Abanyarwanda barakangurirwa kutajya ahari ‘Novel Coronavirus’

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) irasaba Abanyarwanda bakora ingendo zijya mu Bushinwa kwirinda kujya mu Mujyi wa Wuhan, kuko hateye indwara yandura kandi yica vuba yitwa ‘Novel Coronavirus’.

Minisitiri Gashumba asaba Abanyarwanda kutajya mu mujyi urimo icyo cyorezo
Minisitiri Gashumba asaba Abanyarwanda kutajya mu mujyi urimo icyo cyorezo

Iby’icyo cyorezo byasobanuwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuwa kane tariki 23 Mutarama 2020, aho yagarutse ku bukana bwacyo, uko cyandura n’uko cyakwirindwa hagamijwe gushaka uko cyakumirwa.

Iyo ndwara yo mu bwoko bw’ibicurane, yagaragaye mu Bushinwa mu Kuboza umwaka ushize, ikarangwa n’ibicurane, inkorora, gucika intege no kugira umuriro mwinshi, uyanduye igatangira kugaragara hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu.

Minisitiri Gashumba yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya ahari iyo ndwara kugira ngo batayikwirakwiza ikaba yanagera mu Rwanda.

MINISANTE n'abafatanyabikorwa bayo bahagurukiye gukumira indwara ya Novel Coronavirus
MINISANTE n’abafatanyabikorwa bayo bahagurukiye gukumira indwara ya Novel Coronavirus

Agira ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni ugukomeza kwirinda nk’uko babigenje mu kwirinda Ebola kandi byagenze neza, n’aha rero ingamba ni zimwe, ni ukwirida kujya ahari icyo cyorezo. Iyo ndwara yandurira mu mwuka mu gihe cyo guhumeka ndetse no mu myanda yo mu mazuru”.

Ati “Ubu twasabye abatwara abagenzi mu ndege ko bajya bareba abo batwaye niba ntawe urimo ufite ibicurane bikabije, ukorora cyane ndetse wipfuna buri kanya. Icyo gihe uwo muntu ahabwa akantu gapfuka umunwa kugira ngo niyitsamura hatagira udutonyanga tw’amacandwe tugwa ku wo bicaranye akaba yamwanduza niba arwaye”.

Kugeza ubu iyo ndwara nta handi iragaragara uretse mu Bushinwa, imibare ya vuba ikaba yerekanye ko imaze gufata abantu 296, muri bo bane ikaba imaze kubahitana.

Minisitiri Gashumba ariko yanahumurije Abanyarwanda abawira ko bitabujijwe kujya mu Bushinwa, kuko aho iyo ndwara iri harimo gukurikiranwa byihariye.

Iyo virusi yandurira mu mwuka
Iyo virusi yandurira mu mwuka

Ati “Kugeza ubu nta Munyarwanda uri ahari iriya ndwara, ntibibujijwe ko abantu bajya muri kiriya gihugu, cyane ko umujyi iyo ndwara irimo ucunzwe cyane, nta muntu uwusohokamo cyangwa ngo awinjiremo. Ugeze mu gihugu ukagaragaza ibimenyetso twavuze mbere, ihutire kwa muganga”.

Abantu barasabwa kwirinda
Abantu barasabwa kwirinda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), risaba abatuye isi muri rusange kwirinda icyo cyorezo bagira isuku, kuko kugeza ubu ngo nta buryo bwo kuvura iyo ndwara bwihariye buhari, gusa ngo harimo gukorwa ubushakashatsi bwatuma idakomeza gukwirakwira.

Icyo kiganiro cyanitabiriwe n’abakuriye urugaga rw’abikorera (PSF) ndetse n’abo mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), kugira ngo babone ubutumwa bujyanye no kwirinda, baha abacuruzi bajya mu Bushinwa ndetse n’uko ba mukerarugenda baza mu Rwanda bakurikiranwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndi umuganga( sage femme) ndi umurundi mba iburundi ndashimye ingene abarongozi,abahawe ama ministere bitaho ibikorwa vyabo nacane cane uwujejwe ubushikiranganji bwamagara yabantu,elle a l’empathie,numuganga koko!!

Irakoze Elyse yanditse ku itariki ya: 25-01-2020  →  Musubize

Iyi Virus ifite imbaraga zidasanzwe.Ubushinwa bwagize ubwoba ku buryo abantu benshi barimo kugenda bambaye masks mu rwego rwo kwirinda.Virus zirimo kwiyongera kubera ko ibihugu byangije ikirere.Mu myaka yashize,habaye Virus za Sida,Ebola,Zika,Chikungunya,etc…Bijyanye nuko hari IBIZA byinshi birimo kwangiza isi.Harimo imiyaga ikomeye cyane,Imiriro y’amashyamba idasanzwe (urugero ni imaze amezi 5 itazima muli Australia),imitingito iteye ubwoba (urugero ni uwabaye muli Haiti muli 2010 ukica abantu 300 000),etc…Benshi bahamya yuko ibi ari ibihe by’imperuka byahanuwe muli bibiliya.

nzaramba yanditse ku itariki ya: 25-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka