REB yasobanuye iby’amanota ya Miss Rwanda 2020 yakwirakwijwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kiravuga ko nta ruhare cyagize mu gukwirakwiza amanota ya Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, yasakaye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie
Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

REB ivuga ko abanyeshuri n’ibigo by’amashuri ari bo bagira uruhare mu gushyira ayo manota ku karubanda kuko baba bazi imibare y’ibanga iranga buri munyeshuri n’ikigo. REB iboneraho gusaba abanyeshuri n’ibigo by’amashuri kwirinda ko iyo mibare n’ibimenyetso by’ibanga (index numbers) bijya ahagaragara.

Ku wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020, nibwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na REB batangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Nyuma y’akanya gato amanota yari amaze asohotse, ifoto (screenshot) y’urupapuro rwa Internet rwanditseho amanota ya Miss Nishimwe, yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bayivugaho amagambo atandukanye, abenshi bavuga ko yabonye amanota make cyane.

Nishimwe Naomie w’imyaka 19 y’amavuko yambitswe ikamba rya Nyampinga ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020.

Iby’amanota yabonye byavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babiteramo urwenya, bamwe barayagaya, ariko abandi bagaragaza ko bamushyigikiye.

Hari abandi banenze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kuko cyemerera abantu kureba amanota atari ayabo.

Ikigo REB kibinyujije kuri Twitter, cyitandukanyije n’ibyo bamwe bagishinja, kivuga ko kidashyira ku karubanda amanota ya buri munyeshuri ahabona ku buryo buri wese ayabona.

REB iti “Turasaba abanyeshuri n’ibigo kubika no gukoresha mu buryo bw’ibanga imibare y’ibanga iranga abanyeshuri.”

Umukozi wa REB ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho, Innocent Hagenimana, yabwiye KT Press ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ari bo babasha kugera ku manota y’umunyeshuri ari kuri Internet bifashishije imibare y’ibanga iranga abanyeshuri kuko hari igihe baba bayizi.

Hagenimana yasobanuye ko hari igihe umunyeshuri aba atazi imibare y’ibanga iranga undi munyeshuri, ariko akagereranya (bitewe n’uko rimwe na rimwe iyo mibare iba ikurikirana), yawandika mu ikoranabuhanga akaba yahita agera ku manota y’undi munyeshuri.

Hagenimana ati “Kuba yaramaze kuba icyamamare, inshuti ze cyangwa abanyeshuri bigana, bashobora kuba baragize amatsiko, bagakoresha ibishoboka byose kugira ngo bamenye amanota yagize. Ntabwo rero ari twe twayashyize ahagaragara.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko kuba amanota ye yamenyekana nta kibazo kirimo kuko no mu bihe byo hambere amanota yabaga amanitse haba ku bigo by’amashuri cyangwa ku biro by’inzego z’ibanze.

Abandi bavuga ko kuba Miss Rwanda bidakwiye kureberwa ku musaruro yakuye mu ishuri, ahubwo hagashingirwa ku bushobozi agaragaza n’impano afite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 66 )

Ark abategura miss rwanda bajye bihangana bategereze results za mineduc kuko urabona bisebeje miss rwanda ngaho mubwire ukuntu azajya muri miss world na university yabona?

Fabrice sano yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Amahirwe ntaho ahuriye n’ubwenge! Na miss.world ashobora kuyitsinda rwose! Ubundi se ko bahawe ibibazo bababwiye ko yabitsinzwe! Kuki mwivanga mu buzima bw’abqntu! Iryo ni ishyari ribavugisha ibyo

Alias Nyiramugisha! yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

None c nimba miss bareba ubwenge,ubwiza n’umuco akqboma ziriya aggregate koko,buriya murabona ubwenge burimo,gewe mbona bareba ubwiza cyane.

Odax yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Nta miss Rwanda so kugira aggregates zimeze nka ziriya Pe biragayitse sinzi icyo abategura bakanashyiraho miss Rwanda batekereza kuko ndabona nta bushishozi. Nubwenge nabuke burimo.

Fabrice yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

REB nta ruhare yabigizemo ngo amanota ya Miss agere hanze kandi naho yakabaye yararugizemo ntabwo mbibonamo ikosa kuko ziriya ni results(umusaruro), ubushobozi bwe bwagaragaye, babaye ari ikosa ryaba rifitwe n’abamuhaye umudari nubwo nabo ntayo kuko ibyo bamubazaga yarabishubije,

Keretse ahubwo ubutaha twakwemeza ko bazajya bashingira kuri bulletin de classe. Gusa miss aduciye mumyanya y’intoki pe

Innocently yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Muri criteria bagendeyeho wigeze wumvamo amanota yo muri national exams. Ababonye menshi c ko batabaye ba miss niba aribo barite ubumenyi.

Kk yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

@fabrice, buriya ari nk’umwana wawe cg mushiki wawe wamuvugira. Mumureke ntabwo ari byiza kuvugira ku muntu utabanje kwishyira mu mwanya we

Nene yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Ibyo uvuga nukur, gusa ibyabaye byabaye ariko nkigitekerezo muri criteria ziranga igatangira ikamba rya nyampinga wurwanda bazongeremo kuba Hari amanota (right brain)fatizo(meza) amwemerera guhatana ndetse ni kubapima ubusugi(right culture)ubwiza bei barabufutr ntakibazo. Naho ubundi choosing miss rwanda is pretending

Kelia yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Yewe nibyo amanota ye si menshi ariko nanone kubijyanye n’akanama nkemurampaka ntaho bakura résultat mbere yo gutora Nyampinga cyane ko amanota yari atarasohoka ahubwo birasaba ko hazatangwa igitekerezo mugihe cyo kubatora REB nayo ikazajya igira umuntu uyuhagararira kugira ngo azafashe kwihutiaha dossier ijyanjye n’amanota y’abahatanira ikamba.

UWASE yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Grade that someone scores is no longer a determinant of their success and happiness in life.With the scores out of the question, she can do more and make the world a better place.

Joel yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka