Amakuru mashya ya Minisiteri y’Ubuzima aravuga ko mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2020, hagaragaye abandi bantu babiri barwaye Coronavirus, nk’uko itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima ribivuga.
Leta ya Tanzania yemeje ko muri iki gihugu hagaragaye umuntu wa mbere wanduye Coronavirus (CIVID-19), akaba ari umugore waturutse mu Bubiligi.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ryo kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Werurwe 2020 riravuga ko mu Rwanda habonetse umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus cyiswe COVID-19.
Umuhanzi Cyusa Ibrahim n’itsinda rye Gakondo baturukanye mu Rwanda bagiye mu bitaramo mu Bubiligi, bagize amahirwe yo gukora kimwe mu bitaramo bibiri bagombaga gukorera mu Bubiligi.
Umwana w’umuhungu witwa Ridge Scolley, ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri Leta ya Minnesota, yatanze ingingo ze z’umubiri kugira ngo zizahabwe abantu barwaye bazikeneye.
COVID-19 (Coronavirus Disease) ni indwara ahanini yibasira imyanya y’ubuhumekero iterwa na virusi izwi nka SARS-CoV-2 (Severe acute respiratory syndrome coronavirus 2).
Kompanyi y’indege y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere (Rwandair), yatangaje ko kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi, yabaye ihagaritse ingendo zayo zerekeza i Moumbai mu Buhinde, kugeza tariki ya 30 Mata 2020.
Amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) arasaba abantu batarwaye kwambara agapfukamunwa (mask) mu gihe barimo kwita ku bantu bakekwaho kwandura Coronavirus (COVID-19).
Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ingendo z’Abanyaburayi baza muri Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA) zihagaritswe mu gihe cy’iminsi 30.
Mu mezi abiri n’igice icyorezo cya Coronavirus kimaze cyadutse, cyibasiye abatuye isi barenga ibihumbi 122 kugeza kuri uyu wa gatatu, barimo n’abayobozi bakomeye mu bihugu by’u Bufaransa, Iran, u Bwongereza, u Butaliyani na Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukwirakwira hirya no hino ku isi, ibihugu binyuranye aho kitaragera birimo n’u Rwanda byafashe ingamba zo gukumira ko cyahagera.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yatangaje ko muri icyo gihugu kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2020 habonetse umurwayi wa mbere wa Coronavirus, yuzuza umubare w’ibihugu birindwi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bimaze kubonekamo icyo cyorezo.
U Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zo kurwanya indwara ya Malariya ku buryo izaba yagabanutse kugeza kuri 90% muri 2030.
Nyuma y’amabwiriza ya Ministiri w’Intebe asaba Abaturarwanda kwirinda icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye isi, ibikoresho by’isuku byabonye isoko mu buryo budasanzwe.
Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye isi, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje amabwiriza Abaturarwanda basabwa kubahiriza, harimo kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza cyangwa bahoberana.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko nubwo nta cyorezo cya coronavirus kiragaragara mu Rwanda, abaturage bagomba gukurikiza inama bagirwa mu kugikumira.
Mu gihe indwara ya coronavirusi yahawe izina rya covid 19 ikomeje gufata indi intera ikomeye, ibyorezo birimo chorela, VIH/SIDA, ibicurane (influenza) na Smallpox na byo biri mu ndwara ziswe ibyorezo kubera ko zishe amamiliyoni y’abantu.
Ahagana saa tatu kuri uyu wa kabiri tariki 03 Werurwe 2020, umubare w’abanduye Coronavirus hirya no hino ku isi wari umaze kugera ku bihumbi mirongo icyenda na kimwe na magana atatu (91,300) mu bihugu birenga 76 birimo ibya Afurika nka Senegal, Tuniziya na Maroc.
Abantu benshi ntibaha agaciro umuco wo gukaraba intoki, abandi na bo ntibamenya igihe gikwiriye cyo kuzikaraba, kandi ari ikintu cy’ingenzi mu kwirinda indwara nyinshi zandura zikwirakwijwe na mikorobe ndetse na virusi zimwena zimwe, zirimo na virus nshya yo mu bwoko bwa corona izwi nka coronavirus itera indwara ya covid-19.
Umuyobozi mukuru w’urusengero rwabaye intandaro y’ikwirakwira rya Coronavirus muri Koreya y’Epfo yasabye imbabazi igihugu kubera uruhare yagize mu ikwirakwizwa rya Coronavirus.
Coronavirus ni icyorezo cyugarije isi guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2020, kikaba mu mezi abiri gusa kimaze guhitana abarenga ibihumbi bitatu hirya no hino ku isi.
Leta y’u Rwanda iherutse gushyiraho iteka ryerekeye inkunga y’ubwisungane mu kwivuza itangwa na Leta hamwe n’itangwa n’ibigo by’abikorera.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Lt Col Dr. Mpunga Tharcisse, avuga ko mu mwaka wa 2021 nta Munyarwanda urwaye umwijima wo mu bwoko bwa C (Hépatite C) uzaba adafata imiti.
Algeria ibaye igihugu cya kabiri ku mugabane wa Afurika kigaragayemo Coronavirus, nyuma ya Misiri (Egypte), kuko ni cyo gihugu cya mbere cyagaragayemo umurwayi wa Coronavirus, aravurwa arakira.
Simpunga Ernest warwaye umutima ku myaka 14, yamenye ko ari wo arwaye ku myaka 16 agiye kwa muganga, bakomeza kumuha imiti yo kumworohereza ariko nyuma y’imyaka ine nibwo habonetse abaganga b’inzobere baramubaga, amara ibyumweru bibiri mu bitaro ahita akira.
Abaganga barasabwa kurushaho kwita ku murwayi, n’ubwo yaba arwaye indwara itazakira bakamwitaho bakamuhumuriza, bakamufasha kuzigendera neza batamuhuhuye.
U Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo bazatanga udukingirizo tw’abagabo tugera kuri miliyoni mirongo itatu n’eshatu (33M), muri uyu mwaka wa 2020, ni ukuvuga ko hazaba hiyongereyeho miliyoni ebyiri ugereranije n’izatanzwe umwaka ushize.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko umuntu wasanganwe coronavirus mu Misiri ubu ntayo agifite.
Umuyobozi wungirije wa UN Foundation, Peter Yeo, yashimiye u Rwanda imbaraga rwakoresheje mu gukumira icyorezo cya Ebola.