Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, kureba amanota hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet ni ukujya ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ari rwo www.reb.rw, iyo rumaze gufunguka ureba iburyo ahari urutonde rw’ibihashakirwa, ugakanda ahanditse “View Result”.
Nyuma uhita ubona na none ku ruhande rw’iburyo akadirishya kandikwamo numero iranga umwana ukayishyiramo, hejuru yako hari utudomo dutatu twerekana icyiciro cy’umwana ugakanda muri kamwe (P6, S3, S6) bitewe n’icyiciro cy’umwana ushaka kurebera.
Urangije ibyo ukanda ku kantu k’ubururu gafashe kuri ka kadirishya wanditsemo numero iranga umwana.
Uhita ubona imyirondoro y’umwana, amanota yabonye yose, icyiciro aherereyemo n’ikigo Minisiteri yamwoherejeho.
Ukiri aho ubona kandi umurongo w’ibintu byanditse mu ibara ry’umutuku, ukanzeho uhita ubona ibyo ikigo umwana azigaho kimusaba.
Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rivuga ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri kizatangira tariki 14 Mutarama 2019.
Ibitekerezo ( 57 )
Ohereza igitekerezo
|
ESE ko abo muri trocom ntabigo bihari?
Ibigo birasohoka ryari?
ntamanota ya S3 ntaho ari kwemera kdi murabona ko iminsi yashyize