Abanyarwanda 14.3% bugarijwe no kugira ibiro by’umurengera

Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), igaragaza ko umubyibuho ukabije mu Banyarwanda bose muri rusange uri ku kigero cya 2.8%. Naho abafite ibiro by’umurengera bakaba 14.3%.

Abanyakigali mu bikorwa byo kwisuzumisha
Abanyakigali mu bikorwa byo kwisuzumisha

Iyi shusho y’uko umubyibuho ukabije uhagaze mu Rwanda nk’imwe mu mpamvu ziza ku isonga mu gutera indwara zitandura harimo umuvuduko w’amaraso, diyabeye na kanseri, ni yo yatumye Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), hamwe n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bashyiraho gahunda zigamije kurwanya umubyibuho ukabije.

Izo gahunda ni siporo rusange izwi nka ‘Car free day’, n’ubukangurambaga ku kurwanya umubyibuho ukabije n’indwara zitandura, zombi zatangijwe mu mwaka 2016.

Kuri iyi nshuro, iyi gahunda irimo kubera mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali mu cyumweru cy’ubukangurambaga ku kurwanya umubyibuho ukabije cyatangiye tariki 9 Ukuboza kizasozwa tariki 15 Ukuboza 2019.

Muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga ku kurwanya umubyibuho ukabije harimo kuba ibikorwa bijyanye no gusuzuma ku buntu indwara zitandura nka diyabete, indwara z’umutima n’izindi.

Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu, aravuga ko impamvu nyamukuru y’iki gikorwa ari ukumenya uko umubiri uhagaze no kwirinda.

Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage n'iterambere ry'ubukungu
Umutoni Gatsinzi Nadine, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage n’iterambere ry’ubukungu

Agira ati “Icya mbere kwirinda ni ukubanza kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze, hanyuma ukirinda urya neza, ukora siporo, kugira ngo wirinde zimwe mu ndwara zikomeye nka diyabete, kanseri, n’indwara z’umutima”.

Umwe mu bisuzumishije muri iyi gahunda, avuga ko yishimiye kuba yamenye uko ubuzima bwe buhagaze bityo akaba agiye kubahiriza inama yahawe zimufasha kwirinda indwara zituruka ku mubyibuho ukabije.

Nyuma yo kwisuzumisha yiyemeje gukurikiza inama yagiriwe
Nyuma yo kwisuzumisha yiyemeje gukurikiza inama yagiriwe

Yagize ati “Bansuzumye, bampima ibiro n’uburebure, bampima umuzenguruko w’inda kugira ngo barebe niba ibipimo mfite bihura n’ibyo nakabaye mfite, basanze ibindi byose bihagaze neza uretse umubyibuho kuko basanze mfite ibiro by’umurengera. Ubwo rero bangiriye inama yo kugabanya isukari n’amavuta nkongera siporo”.

Dr. Innocent Turate, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya indwara, aravuga ko abatuye Umujyi wa Kigali no muyindi mijyi y’u Rwanda, bibasiwe n’indwara zitandura.

Yongeraho ko ikibabaje ari ukuba abazi uko bahagaze ari bake bitewe n’uko umubare w’abisuzumisha ukiri hasi cyane.

Dr. Innocent Turate, Umuyobozi ushinzwe gukumira no kurwanya indwara muri RBC
Dr. Innocent Turate, Umuyobozi ushinzwe gukumira no kurwanya indwara muri RBC

Ati “Ikibazo tugira ni uko imibare y’ukuri ntayo tuzi, kuko abatugana ni bake ugereranyije n’abarwaye. Ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyarwanda benshi bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru (hypertension) na diyabete ikaba ari imwe mu ndwara zibasiye Abanyarwanda, ariko abo tubona mu mavuriro yacu ni bake cyane.

Ni yo mpamvu dusaba abantu cyane cyane Abanyakigali ngo bitabire iki gikorwa kugira ngo turwanye izi ndwara”.

Muri ubu bukangurambaga abantu baza kwisuzumisha
Muri ubu bukangurambaga abantu baza kwisuzumisha

Kuva gahunda y’ubukangurambaga ku kurwanya umubyibuho ukabije na siporo rusange (car free day) zatangira mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2016 kugera mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, abantu basaga 19.000 ni bo bisuzumishije, naho abamaze kwisuzumisha muri car free days basaga 29.000.

Imibare yerekana uko umubyibuho ukabije uhagaze, igaragaza ko muri rusange abagera kuri 2.8 % bafite iki kibazo mu Rwanda hose , naho abatuye Umujyi wa Kigali ni 7.7%.

Abana bari munsi y’imyaka 14 mu Mujyi wa Kigali, abafite umubyibuho ukabije ni 10%, abagore bakaba ari bo bibasiwe cyane kuko bagera kuri 34%. Icyakora hari n’abafite ibiro bidahagije bari ku kigereranyo cya 7.7% mu Rwanda hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka