Edition Bakame itangaza ko hari intambwe imaze guterwa mu Banyarwanda yo gukunda gusoma ibitabo bageneye ku buryo ibitabo byabo bigurwa.
Nyamagabe: Urubyiruko rwo mu byaro rubabazwa no kutagira amashuri y’imyuga, bigatuma benshi bashomera ntibabashe gutera imbere cyangwa kuba bakwihangira imirimo.
Uruganda rwa C&H Garments rufatanyije n’ikigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) bashyize ku isoko abanyeshuri 72 barangije kwihugura.
Umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona(RUB) uvuga ko n’ubwo hari gahunda y’uburezi kuri bose, bo batarayibonamo bihagije.
Ishuri rya gisirikare rya Gako riherereye mu karere ka Bugesera ryatangije ishami rya Kaminuza rizajya ryigisha amasomo imbonezamubano n’ibya gisirikare.
Itorero rya ADPER n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe biratangaza ko ubwitabire bw’abakuze mu kwiga gusoma no kwandika bukiri hasi.
Ishuri ryisumbuye rya TTC Zaza ntiryorohewe no kubona ubushobozi bwa milioni 200 kugira ngo ikureho isakaro ryangiriza ubuzima rya fibro-ciment.
Ababyeyi batuye mu karere ka Gakenke basanga umwana w’umunyeshuri adakwiye kwemererwa gutungira terefone kw’ishuri, kuko itatuma akurikirana amasomo nkuko bikwiye.
Minisiteri y’Urubyiruko (MYICT) itangaza ko ababyeyi bataye inshingano zabo zo kurera, bari mu byatumye urbyiruko rurushaho kwangirika kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Ihuriro ry’amakoperative y’ababoshyi bo mu karere ka Ngororero ryashinze ishuli ryigisha ubukorikori ku rubyiruko n’abakuze babyifuza, mu rwego rwo kuzamura ishoramari ry’akarere.
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yegamiye kuri leta abarizwa mu karere ka Gakenke, bahangayikishijwe n’uburyo amasoko asigaye atangwa kuko bisigaye bituma ba rwiyemezamirimo bazamura ibiciro bitandukanye n’ibyo baguriragaho mbere.
Abakozi 125 bakora mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro muntara y’Iburasirazuba (IPRC East) bashoje itorero ry’abatoza b’intore, biyemeza guhuza ubumenyi butandukanye bafite mu gushaka ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite.
Abana bafite ubumuga bwo mu mutwe baratabarizwa kugira ngo umuryango Nyarwanda ubahe uburenganzira bwo kwigishwa no kwitabwaho kimwe na bagenzi babo batabufite, kuko bashobora kugirira akamaro igihugu.
Kuri uyu wa 4 Kanama 2015, mu Rwanda hatangijwe urubuga rwa interineti rwitwa www.practice4ne.com, ruzajya rufasha abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye gusubiramo amasomo baba bigiye mu ishuri.
Abagize Kompanyi yitwa “House of Technology Ltd” baravuga ko uburyo bushya barimo guhuguramo abarimu bwo kwigisha amasomo cyane cyane ay’ubumenyi (Sciencies) hifashishijwe ikoranabuhanga buzatuma abanyeshuri barushaho gusobanukirwa n’ibyo biga, bityo ikibazo cy’ireme ry’uburezi rikunze gukemangwa mu Rwanda kigakemuka.
Benshi mu rubyiruko rwo mu karere ka Gisagara bavuga ko kwiga imyuga byaje ari igisubizo ku buzima bwabo, kuko hari abacikirizaga amashuri kubera ibibazo binyuranye ugasanga nticyo bimariye, ariko ubu bakaba biga imyuga bakabona imirimo.
Gahunda yo kwiga imyuga ku buntu hagamijwe ko abantu babona ubumenyi bwo guhanga imirimo mishya ari benshi yatangijwe mu bigo byigisha imyuga, mu Karere ka Huye yitabiriwe n’abatari bakeya biganjemo abarangije amashuri yisumbuye bitegura kujya muri kaminuza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’umufatanyabikorwa wako mu iterambere PIMA, wita ku gukurikirana amakuru no gukora ubuvugizi kuri Politiki za Leta bamaze gufata imyanzuro yarushaho gukemura ikibazo cy’abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 badafata amafunguro ku ishuri.
Urubyiruko 118 rwo mu Murenge wa Busogo rwarangije urugerero, rurasabwa gukura amaboko mu mufuka, rugakora rugahera ku mirimo yo hasi yitwa ko isuzuguritse idasaba igishoro kinini kugira ngo rwiteze imbere
Abanyeshuri n’abarezi bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gatizo, ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, batangaza ko inyigisho bakura mu mahuriro y’abanyeshuri “Clubs scolaires”, zibafasha kumenya icyerecyezo cy’igihugu kandi na bo bagafasha mu kukigeraho.
Ingabo z’u Rwanda zubakiye amashuri abanyeshuri bo mu murenge wa Rubaya wo mu karere ka Gicumbi baruhuka urugendo rwa km 12 bakoraga bajya kwiga. Bije bikurikira icyumweru barimo muri aka karere cyahariwe ingabo, aho bari gutanga ubuvuzi butandukaye ku buntu.
Bamwe mu banyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Kibangu rwo mu karere ka Nyaruguru, baratangaza ko babangamiwe no kuba nta laburatwari ikigo gifite ibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga, bakavuga ko bituma batumva neza ayo masomo nk’uko bikwiye.
Abarimu n’abanyeshuri biga ku Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga cya Tumba, (Tumba College of Technology) riherereye mu Karere ka Rulindo bakoze icyuma gikoresha ingufu z’imirasire y’izuba gishyushya amazi kizwi nka “solar water Heater.”
Ingoro y’inteko ishinga amategeko irimo irakorwamo n’abana b’abakobwa babifashijwemo n’Umuryango wa Imbuto Foundation, aho bitoreza umurimo usanzwe w’abadepite, mu rwego rwo kwitegura kuzaba abayobozi b’ejo hazaza.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) butangaza ko integanyanyigisho izatangira gukoreshwa kuva muri Mutarama 2016 ari nziza ku ireme ry’uburezi bushingiye ku bushobozi ariko ngo irasaba ko abarimu bahindura imyumvire bakirinda ubunebwe.
Ishuri ry’ubumenyingiro (IPRC) ryazanye uburyo bushya bwo gukora amatafari mu gitaka bakongeramo umucanga na sima nke, ku buryo azajya yubaka amazu akomeye kandi adashobora gutwarwa n’ibiza.
Abaturage bakoranye n’umurenge mu kubaka amashuri n’inzu ya mwarimu mu Murenge wa Kabarondo wo mu Karere ka Kayonza bavuga ko bamaze imyaka igera kuri itatu batarishyurwa kandi baratanze fagitire zishyuza mu buyobozi.
Ikigo k’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) kirakangurira ababyifuza bose batuye mu karere ka Huye ko Ikigo cy’ubumenyingiro cya IPRC-South gishobora guhugura ababyifuza bose cyangwa kikabahugurira abakozi.
Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rulindo na Gakenke Lt Col Alex Ibambasi, arahamagarira abaturage kugira umuco wo kwigisha abana babo kuko muri kino gihe utigishije umwana wawe nta murage uba umusigiye.
Abanyeshuri b’abakobwa biga ku bigo bitandukanye byo mu Karere ka Gakenke bemeza ko icyumba cy’umukobwa ku bigo by’amashuri hari byinshi kimaze guhindura kuko mbere bahuraga n’imbogamizi mu gihe batunguwe n’imihango kandi akenshi hakaba hari n’abo byabagaho batazi ibyo ari byo bityo ngo hakaba hari n’abo byateshaga amasomo yabo.