Guhekenya amenyo ni uburwayi si ubugome (Ubushakashatsi)

Indwara yo guhekenya/gufatanya amenyo bita ‘Bruxisme’ mu Gifaransa igaragazwa no gufatanya amenyo cyane cyane nijoro, ikaba ikunze kwibasira abana kurusha abakuze.

Amenyo yarangiritse kubera kuyahekenya
Amenyo yarangiritse kubera kuyahekenya

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ifata abana ku kigero cya 14 %, naho abakuru bagira iyo ndwara ni 8 % bari mu kigero kiri hagati y’imyaka 20 na 50 baba abagabo cyangwa abagore.

60 na 70 % by’abatuye isi bagira igihe cyo gufatwa n’iyi ndwara yo guhekenya amenyo mu buzima bwabo. Muganga w’amenyo Bitwayiki Leandre, ubwo yari mu kiganiro Menya wirinde cya RBA, yavuze ko mu barwayi 10 yakira, barindwi (7) muri bo baba barwaye iyi ndwara.

Iyi nkuru irasobanura impamvu zitera iyi ndwara, ibimenyetso byayo, uko ivurwa n’uko yirindwa ndetse n’ingaruka zayo.

Indwara yo guhekenya/gufatanya amenyo yigaragaza mu buryo bubiri nk’uko tubikesha urubuga rwa internet doctissimo.fr

• Uburyo bwa mbere ni aho iyi ndwara yigaragaza nko gufatanya amenyo n’imbaraga nyinshi, ayo hasi agahura n’ayo hejuru.

• Uburyo bwa kabiri ni aho yigaragaza nko gukwega inzasaya zombi, umuntu agahekenya amenyo asa n’urimo kurya ikintu.

Impamvu zitera uburwayi bwo guhekenya amenyo

Abantu iyo babonye umuntu uhekenya amenyo ari maso ku manywa babyita ubugome, naho ku bayahekenya basinziriye hakaba ababyita ko bituruka ku myuka mibi.

Imbuga zitandukanye nka doctissimo.fr na santemagazine.fr zivuga ko mu mpamvu zitera guhekenya amenyo harimo umuhangayiko (stress) no kugira igihunga (anxieté), bishobora kugendana n’ibibazo umuntu yahuye na byo mu buzima ndetse n’ibyamukomerekeje amarangamutima ndetse n’uburwayi bw‘igihe kirekire (maladie chronique).

Izindi mpamvu ni ukuba amenyo adatondetse neza mu kanwa, ku buryo iyo umuntu asinziriye afatana agakubanaho, kunywa inzoga, kunywa itabi, n’ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imitekerereze, ndetse no kubura ibitotsi.

Ibimenyetso byayo n’uko isuzumwa

Iyi ndwara uburyo isuzumwa bitandukanye cyane n’uko bikorwa ku zindi ndwara, kuko ntibisaba gutanga ibizamini muri Laboratwari (Laboratoire). Kubera ko umuntu uhekenya/ufatanya amenyo atabimenya, abibwirwa n’uwo bararana, bityo akabasha kuba yamenya ko afite icyo kibazo.

Naho ku bijyanye n’ibimenyetso, umuntu uhekenya amenyo akunda guhora arwaye umutwe, kumva ababara mu isura cyane cyane ahagana ku nzasaya n’amatama, kubabara mu matwi, kurwara umugongo, kubyukana umunaniro akumva adashaka kuva mu buriri n’ibindi.

Ese guhekenya amenyo byaba biba nijoro gusa umuntu asinziriye?

Iyi ndwara ntigaragara nijoro umuntu asinziriye gusa, nk’uko urubuga doctissimo.fr rubivuga. Ku manywa igaragazwa no gukubana kw’inzasaya (machoires), ari na byo abantu babona ku murwayi wayo bakabyita ubugome. Uwo bibaho adasinziriye kandi na we ngo ntabwo aba azi ko arimo kubikora.

Ingaruka

Ingaruka zo guhekenya/gufatanya amenyo ni nyinshi ariko iz’ingenzi ni izi: amenyo arangirika (abrasion), agashiraho akagenda amera nk’atyara kubera ko akugara (émail) kayarinda kaba kashizeho. Ibi bituma amenyo ashobora guhongoka cyangwa gusaduka, kubabara igihe umuntu anyoye ibikonje cyangwa ibishyushye (bamwe babyita ubwinyo cyangwa ubushagarira), no guhora arwaye umutwe. Iyi ndwara yo guhekenya amenyo ishobora guteza izindi ngaruka zirimo kuba yatakaza ubwiza bw’isura n’inseko.

Uko ivurwa n’uburyo yirindwa

Guhekenya/gufatanya amenyo ubwabyo ntibivurwa, ahubwo umuntu ashobora kwirinda akanavurwa ingaruka zayo. Ikindi ni uko itinda kuvurwa kubera ko uyirwaye atinda kubimenya. Icyakora nyuma yo kumenya neza ko ihari, muganga atanga imiti itandukanye irinda amenyo.

Iyo bikabije hari akantu bita Orthèse Orale (soma oruteze orale), umurwayi yandikirwa na muganga akajya akararana mu menyo kakarinda amenyo gukubanaho.

Izindi nama abaganga bakunda gutanga ni ugukora sport mu masaha y’umugoroba kuko ituma asinzira neza, kwirinda kureba films ziteye ubwoba, kwisuzumisha kwa muganga w’amenyo byibura inshuro 2 mu mwaka n’ubwo waba wumva nta kibazo ufite no kwirinda gutekereza mu gihe ugeze mu buriri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

None ko bivugwa cyane ku bana bayahekenya ni joro ngo ni ugukungura?

Micho yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka