REB yasobanuye iby’amanota ya Miss Rwanda 2020 yakwirakwijwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kiravuga ko nta ruhare cyagize mu gukwirakwiza amanota ya Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, yasakaye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie
Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

REB ivuga ko abanyeshuri n’ibigo by’amashuri ari bo bagira uruhare mu gushyira ayo manota ku karubanda kuko baba bazi imibare y’ibanga iranga buri munyeshuri n’ikigo. REB iboneraho gusaba abanyeshuri n’ibigo by’amashuri kwirinda ko iyo mibare n’ibimenyetso by’ibanga (index numbers) bijya ahagaragara.

Ku wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020, nibwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na REB batangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Nyuma y’akanya gato amanota yari amaze asohotse, ifoto (screenshot) y’urupapuro rwa Internet rwanditseho amanota ya Miss Nishimwe, yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bayivugaho amagambo atandukanye, abenshi bavuga ko yabonye amanota make cyane.

Nishimwe Naomie w’imyaka 19 y’amavuko yambitswe ikamba rya Nyampinga ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020.

Iby’amanota yabonye byavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babiteramo urwenya, bamwe barayagaya, ariko abandi bagaragaza ko bamushyigikiye.

Hari abandi banenze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kuko cyemerera abantu kureba amanota atari ayabo.

Ikigo REB kibinyujije kuri Twitter, cyitandukanyije n’ibyo bamwe bagishinja, kivuga ko kidashyira ku karubanda amanota ya buri munyeshuri ahabona ku buryo buri wese ayabona.

REB iti “Turasaba abanyeshuri n’ibigo kubika no gukoresha mu buryo bw’ibanga imibare y’ibanga iranga abanyeshuri.”

Umukozi wa REB ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho, Innocent Hagenimana, yabwiye KT Press ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ari bo babasha kugera ku manota y’umunyeshuri ari kuri Internet bifashishije imibare y’ibanga iranga abanyeshuri kuko hari igihe baba bayizi.

Hagenimana yasobanuye ko hari igihe umunyeshuri aba atazi imibare y’ibanga iranga undi munyeshuri, ariko akagereranya (bitewe n’uko rimwe na rimwe iyo mibare iba ikurikirana), yawandika mu ikoranabuhanga akaba yahita agera ku manota y’undi munyeshuri.

Hagenimana ati “Kuba yaramaze kuba icyamamare, inshuti ze cyangwa abanyeshuri bigana, bashobora kuba baragize amatsiko, bagakoresha ibishoboka byose kugira ngo bamenye amanota yagize. Ntabwo rero ari twe twayashyize ahagaragara.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko kuba amanota ye yamenyekana nta kibazo kirimo kuko no mu bihe byo hambere amanota yabaga amanitse haba ku bigo by’amashuri cyangwa ku biro by’inzego z’ibanze.

Abandi bavuga ko kuba Miss Rwanda bidakwiye kureberwa ku musaruro yakuye mu ishuri, ahubwo hagashingirwa ku bushobozi agaragaza n’impano afite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 66 )

Ntakosa ririmo aho mukumenyrkana kw’amanota make cyane ya miss naome ahubwo bose bajye bayatangaza nibeo yamamara cyane reba nkuyu agiye guhitinga kubera less marks mwenedata yabivuze neza ko kera bayamaniksga kama ministery yosd no kubigo by’amashuri .

Ntamba azi desire yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Kuva ryari se amanota aba ibanga

Alias yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Kuki hari abakwifuza ko byagakwiye kuba ibanga ? Ahubwo kuki batumenyesha ko Miss Rwanda muri qualities harimo brain nyamara amanota ya REB ntiyitabweho ? Kuri Brain hakagombye ikizamini kirenze icyo REB itanga byarenga bagafata moyenne yagize my bizamini byose 3 bya Leta , mwikorora kudaha ishuri agaciro. Umukobwa utaritaye Ku ishuri ukamwambika ikamba ! Bihaye uruhe rugero abakobwa ? Ubutaha ntibariga barahugira mu bwiza ! Iri kamba mwakarimwatse rigahabwa Nicole , naho ubundi ntibisobanutse ! Uburyo afire icyo azakorera rubanda intebe y’ishuri atarayihataniye !

Esther Nyiraromba yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Buriya mwarakurikiye musanga umwana Atari umuhanga! Mwagiye mureka! Umwana Ari kuvrwego rushimishije, avuga icyomgereza cyiza, afite ikinyabupfura, afuungutse muutwe, ni mwiza, ini ,agiye kubona amafaranga, buriya murareba mugasanga atarabyaje iumusaruro ingabire Imana ya muhaye.?
Icya 1: ntazabura ubushobozi beo keikorera umishinga
2: nashaka azasubiremo kuko cangwa akimeze muri kaminuza ntazabura ubushobozi
3 ko Hari abagira menshi kuri we bakana boyicariye murugo kumamvu z’ ubushobozi buke!
4. Aba colleagues be bazagira amahirwe yo kubona imodoka na salaire ingana kuriya barangije kwiga kaminuza ni bangahe! Buriya se qhumbwo ntiyaberetse igihandure? Iyi so turimo iri ku muvuduko uri high, we ya yitanze imbere buriya, umwana arashiboye ni nyampinga ni mu mureke yikomereze amahirwe ye Dore ko nubundi ayafite!courage Mss Naomie.

Muhoza alexis yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Miss w’umuswa! aka ni agashya n’ubundi byaragaraga ko abakemurampaka bashingiye ku buranga naho ubwenge bwo nta bwo nuko yasubije twararebaga igihunga gutegwa etc......

Fayi yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Irobo ryamahirwe iruta ikiro cy’ubwenge gusa Uriya mwana agira amahirwe menshi cyane kdi azagera Kure ndababwiye no muri miss world azaba dauphin cg miss kimwe muri ibyo maze murebe uko visite RWANDA igiye kugira agaciro,mugume muvuga we atera imbere mukunda byacitse

Naomi yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

REB nta ruhare yabigizemo rwose, gusa kuba yarabaye Miss Rwanda ni achievement ye Kandi n’amanota yagize nayo Ni achievement ye, rero ntabwo REB yari kumuha amanota adakwiye, ayo yabonye angana n’ubushobozi yari afite. Gusa nanone tuzi neza ko bavuga mu gutora Miss Rwanda bavugako bagendera ku *bwiza, ubwenge n’umuco* ubwo rero tugeranyije ubwenge bwe bugaragarira mu manota yabonye mu ishami yari amaze imyaka itatu yiga twahita twibaza ubwenge bavuga bukenewe kugira ngo umuntu abe Miss Rwanda.

Alias yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Hanyuma se @#KIGALITODAY ! Iyi niyo #NKURU mwasanze ko yafasha #Abanyarwanda ? Abanyarwanda bakeneye #UBUVUGIZI barahari kandi ni benshi. Aya #manjwe yanyu ngo ni za results za #Miss ntacyo amaze. Mujye mushaka akazi mukora atari ibi ngibi. Nimushaka mu block #Message yanjye. Muzi guta umwanya gusa.

Ukuriukuri yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Kigalitoday ntuyibwire nabi kuko tugomba kumenya amakuru yose abera iwacu kuba yagize amanota makese tukabimenya bitwaye iki? ahubwo ahise arya hit kurusha iyo yariye yambara ikamba

alias yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

REB shouldn’t be held accountable for disclosing the scores. Umuntu wese uzi ikigo yigagaho yabireba.Wamenye ikigo biroroshye kumenya nimero z’ikigo n’izi Ntara.

Joel yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Ibi REB ivuga sibyo kuko ikitwa ibanga kiba ari ibanga, REB rero yakabivanyemo isomo aho kugira resistance kuko ejo birashoboka ko hashoboka no gufojyaringa ibizamini cyangwo Results, uriya mwana wumukobwa nibyo yaratsinze abikwiye, ariko REB yagize uruhare runini rwo kumushyira hanze mureke amatiku rero umwana Naomie yatsinze abikwiye.

TH yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Ariko murasetsa! ubu Naome niwe utumye mushinja REB kutagira ibanga? abandise ko twayarebaga ntimuvuge! Ni umuswa ni mubyemere muhumure ntawumwambura ikamba rye!

alias yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Nukuri kose birababaje, sinzi niba abategura miss rwanda batareba kubushobozi bwomwishuri pe kuko kuvuga icyongereza sibwobuhanga!!
Ahubwose kuki batahindura igih miss atorerw bikajy biba nyuma ya results za #REB kugirang byibuze hashyirweho inonta fatizo kko???
Biragayitse kd birababaje peeee?????Ni Rukundo jpaul

Jean paul yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Ikibazo ni ikihe ! Kuki bashaka guhisha amanota Ndibuka ko kera amanota bayamanikaga hose hashoboka ku bigo by’amashuri no kuri ministeri kandi nta kibazo byateraga.

Mimi yanditse ku itariki ya: 25-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka