Mu turere twa Rubavu na Rusizi, abaturage ibihumbi 200 bagiye guhabwa urukingo rwa Ebola, mu rwego rwo kwirinda kwandura iyo ndwara yamaze guhitana abantu 2,146 muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr. Munyemana Ernest, avuga ko umugabo guca inyuma umugore akiri ku kiriri nta cyo bihindura ku miterere y’umwana, ko ndetse bidashobora gutera umwana ubumuga.
Indwara yo guhekenya/gufatanya amenyo bita ‘Bruxisme’ mu Gifaransa igaragazwa no gufatanya amenyo cyane cyane nijoro, ikaba ikunze kwibasira abana kurusha abakuze.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA), buvuga ko iki kigo cyatangiye ubushakashatsi bwo gutuma imiti gakondo y’Abanyarwanda ishyirwa ku isoko mpuzamahanga.
Madame Jeannette Kagame agendeye ku bushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo kurwanya SIDA (UNAIDS), ahamya ko batatu mu bantu batanu badura virusi itera SIDA ari abakobwa.
Madame Jeannette Kagame ahamya ko abagore bafite virusi itera SIDA byoroshye ko bandura kanseri y’inkondo y’umura, ari yo mpamvu hagomba gushyirwa imbaraga mu kwisuzumisha kenshi kugira ngo uwo bayisanganye avurwe hakiri kare.
Perezida Kagame yemeza ko ibiganiro bifasha ubuzima kumera neza, naho akato no guceceka byo bikica nka virusi y’indwara ubwayo.
U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya icyorezo cya SIDA, cyane cyane mu gukumira ubwandu bushya, bituma kugera mu mpera za 2018 haboneka igabanuka ry’ubwo bwamdu ku kigero cya 83%.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba asaba abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kutayivanga n’inzoga cyangwa n’ibindi biyobyabwenge kugira ngo ibashe gukora neza.
Ababyeyi bo mu gace k’icyaro ka Chikwana muri Malawi bari baratakaje icyizere cyo kongera gukora imibonano mpuzabitsina n’abagabo babo kubera kuzahazwa na kanseri y’inkondo y’umura (cervical cancer).
Mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya Nyarutarama Tennis Club yasuye umuryango wa Kamanzi Vianney uzwi ku izina rya Dudu na Mushiki we Riziki Solange (Fille) bamaze imyaka irenga 15 barwaye indwara yo gutitira.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Imanishimwe Yvette, avuga ko hari abagore baza kwa muganga kubyara babanje kunywa imiti gakondo ngo ituma babyara neza.
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko abakozi bazajya abahabwa akazi bazajya basinyira kudasambanya abana mbere yo kugatangira.
Mu karere ka Burera mu ntara y’Amajyaruguru, imiryango itagira ubwiherero ikunze kugorwa no kubona uko yiherera bigatuma hari abajya kubutira mu baturanyi, abandi bagakoresha ubwiherero bwubatse mu buryo bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, hakaba n’abadatinya kwituma ku gasozi.
Umuryango Imbuto Foundation wahaye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) imbangukiragutabara 20, mu rwego rwo kuyunganira hagamijwe guha serivisi nziza abarwayi kuko ngo izihari ari nke ndetse harimo n’izishaje.
Ubushakashatsi bwa DHS (Demographic and Health Survey) buheruka bwerekanye ko mu Rwanda 19% by’abashaka kuboneza urubyaro batabigeraho kubera impamvu zinyuranye.
Mu buryo butandukanye n’ubusanzwe buzwi ku bana bato, gukuka amenyo ku bantu bakuze ntabwo ari icyiciro cy’ubuzima kigomba kubaho byanze bikunze, kuko biva ku ndwara z’amenyo.
Umuhoza Charlotte ni umwe mu babyeyi bitabiriye umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ku bana bavuka badashyitse wizihirijwe ku bitaro by’akarere ka Kirehe kuwa kabiri tariki 19 Ugushyingo 2019.
Mu ruzinduko Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda yagiriye mu bitaro bya Ruhengeri ku itariki 18 Ugushyingo 2019, yishimiye uburyo u Rwanda rwateye imbere muri gahunda yo gukumira icyorezo cya Ebola.
Umugore witwa Ruth Bakundukize wari umaranye uburwayi budasanzwe imyaka irenga 30, yaguye mu bitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro, nyuma yo kubagwa n’abaganga b’inzobere mu kubaga baturutse mu gihugu cy’Ubudage.
Ibinini bikoreshwa n’umuntu wakoze imibonano mpuzabitsina ariko utifuza gusama, biri amoko menshi, ari na ko bigura amafaranga atandukanye, ibintu bitera amakenga ababikoresha ndetse n’ababyumvise, bumva ko ibifite igiciro cyo hejuru ari byo birinda umuntu gusama kurusha ibindi, cyangwa ko ibya make batabigirira icyizere (...)
Bakundukize Ruth ufite uburwayi bw’ibibyimba byiyongereye ku maboko yabonye ibitaro bimwitaho.
Abaganga bavuga ko umuntu ucika intege cyane kandi akagira icyaka no gushaka kwihagarika buri kanya, ugira isereri no guhuma amaso, byaba byiza agannye abaganga bakamusuzuma indwara ya diyabete.
Niyonsenga Simon Pierre umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC uyobora ishami ryita ku buvuzi no kwirinda indwara ya diabete, avuga ko umuntu umwe muri 30 mu Rwanda, aba arwaye diabete, bivuze ko abantu barenga 3% mu Rwanda barwaye iyi ndwara, by’umwihariko umuntu umwe kuri babiri ku rwego rw’isi akaba ayigendana (...)
Mu karere ka Musanze hatangijwe gahunda yo kumenyekanisha politiki y’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro ku babyeyi, ingimbi n’abangavu bakomeje guterwa inda z’imburagihe.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Rubavu buratangaza ko Bakundukize Ruth ufite uburwayi bufata imyakura, n’umuryango we bakeneye ubufasha, kuko iyi ndwara ayimaranye imyaka irenga 30 idakira, kandi hakaba nta cyizere ko izakira.
Ubushakashatsi bw’Abayapani bugaragaza ko ubwoko bw’amaraso y’abantu bufite uruhare runini ku kurambana kw’abashakanye cyangwa se abakundana muri rusange.
Madame Jeannette Kagame n’igikomangomakazi cya Jordan Gina Mired basabye abagabo kureka abagore babo bagahatanira imyanya y’ubuyobozi ikomeye mu nzego z’ubuzima.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abaganga gushyira inyungu z’abaturage n’iz’igihugu imbere y’izabo, kandi bagasigasira ubunyamwuga n’indangagaciro, niba bifuza ko urwego rw’ubuvuzi rugera ku ntego.
Abahagarariye imiryango itari iya Leta mu Karere ka Huye basanga bidakwiye ko umwana w’umukobwa yita umuntu mama, papa cyangwa tonto, aho kumureberera akamuhohotera.