baradusabye ngo nitubishaka tuzasangize bagenzi bacu amakuru uwamfashije akoresha products zahawe uburenganzira na FDA,na ministry of health
Nimero zabo za whatsapp ni 0785403902
Nanjye mfite nyogokuru wanjye yararwaye umuvuduko wamaraso na diyabete twari twaramuvuje byaranze nibwo twahuye numusore aduha imiti ayikoresha ukwezi nigice ariko ubu turashimira imana ko amaze imyaka 3 ntakibazo afite dore nimero zabo mwabavugisha namwe bakabafasha+250791316152
Mwiriwe neza umuvuduko wamaraso ni indwara ikomeje Kuzahaza abantu benshi, Kandi ikomeza yiyongera rwose,papa wanjye afite imyaka 41 yari afite umuvuduko 173/96 byahoraga bihindagurika, nari narabuze icyo nakora, Rimwe naje Guhura numusore yampaye imiti ndayimuha ayikoresha amezi 2 ubu yarakize neza Ari normal, Kandi ubu hashize umwaka atongeye kugira crise, iyo Niyo Nimero ye 0727776102 uwaba akeneye ko amufasha yamuvugisha.
Murakoze!
Muraho neza,nanjye mfite umurwayi barikumupima kukaboko kamwe bagasanga ari normal bapima akandi kaboko bagasanga gafite umuvuduko,mungire inama nkoriki
Muraho neza,nanjye mfite umurwayi barikumupima kukaboko kamwe bagasanga ari normal bapima akandi kaboko bagasanga gafite umuvuduko,mungire inama nkoriki
Ese niki umunu yakora mugihe umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Yakwihutira gufata imiti cg hari ibyo yakwirinda ukagabanuka
Murakoze
Ese niki umunu yakora mugihe umuvuduko w’amaraso uri hejuru.Yakwihutira gufata imiti cg hari ibyo yakwirinda ukagabanuka
Murakoze
Nijoro ndyamye numva umutima utera cyane kumanywanakwipisha hakaba ubwo nsanga biri hejuru, ikindigihe ngasanga Ari normal, ubundi ngasanga amarado agenda gake um
utima ukoresha imbaraga ngo nyinshi
Mwiriwe ngewe njya njyeraho nkumva umutimawange ubaye nkaho ucitsemo ibice cg nkumunu unaniwekandi ntacyo nakoze mporandwaye umutwe namaso mporaniyumvankumunu wahagiye nkumvanakwiruhutsa
Send yaba Ari umuvuduko wamaraso wantatatse
Birumvikana ko ibyo ari ibimenyetso by umuvuduko, wowe kora sport,ugabany amavuta,umunyu,stress, unwe amazi menshi bizashira kandi ugane ikigonderabuzima kikwegerey bagupime.
ndashaka kumenya niba uwarenzwe nawo yabasha gukira
Urakiracyane
Njyewe ngira ikibazo iyo ngiye kwipimisha nkunda kugira ubwoba bampima bagasanga nfite umuvuduko umutima ukabyima mbese nkunva ndahindutse mwinshi cyane nkunze kugira ubwoba nkiyo ngiye kubazwa ikintu numuntu ntamenyereye nunva nfite ubwoba ariko igikorwa runaka cyarangira bigashira mungire inama
Birahangayikishije p twex twitabire kwisuzumisha😥🤔🤔🤔