Bamwe mu bagabo bafite abagore bitabiriye gahunda yo kuboneza urubyaro baranenga uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagore bw’agapira n’ibinini kuko bibabyibushya cyane, abandi bikabananura hakagira n’abo bitera uburwayi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko abacuruzi bakwiye gufasha abakene mu iterambere kuko ari uburyo bwo gutuma na bo babona abakiriya.
Abahanga mu by’imiti (pharmaciens) baravuga ko kuba umubare wabo ukiri muto, kubura imiti n’amakuru kuri yo, biri mu biteza abaturage benshi kwivurisha ibyatsi n’amasengesho.
Abaganga b’inzobere mu kuvura kanseri y’ibere n’ibibyimba byo mu mutwe baturuka muri bimwe mu bihugu by’i Burayi, bari mu Rwanda aho ku bufatanye n’abo mu Rwanda batangiye kuvura kanseri y’ibere ku buntu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko bigayitse kuba Akarere ka Nyagatare gafite inka n’umukamo mwinshi mu gihugu ariko kakarwaza bwaki.
Mu gihe iminkanyari kuri bamwe ifatwa nk’ikimenyetso cy’ubukure mbese umuntu ageze mu zabukuru, hari izindi impamvu zinyuranye zitera kuzana iminkanyari imburagihe. Bikunze kugaragara aho usanga umuntu ukiri muto afite iminkanyari mu maso ku gahanga harajeho imirongo ari yo yitwa iminkanyari.
Nyuma y’uko ubushakashatsi buheruka bwagaragazaga ko akarere ka Nyabihu ari ko kari ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bagaragayeho ikibazo cyo kugwingira, abaturage bahagurukiye icyo kibazo biyemeza kukirwanya bitabira amasomo mbonezamirire.
Nyuma y’uko ibitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB), byatanze amatangazo ahamagarira abantu kwikingiza ku buntu indwara ya Hépatite B, abivuriza kuri RAMA ntibahawe servise bari bijejwe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) kuri uyu wa kabiri tariki 24 Nzeri 2019 yakoze umwitozo wo kwirinda no kurwanya Ebola.
Abaforomo n’ababyaza bo mu bitaro bya Butaro baravuga ko batabona aho bacumbika hafi y’ibitaro bikabagiraho ingaruka zo kutanoza serivisi batanga, na bo ubwabo bikababangamira.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu nama y’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 74 irimo kubera i New York muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje ko mu byo u Rwanda rwitayeho mu iterambere harimo guteza imbere ubuvuzi n’imibereho myiza y’abaturage.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC) gisaba Abaturarwanda kwisuzumisha hakiri kare indwara zitandura zirimo kanseri, kugira ngo batazajya kuyivuza bitagishobotse.
Abatuye umujyi wa Musanze baranengwa kutitabira gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (mituelle de santé), aho imirenge itatu igize uwo mujyi ariyo Muhoza, Musanze na Cyuve ikurikirana ku mwanya wa nyuma mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze.
Ubushakashatsi bwakozwe na Warren G. Sanger hamwe na Patrick C. Friman, mu gitabo cyabo cyitwa Reproductive Toxicology, buvuga ko kwambara umwenda w’imbere ku bagabo ubafashe cyane bishobora gutera ubugumba umuntu ntabashe kubyara.
Minisitiri ushinzwe ubuzima mu gihugu cya Congo Dr Eteni Longondo yatangaje ubufatanye bw’u Rwanda na Congo buzarandura icyorezo cya Ebola kigaragaje inshuro 10 mu gihugu cya Congo.
Ishyirahamwe Nyarwanda ry’abaganga bavura abana (RPA) rihamya ko iterambere mu buvuzi ryatumye impfu z’abana bato zigabanuka ugereranyije no mu myaka 15 ishize.
Hari impamvu nyinshi zituma umubyeyi abasha kumva ko umwana akwiye gutungwa n’amashereka gusa kuva akivuka kugera ku mezi atandatu, ari nayo mpamvu umubyeyi akwiye gusobanukirwa neza uburyo bwo gukama no gusiga amashereka yatunga umwana mu gihe runaka amara batari kumwe.
Ubuyobozi bw’urugaga rw’abahanga mu by’imiti mu Rwanda, buratangaza ko abakora serivisi za farumasi cyangwa se abatanga imiti badafite abahanga mu by’imiti baba batanga uburozi aho gutanga imiti.
Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) itangaza ko mu gihugu cya Tanzania, kimwe mu bigize uwo muryango, hagaragaye indwara yo mu bwoko bw’ibicurane yitwa ‘Dengue Fever’, ngo ikaba na yo igomba kwitonderwa n’ubwo idafite ubukana nk’ubwa Ebola.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kiratangaza ko nta mpungenge Abanyarwanda bakwiye kugira ku kuba urukingo rwa Ebola rwabonetse rutaremezwa ku rwego mpuzamahanga.
Urugaga rw’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda ruratangaza ko ibitera indwara zitandura bicuruzwa amafaranga menshi ku isi bikanatanga imisoro n’amahoro menshi kuri za Leta, ku buryo bitacika.
Ihuriro ry’abaganga bavura abagore (RSOG) ryemeza ko mu Rwanda hakiri ikibazo cy’ubuke bw’abaganga bavura abagore, gusa ngo umubare wabo uragenda uzamuka buhoro buhoro.
Bamwe mu bakangurambaga mu byo kurwanya ihohoterwa mu ngo bavuga ko amafaranga y’insimburamubyizi imiryango nterankunga igenera imiryango irangwamo amakimbirane mu gihe babigisha, akwiye gukurwaho, bakayahabwa mu bundi buryo.
Umwaka wa 2018 warangiye mu turere dutanu twazaga ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda, tune ari utwo mu Burasirazuba.
Inyota irasanzwe ku buzima bwa muntu kuko iterwa n’amazi aba yagabanutse mu mubiri ugashaka andi, ariko kandi hari inyota iterwa n’izindi mpamvu zitandukanye, ahanini zifite ikindi zihatse nk’uburwayi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC kiratangaza ko gahunda yo gutera imiti yica imibu mu nzu yagabanyije malariya mu karere ka Nyagatare ku kigero cya 93%.
Mu gihe Leta ishishikariza Abaturarwanda kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, abaturiye n’abarema isoko rya Rango mu Karere ka Huye bavuga ko ubwiherero bwo muri iri soko butujuje ibisabwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemereye kaminuza y’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), inkunga y’ubutaka kugira ngo ibashe kubaka ibitaro yateganyaga byo kwigishirizamo abanyeshuri.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Kanama 2019, yambitse umudali Umunyamerika Dr. Paul Farmer washinze umuryango Partners in Health (Inshuti mu Buzima) amushimira uruhare mu kwita ku buzima haba mu Rwanda ndetse n’ahandi ku isi.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), igaragaza ko buri mwaka Abanyarwanda ibihumbi 10 bandura kanseri aho abantu ibihumbi bitatu muri bo aribo bitabira gahunda y’ubuvuzi.