REB yasobanuye iby’amanota ya Miss Rwanda 2020 yakwirakwijwe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kiravuga ko nta ruhare cyagize mu gukwirakwiza amanota ya Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, yasakaye cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie
Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie

REB ivuga ko abanyeshuri n’ibigo by’amashuri ari bo bagira uruhare mu gushyira ayo manota ku karubanda kuko baba bazi imibare y’ibanga iranga buri munyeshuri n’ikigo. REB iboneraho gusaba abanyeshuri n’ibigo by’amashuri kwirinda ko iyo mibare n’ibimenyetso by’ibanga (index numbers) bijya ahagaragara.

Ku wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020, nibwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na REB batangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019.

Nyuma y’akanya gato amanota yari amaze asohotse, ifoto (screenshot) y’urupapuro rwa Internet rwanditseho amanota ya Miss Nishimwe, yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bayivugaho amagambo atandukanye, abenshi bavuga ko yabonye amanota make cyane.

Nishimwe Naomie w’imyaka 19 y’amavuko yambitswe ikamba rya Nyampinga ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020.

Iby’amanota yabonye byavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babiteramo urwenya, bamwe barayagaya, ariko abandi bagaragaza ko bamushyigikiye.

Hari abandi banenze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kuko cyemerera abantu kureba amanota atari ayabo.

Ikigo REB kibinyujije kuri Twitter, cyitandukanyije n’ibyo bamwe bagishinja, kivuga ko kidashyira ku karubanda amanota ya buri munyeshuri ahabona ku buryo buri wese ayabona.

REB iti “Turasaba abanyeshuri n’ibigo kubika no gukoresha mu buryo bw’ibanga imibare y’ibanga iranga abanyeshuri.”

Umukozi wa REB ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho, Innocent Hagenimana, yabwiye KT Press ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ari bo babasha kugera ku manota y’umunyeshuri ari kuri Internet bifashishije imibare y’ibanga iranga abanyeshuri kuko hari igihe baba bayizi.

Hagenimana yasobanuye ko hari igihe umunyeshuri aba atazi imibare y’ibanga iranga undi munyeshuri, ariko akagereranya (bitewe n’uko rimwe na rimwe iyo mibare iba ikurikirana), yawandika mu ikoranabuhanga akaba yahita agera ku manota y’undi munyeshuri.

Hagenimana ati “Kuba yaramaze kuba icyamamare, inshuti ze cyangwa abanyeshuri bigana, bashobora kuba baragize amatsiko, bagakoresha ibishoboka byose kugira ngo bamenye amanota yagize. Ntabwo rero ari twe twayashyize ahagaragara.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko kuba amanota ye yamenyekana nta kibazo kirimo kuko no mu bihe byo hambere amanota yabaga amanitse haba ku bigo by’amashuri cyangwa ku biro by’inzego z’ibanze.

Abandi bavuga ko kuba Miss Rwanda bidakwiye kureberwa ku musaruro yakuye mu ishuri, ahubwo hagashingirwa ku bushobozi agaragaza n’impano afite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 66 )

Yego ko,ariko mwagiye mwiga kubona ibyiza,kuki mukunda ibibi gusa.Noneho Miss Rwanda ijye izana REB na Police muba Juges,ahaaaa,nzaba mbarirwa,nimureke umwana yibereho,namwe muzapiganwe umwaka utaha,nababwira iki!

Cecile yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Kugira amanota menshi bagushyira imbere ya miclo ukananirwa kuyivugiraho bimaze iki? Kugira amanota menshi udafite isura nziza bimaze iki muri miss? Kuira amanota utazi kugendera munkweto zaba miss byakugezahe? Kd ikindi mwibuke ko muri miss badasaba amanota yo mu ishuri,kd Nawomie ni umuhanga pe ibya Diplome ni amahirwe wenda yakoze examen atameze neza !! Icy’ ingenzi ni uko yatsinze kd akatsindira ikamba rya miss

Uwituje clementine yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ubwenge bw’umukobwa nibwo bumugumisha ibwami si ubwiza muvandimwe.
Birababaj niba wumva ko udafite isura nziza ntacyo ashoboye,wihane

Ali yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ubwenge bw’umukobwa nibwo bumugumisha ibwami si ubwiza muvandimwe.
Birababaj niba wumva ko udafite isura nziza ntacyo ashoboye,wihane

Ali yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Kugira amanota menshi bagushyira imbere ya miclo ukananirwa kuyivugiraho bimaze iki? Kugira amanota menshi udafite isura nziza bimaze iki muri miss? Kuira amanota utazi kugendera munkweto zaba miss byakugezahe? Kd ikindi mwibuke ko muri miss badasaba amanota yo mu ishuri,kd Nawomie ni umuhanga pe ibya Diplome ni amahirwe wenda yakoze examen atameze neza !! Icy’ ingenzi ni uko yatsinze kd akatsindira ikamba rya miss

Uwituje clementine yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

umva ndabona bitoroshye aho miss arikuba ari umukobwa wanyuma mugihugu ibintu byarahindutse ariko ntibikwiriye kuba miss si ubwiza gusa ahumbo nubuhanga umuntu yifitemo cyakora azi english pe

feza odette yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Mbabaze abantu banegura miss afite amanota makeya ntimuziko hari ababuze ayo afite,kandi aracyafite imyaka yokunguka bwinshi cyane kandi abobose bavuga muzageraho muvuge make univerisite abonye 17/20lmana niyo itanga

Kelly yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Systems security are very crucial component of system development. Need-to-know basis of system authentication principle has been ignored by REB. A user name and password should be used before marks are displayed. In modern world, multiple authentication methods are even enforced. How can REB expose students data like this!!

Alias yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Miss agomba kuba ri byose, mu buranga mu bwenge, no mu mibanire n’ abandi, miss w’ idebe ntabaho

JP yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Miss agomba kuba ri byose, mu buranga mu bwenge, no mu mibanire n’ abandi, miss w’ idebe ntabaho

JP yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Muraho neza! Ibya Miss Rwanda bisigaye bidasobanutse pe!! Ubuse uriya ubona amanota angana kuriya nuwo kujya guhagararira abandi koko!! Ubwo bazashireho ko miss Ari umukobwa uzajya wiyerekana abantu bakishima kubera uko ateye nikimero Imana yamuhaye. Naho mumutwe ntiharebwe!! Kuki c abantu biga bagakora nibizami??? Niba amanota mabi atakubuza guhagararira abandi!!!!??? Uriya ntakwiriye kuba miss Rwanda.

Diane yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Yooo.amanota tubona iyo twiga ntaho ahuriye nagato nubuzima bwohanze.nibamureke uwomwana.nonese ntafit Pass harubwoyatsizwe.mugendeye kumanota yomwishuri yaba ari irindi rushanwa not miss

Titi yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

nukuturera bajeyi pe ibibyo nibikwiye nagato

alias yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Birababaje cane rwose ningombwa kuba bajya bareba kubintu byose mbyumwihariko amanota mw’ishuri nururimi nokumyifatire abakobwa baba badushyigikira tukajya twitereka ngo turi beza kndi mumutwe turama vide.

lucie barore yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

ubuhanga ni ngombwaaa cyanee kuri Miss,ubuse azaduhagararira muri Miss world ari karezi kuriya.nagende n’umuswa

Claudine yanditse ku itariki ya: 26-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka