Muri Madagascar batangiye gukora ibizamini byemerera abanyeshuri barangije amashuri abanza kujya mu yisumbuye. Ni mu gihe Madagascar ari kimwe mu bihugu bifite abarwayi benshi ba covid-19.
Mu rwego rwo kongera ibyumba by’amashuri mu Karere ka Bugesera harubakwa ibyumba by’amashuri bigera kuri 863. Gusa ibyumba byubakwa birubakwa mu byiciro bibiri kuko hari icyiciro cya mbere cy’ibyumba by’amashuri bigera ku 109 n’ubwiherero 141 byubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi igice cya mbere (World Bank phase 1).
Igihugu cya Afurika y’Epfo gifite abarwayi n’abapfuye benshi muri Afurika bazize COVID-19 cyafunguye amashuri.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko Abanyarwanda bigaga mu mujyi wa Goma bitazaborohera kubera imipaka ifunze, bugasaba ababyeyi n’abana bigaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushaka andi masomo baziga mu Rwanda ubwo amashuri azaba atangiye.
Abarangije muri Kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda bari basanzwe bemewe n’Inama nkuru ishinzwe uburezi mu Rwanda (HEC), bahawe iminsi itanu ngo babe babonye icyemezo gitangwa na HEC cy’uko barangije muri iyo kaminuza, bitaba ibyo bagahagarikwa mu kazi.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko kutagabanuka kw’icyorezo Covid-19 ari byo bituma hataramenyekana igihe amashuri n’ibindi bihuza abantu benshi bizasubukurirwa.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo Hagati (AUCA), igiye gutangiza ishuri rishya ry’ubuvuzi ryigenga, rizatangirana abanyeshuri 60, mu mwaka w’amashuri wa 2020-2021.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwerekanye ibyumba by’amashuri 104 n’ubwiherero 114 bimaze kubakwa mu rugamba uturere twose turimo rwo gukemura ubucucike bw’abanyeshuri igihe amashuri azaba yongeye gufungura.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko kirimo gukoresha ibitabo bisaga miliyoni umunani bizagabanya ubucucike bw’abana ku gitabo kimwe bukava kuri batanu bukagera kuri batatu ku gitabo.
Akarere ka Ruhango katashye ibyumba 59 by’amashuri n’ubwiherero 108 byuzuye ku nkunga ya Banki y’Isi byo mu mirenge icyenda yo muri ako karere.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Huye bifatanyije n’abatuye mu mirenge imwe n’imwe igize aka Karere mu muganda wo gutangiza kubaka ibyumba by’amashuri 393.
Nyuma y’uko tariki ya 21 Kamena 2020 mu Karere ka Huye hatangijwe igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 74, tariki 5 Kanama 2020 batashye 19 muri byo byari bimaze kuzura.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yavuze ko u Rwanda rudashobora kwigerezaho ngo rufungure amashuri mu gihe Abanyarwanda batarumva ubukana bw’icyorezo cya covid-19.
Mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zirinda abantu guhurira hamwe, ndetse n’ibigo by’amashuri birafunga, ubu bikaba biteganyijwe ko abanyeshuri bazasubira ku ishuri muri Nzeri 2020.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko nubwo hari ibibazo bikigoranye mu kubaka ibyumba by’amashuri, ukwezi kwa Nzeri 2020 kuzagera ibyo byumba byuzuye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yabujije inzego z’ibanze gusaba cyangwa gutegeka abaturage gutanga amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri, ivuga ko Leta ifite ingengo y’imari yagenewe kubaka ibyo byumba.
Bamwe mu Badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje impungenge ko abanyeshuri nibatangira kwiga muri Nzeri, bashobora kuzanduzanya icyorezo cya Covid-19.
Inama Nkuru ishinzwe Amashuri Makuru (HEC) irateganya gushyiraho amabwiriza akakaye ku bashoramari bateganya gushinga kaminuza zigenga n’amashuri makuru mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi muri ibyo bigo.
Akarere ka Nyaruguru kabimburiye utundi turere two mu Rwanda mu kuzuza ibyumba by’amashuri byubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko ku itariki ya 14 Nyakanga 2020, abarimu bashaka kujya muri uwo mwuga bazakora ibizamini by’akazi. Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2020, akaba (…)
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko kaminuza ebyiri ari zo Christian University of Rwanda na Indangaburezi College of Education zambuwe uburenganzira bwo gukora kuko hari ibyo zananiwe kuzuza kugira ngo zikore mu buryo bwemewe n’amategeko.
Kaminuza imwe yo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’indi yo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo zishobora kwamburwa ibyangombwa, nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today aturuka muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatanzwe n’umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa abivuga.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yafunze burundu Kaminuza yigenga ya UNIK yo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba (yahoze yitwa INATEK), nk’uko bigaragara mu rwandiko iyo Minisiteri yasohoye kuri uyu wa 30 Kamena 2020.
Ibigo by’amashuri yigenga bitarimo guhemba abarimu muri iki gihe abanyeshuri batiga, ntibyitabira gufata inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO ngo bigoboke abarimu babyo kandi hari uburyo byashyiriweho bubyorohereza kubona ayo mafaranga.
Mu Karere ka Nyaruguru hari ababyeyi bishimiye ibyumba by’amashuri 600 byatangiye kuhubakwa, kuko ngo bizatuma abana babo biga nta bucucike, bityo babashe kumenya.
Abanyeshuri bagiye kumarana n’ababyeyi babo amezi abarirwa muri atandatu bitewe n’icyorezo cya COVID-19 cyabangamiye uburezi mu Rwanda. Mu gihe Leta ihanganye n’icyo cyorezo, ikomeje no gushaka igisubizo ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri aho muri Nzeri hagomba kuba huzuye ibyumba by’amashuri 22,505.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 birimo kubakwa hirya no hino mu gihugu bikeneye umusanzu w’amafaranga cyangwa umuganda bivuye kuri buri Munyarwanda cyangwa inshuti y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko gahunda ya Minisiteri y’Uburezi yo kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 (bitarenze ukwezi kwa Nzeri 2020), izaca ikibazo cy’ubucucike n’urugendo rurerure byatumaga abana bata ishuri.
Minisiteri y’Uburezi iratangaza ko ibyumba by’amashuri biri kubakwa hirya no hino mu gihugu bizagabanya ubucucike mu mashuri kugeza ku gipimo cya 60%. Ni ibyumba by’amashuri bibarirwa mu bihumbi 22 biri kubakwa hirya no hino mu gihugu.
Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha abatuye isi, zimwe muri serivise zigafungwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo, mu bigo byibasiwe n’ingaruka z’icyo cyorezo birimo n’amashuri Makuru na za Kaminuza.