Uko wareba amanota y’umunyeshuri n’aho aziga

Bamwe mu babyeyi n’abana bakomeje kugaragaza ko bibagora kubona amanota y’abana n’aho boherejwe kwiga mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo amashuri atangire.

Ibyo ubona winjiye ku rubuga rwa REB
Ibyo ubona winjiye ku rubuga rwa REB

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, kureba amanota hifashishijwe ikoranabuhanga rya Internet ni ukujya ku rubuga rw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) ari rwo www.reb.rw, iyo rumaze gufunguka ureba iburyo ahari urutonde rw’ibihashakirwa, ugakanda ahanditse “View Result”.

Nyuma uhita ubona na none ku ruhande rw’iburyo akadirishya kandikwamo numero iranga umwana ukayishyiramo, hejuru yako hari utudomo dutatu twerekana icyiciro cy’umwana ugakanda muri kamwe (P6, S3, S6) bitewe n’icyiciro cy’umwana ushaka kurebera.

Ahandikwa numero y'umwana
Ahandikwa numero y’umwana

Urangije ibyo ukanda ku kantu k’ubururu gafashe kuri ka kadirishya wanditsemo numero iranga umwana.
Uhita ubona imyirondoro y’umwana, amanota yabonye yose, icyiciro aherereyemo n’ikigo Minisiteri yamwoherejeho.

Ukiri aho ubona kandi umurongo w’ibintu byanditse mu ibara ry’umutuku, ukanzeho uhita ubona ibyo ikigo umwana azigaho kimusaba.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi rivuga ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri kizatangira tariki 14 Mutarama 2019.

Aho usanga amakuru yose
Aho usanga amakuru yose
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 57 )

ko twasabye guhindurirwa mukaba mutatubwira aho tuzajya

Tuyishime Leon yanditse ku itariki ya: 11-01-2019  →  Musubize

Nukuri mudufashe turikubona amanota hakaburamo isomo rimwe

Alice yanditse ku itariki ya: 10-01-2019  →  Musubize

Nukuri mudufashe turi kubona amanota ariko ntitubona ibigo

germain yanditse ku itariki ya: 10-01-2019  →  Musubize

Nukuri mudufashe turi kubona amanota ariko ntitubona ibigo

germain yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Nukuri mudufashe turi kubona amanota ariko ntitubona ibigo

germain yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Nukuri mudufashe turi kubona amanota ariko ntitubona ibigo

germain yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Nubu ntiturabona ibigo kandi iminsi yagiye

Uwase Elianne yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Nubu ntiturabona ibigo baduhaye kandi iminsi yagiye

Uwase Elianne yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Nagoturikubasha kubona imyirondoro yaho batwohereje. Dukoresheje telephone.

Rusa Willy yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

turi kubona results ariko ntitubone ikigo azigaho.
code:s3 0307010olc0662018

RUHANGA Jean Placide yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Ikibazo gihari Niki Titania Inigo kujyihe kandi twakoresha SMS Bigakunda Seiko nine Wabasha kubona imyirondoro yo-yo cyigo baguhaye.

Murakoze kandi mutubarize Vuba.

Rusa Willy yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Nabigo turi kubona pee Mudufashe turi kubona amanota Gusa kand iminsi yagiye

Abdul yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Mudufashe nabwo turikubona Ibigo turikubona amanota gusa

Abdul yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka