
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, kureba amanota hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet ni ukujya ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ari rwo www.reb.rw, iyo rumaze gufunguka ureba iburyo ahari urutonde rw’ibihashakirwa, ugakanda ahanditse “View Result”.
Nyuma uhita ubona na none ku ruhande rw’iburyo akadirishya kandikwamo numero iranga umwana ukayishyiramo, hejuru yako hari utudomo dutatu twerekana icyiciro cy’umwana ugakanda muri kamwe (P6, S3, S6) bitewe n’icyiciro cy’umwana ushaka kurebera.

Urangije ibyo ukanda ku kantu k’ubururu gafashe kuri ka kadirishya wanditsemo numero iranga umwana.
Uhita ubona imyirondoro y’umwana, amanota yabonye yose, icyiciro aherereyemo n’ikigo Minisiteri yamwoherejeho.
Ukiri aho ubona kandi umurongo w’ibintu byanditse mu ibara ry’umutuku, ukanzeho uhita ubona ibyo ikigo umwana azigaho kimusaba.
Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rivuga ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri kizatangira tariki 14 Mutarama 2019.

Ohereza igitekerezo
|
to see my result 2018 national exams
kureba amanota yanjye cya leta nakoze nikigo
mwiriwe neza! ko turimo gukurikiza amabwiriza mugushaka ibigo byacu bikaba byanze mwadufashije? murakoze
Muraho neza ? Tubifurije umwaka mwiza.
Mudufashije mwatubwira ibigo by’ abarangije s3 kuko iminsi yagiye .iyo bibaye Ku munota wanyuma biratugora . murakoze ,Imana ibarinde
KO MUTARIGUTANGA IBIGO KUBARANGIJE S3
Ndashaka kureba ikigo banyoherejeho nigaga s3 mugihe ngitegereje igisubizo Cyanyu
umwaka mushya,mwadufashije mukaduha link yoreba ikigo(kureba aho boreje umunyeshuri) murakoze
kureba ikigo umwana azajyakwigaho muwa kane ko byanze mwadufashije
Mutugirire vuba ,kureba aho bakohereje byanze nigihe cyagiye
Mugerageze muduhe ibigo bya s4 vuba kuko tugiye gutangira amashuri
NABUZE AHO NKANDA KUGIRANGO NDENDEBE AMANOTA
kureba aho nzajya kwiga S4 2019
Kureba ikigo
Ibyo mutubwiye byo kureba ibigo ko bidakunda,n’ubundi turi kubona result gusa,ubwo rero mudufashe kumenya ibigo iminsi yadushiranye