Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Annonciata Kankesha, avuga ko aho abanyeshuri basubiriye ku ishuri nyuma ya Guma mu rugo yatewe na Coronavirus, ababyeyi batangira abana amafaranga yo kurira ku ishuri bataragera kuri 65%.
Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, ribimburiye andi mashuri makuru mu gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije mu byiciro binyuranye, hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, ngo ukaba ari n’umusaruro w’ibyo bigisha.
Nyuma yo kubyemererwa n’Inama y’Abaministiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2020, Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryafunguye Ishuri Rikuru (kaminuza) ryitwa East African Christian College (EACC).
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, arateguza ababyeyi b’abana batarasubira ku ishuri ko bagiye guhabwa ibihano bishobora no kugera ku gucibwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000FRW).
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yatangaje ingengabihe y’ibiruhuko ku banyeshuri bose bo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) iremeza ko nubwo uyu mwaka abarimu 24,825 binjijwe mu kazi, ngo haracyari icyuho cy’abandi barimu bagera ku 7,000 nyuma y’uko hari abataragarutse mu kazi, ndetse no mu baherutse gushyirwa mu myaka hakabamo abataritabiriye akazi.
Akarere ka Gucumbi katangije gahunda y’ubukangurambaga bwo gushakisha abana 1,658 batagarutse ku ishuri, nyuma y’uko amashuri yongeye gutangira aho yari yarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) yemerera ibigo by’amashuri kwimura abana biga mu mashuri y’incuke(gardienne/nursery) n’ubwo batize neza mu mwaka ushize biturutse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangaza ko ikoranabuhanga mu burezi rizakemura ikibazo cy’ifungwa ry’amashuri kubera icyorezo cya COVID-19, kandi abanyeshuri bagakomeza kubona uburezi bufite ireme.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza byo mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 21 Gashyantare 2021, bashyikirijwe mudasobwa (IPad) zo kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Ikiganiro Ed-Tech Monday Rwanda, gikorwa ku bufatanye na MasterCard Foundation, kiragaruka ku masomo umwaka wa 2020 wasigiye Abanyarwanda mu burezi, icya mbere kikaba gitambuka kuri KT Radio kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2021 saa munani z’amanywa (2:00pm).
Bamwe mu barimu bakorera mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Musanze batangarije Kigali Today ko ingwa bakoresha mu kwigisha zirimo kubatera indwara kubera kutuzuza ubuziranenge, ku buryo hari n’abakoresha izo biguriye.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021, yatangaje ko amashuri yose (harimo n’ay’i Kigali yari amaze umwaka wose afunzwe), azatangira amasomo ku wa kabiri tariki 23 Gashyantare 2021.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 19 Gashyantare 2021 yagarutse kuri gahunda nyinshi z’uburezi ndetse yongeramo amaraso mashya hagamijwe kugera ku ireme ry’uburezi.
Abayobozi b’Ibigo by’amashuri, by’umwihariko ibifite umubare munini w’abanyeshuri byo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko muri iki gihe cyo kwirinda Covid-19, bisaba ko bakoresha amazi menshi, bakaba bahangayikishijwe n’uko amafaranga y’amazi byishyura buri kwezi muri WASAC agenda yiyongera, bagasaba inyunganizi.
Ibigo by’Amashuri byo mu Karere ka Musanze kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gashyantare 2021, byatangiye gushyikirizwa ibikoresho by’ibanze by’isuku ku bufatanye n’Umuryango Croix Rouge y’u Rwanda, kugira ngo bifashe mu kwirinda ikwirakwizwa rya Covid-19.
Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021, Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi (REB) cyatangiye gahunda yo gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri, birimo mudasobwa 6,150 n’ibindi bigenewe abakora igenzura mu mashuri, abayobozi b’ibigo, abarimu ndetse n’ibyo mu byumba by’ikoranabuhanga ‘Smart Classrooms’, byo mu mashuri abanza (…)
Abanyeshuri biga mu ishuri ribanza rya Kirambo (EP Kirambo) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ikigo, abarezi babo ndetse n’ababyeyi bashinze itsinda ryiswe “Igiseke cy’Amahoro” mu rwego rwo kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge, bagafasha na bagenzi babo bahuye n’ibibazo mu miryango yabo.
Kuva muri 2015 amasomo yo mu mashuri abanza yatangwaga mu rurimi rw’Ikinyarwanda, muri 2019 Ministeri y’Uburezi yashyizeho amabwiriza yo kwigisha mu Cyongereza, izo mpinduka zigamije gushyira mu bikorwa intego ya Guverinoma y’ U Rwanda yihaye y’imyaka irindwi (2017-2024) yo gutanga uburezi bufite ireme kandi bugera kuri (…)
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 2 Gashyantare 2021 yashyize Dr Alexandre Lyambabaje ku mwanya w’Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda. Ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021 Sena yemeje Dr Alexandre Lyambabaje nk’umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda usimbuye Dr Papias Malimba wigeze kuba Minisitiri (…)
Abarezi n’abaturiye ibigo birimo n’ibyongereweho ibyumba by’amashuri bishya bimaze igihe gito byuzuye mu karere ka musanze, baratangaza ko abana babo batangiye guca ukubiri no gukora urugendo rurerure bajya cyangwa bava kwiga, bigabanya n’ubucucike bw’abanyeshuri mu bigo bitandukanye.
Abayobozi ba bimwe mu bigo by’amashuri, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana bata ishuri, bakigira mu mirimo ibinjiriza amafaranga.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri biruhukije kubera nkunganire yo gutunga abanyeshuri biga bacumbikirwa aho biga, ku buryo hari n’ibigo byahagaritse kwaka ababyeyi inyunganizi bari babasabye y’igihembwe cya mbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, tariki 3 Gashyantare 2021 bwirukanye burundu mu bakozi ba Leta umwalimu witwa Félicien Ndayisenga, bumuziza ko yafashwe aha abana yigisha inzoga.
Ikigo cyigisha porogaramu zitandukanye zo muri mudasobwa ‘Rwanda Coding academy’ gitangaza ko cyahuye n’imbogamizi zatewe na Covid-19, zidindiza imishinga yacyo.
Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 18 Mutarama 2020, yemeje ko ibigo by’amashuri, byaba ibya Leta n’ibyigenga bibarizwa mu Mujyi wa Kigali bihagarika amasomo, abana bakaguma mu rugo, abiga baba ku ishuri bakagumayo ariko amasomo agahagarara mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Amwe mu mashuri yigenga ntiyabashije kubaka ibyumba by’amashuri bishya, bituma abana bongera kwicara uko byari bisanzwe mbere y’uko amashuri ahagarara bitewe n’icyo cyorezo bityo guhana intera bacyirinda ntibikunde.
Abatuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara barishimira ishuri ry’imyuga begerejwe, kuko bizeye ko rizafasha abana babo kwihangira imirimo rikanabarinda ubuzererezi.
Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyanza riherereye mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, buvuga ko buhangayikishijwe n’uko hashize igihe bwarananiwe gusakara amashuri ngo abana babone aho kwigira hahagije, biturutse ku kibazo cy’umuriro w’amashanyarazi udahagije.
Ababyeyi b’abana bato mu Karere ka Nyagatare bishimiye ko abana basubukuye amasomo n’ubwo hari impungenge z’ubwiyongere bw’icyorezo cya COVID-19.