Abanyeshuri biga mu yisumbuye batangiye gusubira mu miryango yabo (Amafoto+Video)

Minisiteri y’Uburezi ishingiye ku itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rimenyesha ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa rya Coronavirus (COVID-19), yatangaje ko ibigo by’amashuri na za Kaminuza (bya Leta n’ayigenga) bizafunga nibura igihe cy’ibyumweru bibiri uhereye tariki ya 16 Werurwe 2020.

Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo rimenyesha abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi, ababyeyi n’abandi bafatanyabikorwa bireba, ko abanyeshuri biga mu bigo bibacumbikiye bazataha mu buryo bukurikira:

 Ku cyumweru tariki 15 Werurwe 2020: Harataha abanyeshuri bose biga mu Ntara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

 Ku wa mbere tariki 16 Werurwe 2020: Hazataha abanyeshuri bo mu Ntara y’Amajyaruguru, n’Intara y’Iburasirazuba, n’Intara y’Iburengerazuba.

Minisiteri y’Uburezi yamenyesheje ko izishyura ikiguzi cy’urugendo cyo gucyura abanyeshuri.

Abashinzwe uburezi mu mirenge no mu turere, inzego zishinzwe umutekano, n’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi, basabwe gukurikirana no gufasha iyubahirizwa ry’iyi gahunda, ndetse no kwitwararika isuku nk’uko bikubiye mu ngamba zatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Abanyeshuri bakomeza mu ntara n’uturere hirya no hino banyuze mu Mujyi wa Kigali ngo bazafashwa kubona imodoka zibageza mu turere twabo.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya, risaba abayobozi b’ibigo by’amashuri guhumuriza abanyeshuri.
Kuri iryo tangazo hashyizweho na nimero za telefoni uwakenera ibindi bisobanuro yahamagara ari zo: 0788609810, 0788476378, 0788762899.

Leta y’u Rwanda yasabye Abanyarwanda n’abandi bari mu Rwanda muri rusange gutuza no kwirinda guhangayika, kuko ibirimo gukorwa ari uburyo Leta y’u Rwanda irimo gukoresha kugira ngo irinde abaturage kwandura.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yagaragaye aho abanyeshuri bari bateraniye akurikirana uburyo igikorwa cyo gutaha iwabo mu ngo kirimo kugenda. Yanatunguye abantu ubwo yatizaga bamwe mu banyeshuri telefoni ye bwite kugira ngo babashe kuvugana n’ababyeyi babo.

Naho kuba abanyeshuri batashye mbere y’igihe, bakaba bahagaritse amasomo mu gihe cy’ibyumweru bibiri, Minisitiri Uwamariya yavuze ko bitazahungabanya ingengabihe y’amasomo muri rusange kuko n’ubundi abanyeshuri bari barangije amasomo, bitegura gutangira ibizamini, nyuma bakazajya mu kiruhuko cy’ibyumweru bibiri.

Ati “Ibizamini byagombaga gutangira ku wa mbere, bishatse kuvuga ko dufashe ikiruhuko mbere y’ibizamini, ikiruhuko kije mbere y’ibizamini mu rwego rwo kwirinda, kuko n’ubundi ibyo byumweru byari byarabazwe mu ngengabihe y’amasomo.”

Reba mu mashusho (Video) uko byari byifashe ubwo abanyeshuri barimo basubira iwabo

Amafoto & Video: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka