REB ivuga ko abanyeshuri n’ibigo by’amashuri ari bo bagira uruhare mu gushyira ayo manota ku karubanda kuko baba bazi imibare y’ibanga iranga buri munyeshuri n’ikigo. REB iboneraho gusaba abanyeshuri n’ibigo by’amashuri kwirinda ko iyo mibare n’ibimenyetso by’ibanga (index numbers) bijya ahagaragara.
Ku wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020, nibwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) na REB batangaje amanota y’abarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2019.
Nyuma y’akanya gato amanota yari amaze asohotse, ifoto (screenshot) y’urupapuro rwa Internet rwanditseho amanota ya Miss Nishimwe, yahise ikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu bayivugaho amagambo atandukanye, abenshi bavuga ko yabonye amanota make cyane.
Nishimwe Naomie w’imyaka 19 y’amavuko yambitswe ikamba rya Nyampinga ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020.
Iby’amanota yabonye byavugishije abantu ku mbuga nkoranyambaga, bamwe babiteramo urwenya, bamwe barayagaya, ariko abandi bagaragaza ko bamushyigikiye.
Hari abandi banenze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kuko cyemerera abantu kureba amanota atari ayabo.
Ikigo REB kibinyujije kuri Twitter, cyitandukanyije n’ibyo bamwe bagishinja, kivuga ko kidashyira ku karubanda amanota ya buri munyeshuri ahabona ku buryo buri wese ayabona.
REB iti “Turasaba abanyeshuri n’ibigo kubika no gukoresha mu buryo bw’ibanga imibare y’ibanga iranga abanyeshuri.”
Umukozi wa REB ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho, Innocent Hagenimana, yabwiye KT Press ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri n’abanyeshuri ari bo babasha kugera ku manota y’umunyeshuri ari kuri Internet bifashishije imibare y’ibanga iranga abanyeshuri kuko hari igihe baba bayizi.
Hagenimana yasobanuye ko hari igihe umunyeshuri aba atazi imibare y’ibanga iranga undi munyeshuri, ariko akagereranya (bitewe n’uko rimwe na rimwe iyo mibare iba ikurikirana), yawandika mu ikoranabuhanga akaba yahita agera ku manota y’undi munyeshuri.
Hagenimana ati “Kuba yaramaze kuba icyamamare, inshuti ze cyangwa abanyeshuri bigana, bashobora kuba baragize amatsiko, bagakoresha ibishoboka byose kugira ngo bamenye amanota yagize. Ntabwo rero ari twe twayashyize ahagaragara.”
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko kuba amanota ye yamenyekana nta kibazo kirimo kuko no mu bihe byo hambere amanota yabaga amanitse haba ku bigo by’amashuri cyangwa ku biro by’inzego z’ibanze.
Abandi bavuga ko kuba Miss Rwanda bidakwiye kureberwa ku musaruro yakuye mu ishuri, ahubwo hagashingirwa ku bushobozi agaragaza n’impano afite.
Inkuru zijyanye na: Miss Rwanda 2020
- Inyungu za Nishimwe Naomie yazivanye mu maboko y’abategura Miss Rwanda
- Amafoto utabonye ya Miss Rwanda 2020
- Nishimwe Naomie ni we wabaye Miss Rwanda 2020
- Miss Tanzania Sylivia Sebastian yaje kwitabira iyimikwa rya Miss Rwanda 2020
- Ingabire uhatanira Miss Rwanda arashaka gushyiraho ihahiro ry’abarimu
- Ingabire Jolie Ange yikuye mu irushanwa rya Miss Rwanda
- Arakangurira abakobwa kwiga amasomo ya Siyansi
- Miss Kamikazi Nadege arashaka gutanga umusanzu ku bana bavukana ubusembwa
Ibitekerezo ( 66 )
Ohereza igitekerezo
|
Yego ko,ariko mwagiye mwiga kubona ibyiza,kuki mukunda ibibi gusa.Noneho Miss Rwanda ijye izana REB na Police muba Juges,ahaaaa,nzaba mbarirwa,nimureke umwana yibereho,namwe muzapiganwe umwaka utaha,nababwira iki!
Kugira amanota menshi bagushyira imbere ya miclo ukananirwa kuyivugiraho bimaze iki? Kugira amanota menshi udafite isura nziza bimaze iki muri miss? Kuira amanota utazi kugendera munkweto zaba miss byakugezahe? Kd ikindi mwibuke ko muri miss badasaba amanota yo mu ishuri,kd Nawomie ni umuhanga pe ibya Diplome ni amahirwe wenda yakoze examen atameze neza !! Icy’ ingenzi ni uko yatsinze kd akatsindira ikamba rya miss
Ubwenge bw’umukobwa nibwo bumugumisha ibwami si ubwiza muvandimwe.
Birababaj niba wumva ko udafite isura nziza ntacyo ashoboye,wihane
Ubwenge bw’umukobwa nibwo bumugumisha ibwami si ubwiza muvandimwe.
Birababaj niba wumva ko udafite isura nziza ntacyo ashoboye,wihane
Kugira amanota menshi bagushyira imbere ya miclo ukananirwa kuyivugiraho bimaze iki? Kugira amanota menshi udafite isura nziza bimaze iki muri miss? Kuira amanota utazi kugendera munkweto zaba miss byakugezahe? Kd ikindi mwibuke ko muri miss badasaba amanota yo mu ishuri,kd Nawomie ni umuhanga pe ibya Diplome ni amahirwe wenda yakoze examen atameze neza !! Icy’ ingenzi ni uko yatsinze kd akatsindira ikamba rya miss
umva ndabona bitoroshye aho miss arikuba ari umukobwa wanyuma mugihugu ibintu byarahindutse ariko ntibikwiriye kuba miss si ubwiza gusa ahumbo nubuhanga umuntu yifitemo cyakora azi english pe
Mbabaze abantu banegura miss afite amanota makeya ntimuziko hari ababuze ayo afite,kandi aracyafite imyaka yokunguka bwinshi cyane kandi abobose bavuga muzageraho muvuge make univerisite abonye 17/20lmana niyo itanga
Systems security are very crucial component of system development. Need-to-know basis of system authentication principle has been ignored by REB. A user name and password should be used before marks are displayed. In modern world, multiple authentication methods are even enforced. How can REB expose students data like this!!
Miss agomba kuba ri byose, mu buranga mu bwenge, no mu mibanire n’ abandi, miss w’ idebe ntabaho
Miss agomba kuba ri byose, mu buranga mu bwenge, no mu mibanire n’ abandi, miss w’ idebe ntabaho
Muraho neza! Ibya Miss Rwanda bisigaye bidasobanutse pe!! Ubuse uriya ubona amanota angana kuriya nuwo kujya guhagararira abandi koko!! Ubwo bazashireho ko miss Ari umukobwa uzajya wiyerekana abantu bakishima kubera uko ateye nikimero Imana yamuhaye. Naho mumutwe ntiharebwe!! Kuki c abantu biga bagakora nibizami??? Niba amanota mabi atakubuza guhagararira abandi!!!!??? Uriya ntakwiriye kuba miss Rwanda.
Yooo.amanota tubona iyo twiga ntaho ahuriye nagato nubuzima bwohanze.nibamureke uwomwana.nonese ntafit Pass harubwoyatsizwe.mugendeye kumanota yomwishuri yaba ari irindi rushanwa not miss
nukuturera bajeyi pe ibibyo nibikwiye nagato
Birababaje cane rwose ningombwa kuba bajya bareba kubintu byose mbyumwihariko amanota mw’ishuri nururimi nokumyifatire abakobwa baba badushyigikira tukajya twitereka ngo turi beza kndi mumutwe turama vide.
ubuhanga ni ngombwaaa cyanee kuri Miss,ubuse azaduhagararira muri Miss world ari karezi kuriya.nagende n’umuswa