Mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye Coronavirus

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Werurwe 2020 riravuga ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus cyiswe COVID-19.

Uwo ni Umuhinde wageze mu Rwanda aturutse i Mumbai mu Buhinde tariki 08 Werurwe 2020. Akigera mu Rwanda, ngo nta bimenyetso yigeze agaragaza. Ku wa gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020 nibwo yumvise atameze neza, yijyana kwa muganga akorerwa isuzuma ryihuse, bamusangamo Coronavirus.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uwo Muhinde arimo kuvurwa, kandi ko ameze neza. Ngo yashyizwe ahantu ha wenyine hitaruye abandi barwayi, ibikorwa byo gushakisha abandi bantu bahuye na we bikaba bikomeje.

Abari mu Rwanda bose bagirwa inama yo gukomeza gukurikiza amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, by’umwihariko bakaraba intoki, birinda guterana mu kivunge, kandi batanga amakuru mu gihe cyose babonye umuntu ufite ibimenyetso by’icyo cyorezo, bahamagara ku murongo utishyurwa wa 114.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Yakadura kuberako baba bengeranye

Jean cloude yanditse ku itariki ya: 26-03-2020  →  Musubize

mbega iyo coronavirus womenya gute uyirwaye?

niyonshima abdoulrahman yanditse ku itariki ya: 16-03-2020  →  Musubize

Mbanje gushimira Leta y’u Rwanda,byumwihariko ministeri y’ubuzima Ku ngamba yafashe zifasha abanyarwanda gukumira icyorezo cya cronavirus,ariko nge icyo mvuga ni uko dukwiye gukora test kubantu barenze umwe by’umwihariko abantu babanaga n’uriya muhinde ndetse n’abo muri ako gave ,ndumva nabyo byadufasha

Phenias Ntakirutimana yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Mbanje gushimira Leta y’u Rwanda,byumwihariko ministeri y’ubuzima Ku ngamba yafashe zifasha abanyarwanda gukumira icyorezo cya cronavirus,ariko nge icyo mvuga ni uko dukwiye gukora test kubantu barenze umwe by’umwihariko abantu babanaga n’uriya muhinde ndetse n’abo muri ako gave ,ndumva nabyo byadufasha

Phenias Ntakirutimana yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Dufite ikibazo ku ngofero z’abamotari kuko abagenzi bageda bazihererekanya.Ibi bishobora gukwirakwiza Corona virus.Abayobozi bacu babifateho umwanzuro.Dukomeze dufatanye gushyira mubikorwa ingamba zafashwe na Leta yacu.

Munyurabatware Felix yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Mureke dukomeze kwirinda dukaraba intoki twirinda guhana ibiganza ndetse dutanga namakuru!!!

Theogene yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Turasaba RURA ko yashyiraho itegeko SHIRUMUTETO zikajya zitwaye abicaye gusa naho ubundi Coronavirus iradufata twese

Mutoka yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Ese coronavirus yandurira muntoki gusa kusanga nko mumodoka abantu bagenda begeranye cyane kuburyo banakoranaho??

Muragijemariya delphine yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka