Abarimu barasaba Minisiteri y’Uburezi kubafasha bakabona mudasobwa mu buryo bw’inguzanyo kugira ngo biborohere kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abanyeshuri bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza n’ay’incuke, kuva kuri uyu wa Mbere tariki 2 Kanama 2021, batangiye igihembwe cya gatatu cy’umwaka w’amashuri wa 2020-2021, bakaba biyemeje gukaza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Bamwe mu babyeyi bafite abana bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batangiye igihembwe cya gatatu, barasaba ko bakoroherezwa n’ibigo by’amashuri kuko bafite ibibazo by’amikoro nyuma ya Guma mu Rugo.
Ikigo cy’Uburezi mu Rwanda (REB) kigiye gushyira mu nteganyanyigisho (curriculum) amasomo yo kwiga inyandiko igenewe abatabona n’ururimi rw’amarenga mu rwego rwo kurushaho gufasha abana bafite ubumuga bwo kutabona n’abafite ubumuga bwo kutumva.
Mu gihe ababyeyi batuye mu Mirenge ikiri muri Guma mu rugo bafite abana biga mu mashuri y’incuke, no mu cyiciro kibanza cy’amashuri abanza bibazaga uko bizagenda ku bana babo mu gihe abandi batari muri Guma mu rugo bazaba basubiye ku mashuri tariki 2 Kanama 2021, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, abo na bo bahawe (…)
Minisiteri y’Uburezi yamenyesheje abaturarwanda, abafatanyabikorwa mu burezi, ababyeyi, abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri, ibijyanye no gusubukura amasomo muri bimwe mu byiciro by’amashuri, nk’uko bikubiye muri iri tangazo:
Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya yatangaje ko bagiye gukurikirana bakamenya abanyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi bitwaje ko bashoje amashuri yisumbuye ndetse bakazahabwa n’ibihano.
INES-Ruhengeri yaje ku isonga muri Kaminuza zigenga mu Rwanda ku rutonde rw’isi, aho ikurikira Kaminuza y’u Rwanda.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hazenguruka amafoto n’amashusho bigaragaramo abana b’abanyeshuri bambaye imyenda y’ishuri baciye ku buryo bukomeye, abandi banyukanyuka amakayi n’uwagaragaye ayatwika, bitwaje ko barangije ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerence, yavuze ko tariki ya 26 Nyakanga 2021 habayeho uburangare mu gutanga ikizamini cya Leta kitari mu bigomba gukorwa kuri uwo munsi.
Umunyeshuri wigaga ku rwunge rw’amashuri rwa Cyeza mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga ari gufashwa gukora ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Abana bane b’abahungu barimo gukora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bakaba bafungiye muri gereza y’abana iri mu Karere ka Nyagatare.
Mu banyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu Karere ka Huye hari babiri barwaye Coronavirus.
Abanyeshuri bane barwaye indwara zitandukanye, batangiranye n’abandi gukora ikizamini cya Leta, ariko bo bakaba barimo gukorera mu bitaro kubera ubwo burwayi, mu gihe hari n’abandi bane barwaye Covid-19 na bo bafashijwe gukora ikizamini.
Uwitwa Iranzi Aline (ni ryo zina yahisemo kwiyita ariko atari irye ry’ukuri), yari kuba yafatiwe n’ibise mu ishuri arimo gukora ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa gatatu wisumbuye, iyo umwana we atavukira amezi arindwi, kuko yujuje amezi abiri kuri uyu wa 20 Nyakanga 2021.
Abanyeshuri basaga ibihumbi 195 batangiye ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye. Barimo ibihumbi 122 bo mu cyiciro rusange, mu gihe abarangiza umwaka wa gatandatu ari ibihumbi bisaga 50, naho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) bakaba ibihumbi 22.
Umwe mu banyeshuri bagaragaje ibibazo by’umwihariko ni umukobwa w’imyaka 20 wakoze ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ari mu bitaro bya Ruhango aho amaze iminsi itatu abyaye, hakaba n’abana batatu barwaye Covid-19, na bo bakoreye ku bigo bashyiriweho kugira ngo bitabweho.
Abanyeshuri 5203 ni bo bakora ibizamini bisoza icyiciro cya 1 n’icya 2 cy’amashuri yisumbuye muri Huye, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu Karere ka Huye, Protogène Muhire.
Abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange ndetse n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko biteguye kubikora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugira ngo barusheho gukumira ubwandu bushya akenshi buterwa no kuyarengaho.
Aline Mutembayire w’imyaka 41 y’amavuko aherutse gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye tariki ya 12 bigasozwa ku ya 14 Nyakanga 2021, akaba afite abana barimo abiga mu mashuri yisumbuye no muri kaminuza.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu karere ka Muhanga Habyarimana Daniel aratangaza ko abanyeshuri batakoze ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku munsi wa mbere w’ibizamini kubera impamvu zitandukanye bemerewe kuza gukora ibikurikiyeho.
Abanyeshuri 34 mu Ntara y’Amajyaruguru ni bo bari gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bafite ubwandu bwa COVID-19, mu gihe 628 basibye ibizamini ku munsi wa mbere.
Ku munsi wa mbere w’ibizamini bisoza amashuri abanza mu Ntara y’Iburasirazuba, ku banyeshuri 65,918 bagombaga kwitabira ibizamini, hakoze 65,027 naho 891 barasiba kubera impamvu zitandukanye.
Ku munsi wa mbere w’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, mu Karere ka Nyagatare habaruwe abanyeshuri 121 batitabiriye ikizamini cya mbere ku mpamvu zirimo no kubyanga nkana.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) hamwe n’abana barangije amashuri abanza, bavuga ko bizeye neza ko bazatsinda ibizamini bya Leta n’ubwo imyigire itagenze neza kubera icyorezo cya Covid-19.
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye kuri uyu wa 12 Nyakanga 2021, hari abanyeshuri bagera kuri 97 bagombaga kubikora batitabiriye. Nk’uko bivugwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, muri aba bana nta wasibijwe n’uburwayi cyangwa icyorezo cya Coronavirus, cyane ko u Rwanda rwanagennye uburyo (…)
Abanyeshuri basaga 8,200 bo mu Karere ka Muhanga ni bo bakora ibizamini bya Leta by’amashuri abanza. Abanyeshuri batatu muri bo barwaye COVID-19 ariko bakaba na bo batahejwe mu bizamini, kuko bashyiriweho uburyo bwo kubikora.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yasohoye itangazo rigaragaza ingengabihe y’uko abanyeshuri biga bacumbikiwe bazajya mu biruhuko, aba mbere bakazataha kuri uyu wa Kane tariki 1 Nyakanga 2021, iryo tangazo rikaba rireba abanyeshuri batazakora ibizamini bya Leta.
Leta yasobanuye ko abanyeshuri bari ku mashuri bazafashwa kugera mu miryango yabo. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yatangaje ko n’ubwo amashuri agiye gufungwa, Leta itibagiwe abanyeshuri bari ku ishuri.
Abakurikirana iby’imyigishirize mu bigo bya Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Butare, buvuga ko amasezerano y’imikoranire ya Kiliziya na Leta yari akwiye kuvugururwa, kuko aheruka yo mu 1987 atakijyanye n’igihe.