Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko bagiye kujya bashyira ibigo by’amashuri mu byiciro, kugira ngo bamenye ibikwiye kwitabwaho kurusha.
Abanyeshuri bo muri za kaminuza mu Rwanda barashima gahunda y’ibiganiro mpaka bibahuza ku ngingo zerekeranye n’ubukungu kuko bibatera umwete wo gukora ubushakashatsi bigatuma baniyungura ubumenyi.
Abanyeshuri 207 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya mbere mu ishuri ry’ubumenyingiro ‘Muhabura Integrated Polytechnic College’ (MIPC), barasabwa kurangwa n’akazi kanoze karimo ubwenge bugeretse ku ndangagaciro z’Umunyarwanda, bazamura iterambere ry’igihugu.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’ubumenyi ngiro rya Musanze (Muhabura Integrated Polytechnic College) buratangaza ko umunyamwuga urangwa no kugira ubupfura n’ubunyangamugayo bituma agirirwa icyizere akitwara neza mu kazi ke.
Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro (RP), Dr James Gashumba, yemeza ko nta gihugu gitera imbere kidafite abize imyuga, kuko iyo badahari ngo kibakura hanze bikagihenda.
Abanyeshuri biga muri Wisdom School baravuga ko amateka mabi yaranze igihugu akwiye gusigira buri wese isomo ryo kudasigara inyuma mu bikorwa byo kucyubaka, kukigira cyiza no kukirinda amacakubiri.
Abanyeshuri 70 basoje ayisumbuye muri Green Hills Academy kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Kamena 2019 bitezweho kuba umusemburo w’impinduka nziza mu Rwanda no hirya no hino ku isi.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu Karere ka Muhanga bihaye igihe kingana n’ukwezi kugira ngo bakosore ibyasuzumwe bitagenda neza mu burezi.
Minisiteri y’Uburezi iravuga ko hari amafaranga menshi Leta ishora mu gucapa no gukwirakwiza mu mashuri ibitabo by’imfashanyigisho kugira ngo bifashe mu myigire y’abana b’abanyeshuri.
Abanyeshuri barangiza muri Kaminuza zo mu Rwanda baranenga uburyo imirimo isaba ubushobozi buhambaye ihabwa abanyamahanga, hirengagijwe ko n’Abanyarwanda bashoboye.
Dr. Irenée Ndayambaje, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi (REB), avuga ko abarimu bagiye kujya bashyirwa mu byiciro.
Abarimu bigisha mu mashuri y’uburezi b’ibanze bw’imyaka icyenda (9ybe) n’imyaka 12 (12ybe) mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko hari abanyeshuri bigisha badaha agaciro ibyo bigishwa kubera amashuri bigamo.
Ababyeyi bo mu karere ka Rubavu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ku mupaka muto uhuza yu Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, baravuga ko kuva aho baboneye irerero ribasigaranira abana basigaye bakora ubucuruzi bwabo neza.
Ildephonse Habiyambere, Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi mu kigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA), wari uyoboye itsinda ryari mu bukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi mu Karere ka Nyamagabe, avuga ko muri rusange basanze abayobozi b’ibigo by’amashuri batita ku nshingano zabo.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yagendereye ishuri GS Gikongoro tariki 3 Kamena 2019, asanga hakererewe abanyeshuri benshi, hari n’abarimu basibye batabisabiye uruhushya.
Umwaka utaha w’amashuri uzatangirana impinduka zitandukanye mu burezi zireba cyane cyane abanyeshuri bigira kuzaba abarezi.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2019 Ministre w’Uburezi Dr Eugene Mutimura ari kumwe na Ambasaderi w’igihugu cy’Ubushinwa mu Rwanda Hao Hongwei bashyize ibuye ry’ifatizo ahagiye kwagurirwa Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro IPRC Musanze, umushinga ukazatwara miliyoni 16 z’Amadorari ya Amerika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, yerekanye ko mu gihe uburezi budateye imbere, igihugu kidashobora kugera ku mpinduka cyifuza.
Minisiteri y’Uburezi MINEDUC iratanga za ko hari amashuri agenda yisubiraho mu kuzamura ireme ry’uburezi n’akomeje kugenda biguru ntege nyuma y’ubukangura mbaga bukorwa.
Ibanga ryo gutsinda mu ishuri rya Wisdom, ngo ni uko buri gihembwe umwana wese wiga muri iryo shuri, asinyira imihigo imbere y’ababyeyi n’imbere y’ubuyobozi bw’ishuri, ijyanye n’amanota azagira.
Ubuyobozi bw’ishuri ry’imyuga ryitiriwe Musenyeri Mubiligi riherereye mu Karere ka Huye buvuga ko Leta yaboherereje abanyeshuri 90 hakaza 27 gusa.
Mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Abanyeshuri biga bacumbika mu bigo by’amashuri, ngo babangamiwe no kubaho batamenya amakuru y’igihugu cyabo, bagatunga agatoki ubuyobozi bw’ibigo bigaho bitabaha umwanya wo kureba Terevisiyo no kumva Radio.
Banki y’Isi yemereye Leta y’u Rwanda inkunga ya miliyoni 200 z’Amadorari ya Amerika, azakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo byo mu burezi hagamijwe kugabanya ubucucike mu mashuri.
Abatuye mu Mudugudu wa Cyintama uherereye mu Kagari ka Gahurizo ho mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, biyemeje kwegeranya amafaranga bigurira ubutaka bwo kubakaho irerero.
Nduwayesu Elie washinze ishuri Wisdom School aravuga ko kubakira ku murimo unoze bituma uwukora ava ku rwego rwo hasi akagera kure kandi heza.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kantengwa Mary, avuga ko hari abana bata ishuri kubera kuyatangira bakuze.
Mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru hubatswe ishuri ry’imyuga bisabwe n’abahatuye, ariko habuze ibikoresho byo kugira ngo ritangire.
Minisiteri y’Uburezi MINEDUC iratangaza ko hagiye gutangizwa gahunda yo gufasha abarangije kwiga amashuri y’inderabarezi kujya biga kaminuza ku buntu.
Inama y’Abepiskopi mu Rwanda yandikiye Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) isaba ko abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri Gatolika bicumbikira abana bakwigirizwayo itariki yo kugera ku bigo byabo.