Abana basaga ibihumbi 219 bo mu cyiciro cyo hasi cy’amashuri abanza n’ay’incuke mu Ntara y’Amajyaruguru, ni bo basubukuye amasomo nyuma y’amezi arenga icumi yari ashize batiga, icyemezo cyari cyarafashwe muri Werurwe 2020 mu rwego rwo kwirinda icyorezo Covid-19.
Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, yatangaje ko amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali afunze guhera kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Wisdom riherereye mu mujyi wa Musanze burakataje muri gahunda yo gutoza umwana kwishakamo ibisubizo mu bihe by’ahazaza habo, aho bafashwa kwihangira imirimo no kurema udushya mu masomo anyuranye biga.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko mu barimu 34,000 basabye akazi mu minsi ishize, abagera ku 17,000 ari bo bagahawe bikaba biteganyijwe ko bazahita batangira gukora ku itariki ya 18 Mutarama 2021.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) ndetse n’ubw’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro (RP), butangaza ko uyu mwaka abanyeshuri basabye kwiga muri ibyo bigo biyongereye cyane ugereranyije n’imyaka ishize, ngo bigaterwa ahanini n’impinduka mu byiciro by’ubudehe.
Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko amashuri y’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza azatangira ku itariki 18 Mutarama 2020. Hari abibaza aho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bishya igeze dore ko hari ikibazo cyakunze kugarukwaho kenshi cy’ubucucike mu mashuri n’ikibazo cy’abana bakora ingendo ndende (…)
Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi ushinzwe itangazamakuru (Media Specialist), Uwihoreye Claude, avuga ko mu mabwiriza Minisiteri y’Uburezi yatanze ari uko buri kigo cy’ishuri kigomba kuba gifite icyumba abagaragayeho ibimenyetso by’indwara ya COVID-19 bashyirwamo bagakurikirwamo kandi nta munyeshuri urwara wemerewe gutaha mu (…)
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko hagikenewe abarimu ibihumbi 24,410 bagomba gushyirwa mu myanya kugira ngo abakenewe bose babe buzuye.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abana bo mu mashuri y’incuke ndetse n’abo kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’abanza bari bamaze igihe batiga, bazasubira ku ishuri ku ya 18 Mutarama 2021.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko umubare w’abana batangira ishuri ugenda wiyongera uko umwaka uje, bikaba biteganyijwe ko muri Mutarama 2021 abana bagera ku bihumbi 500 bazatangira ishuri.
Amenshi mu mashuri avuga ko afite ikibazo gikomeye cyo kwishyura fagitire y’amazi kuko amazi akoreshwa yiyongereye cyane kubera gukaraba kenshi hirindwa Covid-19, agasaba kugabanyirizwa igiciro kuri meterokibe.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko yafunze by’agateganyo amashuri 20 y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) nyuma y’aho ikoreye igenzura igasanga hari ibyo atujuje, bikabangamira ireme ry’uburezi muri ayo mashuri.
Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha inyubako z’ibyumba bishya by’amashuri, Akarere ka Burera ni ko kabimburiye uturere tugize Intara y’Amajyaruguru mu kumurika ku mugaragaro ibyo byumba bishya, aho ku wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020 ku ikubitiro hafunguwe ibyumba 36 n’ubwiherero 26 byo mu Murenge wa Rugarama muri ako Karere.
Inama nkuru y’igihugu ishinzwe amashuri makuru na kaminuza (HEC) yasohoye itangazo rihagarika amasomo ya nimugoroba mu mashuri makuru yose yo mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bikaba byatangiye kubahirizwa kuva ku itariki ya 15 Ukuboza 2020.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwamuritse icyiciro cya kabiri cy’ibyumba by’amashuri 115 n’ubwiherero 120 byatanzweho amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni magana acyenda (948,174,758frw). Haracyategerejwe ibyumba 223 ibyinshi muri byo bikaba birimo kubakwa ku bufatanye na Banki y’isi.
Inama y’Abaministiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020, yemereye amashuri makuru abiri yigisha iyobokamana gutangira gukorera mu Rwanda.
Bamwe mu banyeshuri bavuye muri kaminuza zafunzwe bavuga ko bakomeje guhura n’ibibazo mu zindi kaminuza bagiye kwigamo, aho basabwa gusubira inyuma y’umwaka bari bagezemo.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred avuga ko 10% by’abana bagombaga kuba bari ishuri batari barisubiramo. Yabitangaje ku wa Gatanu tariki 04 Ukuboza 2020 mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo, ahagaragajwe imihigo mishya Akarere gaheruka gusinyana na Perezida wa Repubulika.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu mashuri hari icyuho kinini cy’abarimu ku buryo hari abagiye gushyirwa mu myanya mu buryo budasanzwe, bagatangira kwigisha batabanje gukora ibizamini by’akazi.
Ubuyobozi bw’ishuri G.S HVP Gatagara buvuga ko hari abana bafite ubumuga ryigisha basubiye inyuma mu myigire, mu mibereho no mu kwishima mu gihe cy’amezi asaga arindwi bamaze iwabo kubera Coronavirus.
Ministre w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya kuwa 29/11/2020 yayoboye umuhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako n’ibikorwa remezo bishya by’Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro riherereye mu Karere ka Ngoma ( IPRC Ngoma ), ibyatashywe bikaba byaratwaye amafaranga y’uRwanda arenga miliyari.
Hari bamwe mu barangije kwiga icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) ibijyanye n’uburezi muri kaminuza ya PIASS babujijwe kwigisha kandi baratsinze ibizamini by’akazi kubera ko batakoze imenyerezamwuga mu gihe bigaga, bagasabwa kubanza kurikora.
Abanyeshuri bajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) kuri buruse ya Leta, babanza gusinyana amasezerano n’Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Uburezi (Higher Education Council - HEC). Muri ayo masezerano harimo ingingo ivuga ko umunyeshuri utsinzwe adakomeza guhabwa iyo buruse.
Ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Rubavu ritangaza ko hari umubare munini w’abana batagarutse mu ishuri nyuma yo gufungura amashuri.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko yatangiye gupima abanyeshuri bo mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza kugira ngo barebe uko bahagaze mbere y’uko abari basigaye na bo batangira ishuri ku ya 23 Ugushyingo uyu mwaka wa 2020.
Ibijyanye no gushaka abarimu bashya no kubashyira mu myanya ni kimwe mu bibazo byatumye Dr. Irénée Ndayambaje wari umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) ndetse n’umwungirije Tusiime Angelique, bahagarikwa ku mirimo yabo kuko byavugwaga ko batumye iyo gahunda itinda kurangira.
Hashize ibyumweru bibiri amashuri atangiye nyuma yo kumara igihe kinini afunze kubera Covid-19, abana bakaba barasubiye ku ishuri aho buri wese agomba kwigana agapfukamunwa, yubahiriza amabwiriza akagenga n’andi yose yo kwirinda icyo cyorezo.
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda (UR) buratangaza ko bwiteguye gukemura ibibazo byose bizagaragara igihe amasomo ku banyeshuri bo mu wa mbere no mu wa kabiri bazaba basubiye kwiga.
Kaminuza y’u Rwanda yatangaje ko abanyeshuri biga mu mwaka wa mbere n’abiga mu mwaka wa kabiri bazasubira ku ishuri tariki 30 Ugushyingo 2020.
Hari hashize amezi arindwi amasomo ahagaze muri rusange kubera icyorezo cya Covid-19, ariko nyuma y’ubushishozi bw’inzego bireba, amashuri makuru yongeye gufungura imiryango tariki 20 Ukwakira 2020. Nubwo amashuri makuru yari afunguye hari n’andi yafunzwe kuko hari ibyo atari yujuje.