REB yasobanuye iby’amanota ya Miss Rwanda 2020 yakwirakwijwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kiravuga ko nta ruhare cyagize mu gukwirakwiza amanota ya Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, yasakaye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie
Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

REB ivuga ko abanyeshuri n’ibigo by’amashuri ari bo bagira uruhare mu gushyira ayo manota ku karubanda kuko baba bazi imibare y’ibanga iranga buri munyeshuri n’ikigo. REB iboneraho gusaba abanyeshuri n’ibigo by’amashuri kwirinda ko iyo mibare n’ibimenyetso by’ibanga (index numbers) bijya ahagaragara.

Ku wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020, nibwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na REB batangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Nyuma y’akanya gato amanota yari amaze asohotse, ifoto (screenshot) y’urupapuro rwa Internet rwanditseho amanota ya Miss Nishimwe, yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bayivugaho amagambo atandukanye, abenshi bavuga ko yabonye amanota make cyane.

Nishimwe Naomie w’imyaka 19 y’amavuko yambitswe ikamba rya Nyampinga ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020.

Iby’amanota yabonye byavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babiteramo urwenya, bamwe barayagaya, ariko abandi bagaragaza ko bamushyigikiye.

Hari abandi banenze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kuko cyemerera abantu kureba amanota atari ayabo.

Ikigo REB kibinyujije kuri Twitter, cyitandukanyije n’ibyo bamwe bagishinja, kivuga ko kidashyira ku karubanda amanota ya buri munyeshuri ahabona ku buryo buri wese ayabona.

REB iti “Turasaba abanyeshuri n’ibigo kubika no gukoresha mu buryo bw’ibanga imibare y’ibanga iranga abanyeshuri.”

Umukozi wa REB ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho, Innocent Hagenimana, yabwiye KT Press ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ari bo babasha kugera ku manota y’umunyeshuri ari kuri Internet bifashishije imibare y’ibanga iranga abanyeshuri kuko hari igihe baba bayizi.

Hagenimana yasobanuye ko hari igihe umunyeshuri aba atazi imibare y’ibanga iranga undi munyeshuri, ariko akagereranya (bitewe n’uko rimwe na rimwe iyo mibare iba ikurikirana), yawandika mu ikoranabuhanga akaba yahita agera ku manota y’undi munyeshuri.

Hagenimana ati “Kuba yaramaze kuba icyamamare, inshuti ze cyangwa abanyeshuri bigana, bashobora kuba baragize amatsiko, bagakoresha ibishoboka byose kugira ngo bamenye amanota yagize. Ntabwo rero ari twe twayashyize ahagaragara.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko kuba amanota ye yamenyekana nta kibazo kirimo kuko no mu bihe byo hambere amanota yabaga amanitse haba ku bigo by’amashuri cyangwa ku biro by’inzego z’ibanze.

Abandi bavuga ko kuba Miss Rwanda bidakwiye kureberwa ku musaruro yakuye mu ishuri, ahubwo hagashingirwa ku bushobozi agaragaza n’impano afite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 66 )

ariko kuba Miss tuziko bareba ubwiza ariko kandi n’ubwenge..icyongereza kuba yakivuga ntibitangaje ariko kuba yarabonye amanota make birasebeje ndetse cyaneee...umuntu uzaduhagararira muri Miss world koko ngo birasanzwe.ubwiza,ubwenge n’ubuhanga ningombwa cyaneeee kuri Miss.Murakoze

Claudine yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Bavandimwe twoye gupfa ubusa,kuba muss Naomi yarabonye amanota macye mu kizamini cya Leta bishobora guterwa nuko uwo munsi atasekewe n.amahirwe yo kugira menshi bitavuze ko asanzwe ari umuswa rero mumureke ariya niyo yabaye amahirwe ye kdi ugereranije n.icyongereza azi s.umuswa rwose n.amahirwe macye yagize kuko nta mukobwa w.umuswa utinyuka kujya muri miss barahari benshi beza ariko badatinyuka kubera ubuswa .courage miss Naomi rwose ubuzima bwiza urabufite hababaje abavuga ntacyo bariho

Alias yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

NINDE WAKUBWIYEKO ICYONGEREZA KIVUGWA N’ABAHANGA GUSA C?

Alias yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ubundi kuba miss Rwanda barebe ibintu bitatu aribyo: Brain, Beauty, Culture. None se bamushyizeho bagendbagendeye kuki?

alias yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Abantu bakunda byacitse nyamara uwabasubiza mu ishuri muriiyi system abana bigamo mwasanga mugiye munsi y;umurongo.

KABEBE Innocent yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Jyewe ndabona abantu bakunda gutakaza umwanya aho bitari ngombwa abantu bize cyane mbere ya Genocide nibo boretse igihugu umuntu yatanga n’ingero nyinshi , abarya za ruswa se bari abaswa mu muashuri mwicecekere, abanyarwanda baca umugani ngo uburere buruta ubuvuke, wavuka uri umuhanga ugasoza unywa ibiyobyabwenge waba wunguye iki igihugu cyakubyaye. Mwebwe murebe gusa ko ashyira mu bikorwa ibyo yahize. Kandi uburanga muri miss rwanda bufite agaciro kuko abakobwa babahanga ni benshi mu gihugu kuki se batajyamo. Ikindi kandi Imana iba ifitiye umuntu wese umugambi mwiza rero niba mujya musoma igitabo cya Luck Warren cy’ubuzima bufite intego, avuga ko kuvuka k’umuntu atari impanuka,ahubwo umuntu avuka ngo asohoze umugambi w’Imana.Nagira inama abantu bakunda byacitse ko atari byiza mujye muha abantu agaciro Imana yabahaye kandi umunyabwenge umwe yaranditse ngo nta muswa ubaho :"Everybody is a genius. But if you judge fish by its ability to climb a tree, it will live its whole life believing that it is stupid"- Albert Einstein. Mugire amahoro.

KABEBE Innocent yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Nonese iyo agira menshi ntibyarikumenyekana nokuyatangaza ntacyo bitwaye bizamufasha gushyiramo imbaraga muri Kaminuza

Nsanzimana Jean Claude yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Kuriyisi dufite impano zitandukanye ubwo nibajya guhemba ababonye amanota menshi ntibazamuhembe kandi kandi nibasoma abahanga mwishuri nabwo ntibazamuhamagare ariko nihamagara abeza azazamo abafite ikinyabupfura arimo kandi amashuri azayiga ahubwo azanayiga ayosireze muri za iniveresite zihambaye kwisi

Bugingo nathan yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Kuriyisi dufite impano zitandukanye ubwo nibajya guhemba ababonye amanota menshi ntibazamuhembe kandi kandi nibasoma abahanga mwishuri nabwo ntibazamuhamagare ariko nihamagara abeza azazamo abafite ikinyabupfura arimo kandi amashuri azayiga ahubwo azanayiga ayosireze muri za iniveresite zihambaye kwisi

Bugingo nathan yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Nta kintu nanga nko kuba icyamamare. ubu se ni we mwabonye wagize make? ngo ni uko abaye Nyampinga. Kandi gusibira biremewe .mubasibize bazazamukane ibakwe. kandi kugira amanota make ntibikubuza kuba mwiza, kimwe no kugira menshi uri mubi ntibyakuraho ububi. mureke umwana atuze, yirire isi. Naomie courage courage. wowe ba icyitegererezo, ugire ubupfura, urangwe n’ishyaka ryo kubaka igihugu, ukunde abanyarwanda ubeho ufunguye ariko wirinde kurangaza, uheshe igihugu n’ababyeyi ishema, niba koko nkuko bivugwa wari ufite igitsitsi ibyo ubyivanemo. urabe inyaryenge kuko hanze aha ntihoroshye buriya amaso menshi arakureba utsikiye gato inyoni zaguruka kandi utaye ibaba waba uhemukiye urwakubyaye. komera ku ibanga.

alias yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

ikibazo? ese iyo batora miss hari amanota ntarengwa bagenderaho
none niba ari ntayo muramubaza iki ark niba babigenderaho ubwo yaba agikora iki?

joy yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Bavandimwe nshuti nimusigeho gukomeza gutinda cyane mwibaza ku manota ya Miss Rwanda 2020. Kimwe mukwiye kumenya nuko ikizami aba ari ikizami.results yabonye Niyo Imana yamushoboje kubana. Ikinda navuga Naomi ibi ndibiguce intege ukomere kuntego wiyemeje yo guteza imbere igihugu cyacu. Amashuri yo uzayiga kdi uminuze courage.

Nuwayo Ezra yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ibi ntacyo bitwaye nagato ndabona ahubwo buricyamamare twajyatumenya amanota gifite.

Ntambabaazi desire yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka