Mu muhango wo gutangiza ibizamini by’amasomo y’Ubumenyingiro mu bigo bya TVET wabereye mu kigo cya Kabutare TVET, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro Jerome GASANA yasabye abikorera kubyaza umusaruro ubumenyi bw’abana biga muri ibi bigo.
Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro WDA cyatangiye guhugura abashinzwe uburinganire mu mashuri y’imyuga, kugira ngo bagifashe guhindura imyumvire ituma abakobwa batitabira amashuri y’imyuga ku bwinshi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) Isaac Munyakazi avuga ko mu bigo by’amashuri hakenewe abayobozi bashoboye gukurikirana imicungire y’ikigo.
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Wisdom School riherereye mu Karere ka Musanze bageze ku rwego rwo gukora isabuni isukika (Savon Liquide), yifashishwa mu gusukura ibintu bitandukanye.
Nkundimfura Losette, umukozi wa Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, MIGEPROF, ushinzwe ubukangurambaga ku ihame ry’uburinganire, avuga ko hari gutegurwa isomo ku buringanire rizajya rihabwa abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imyuga n’ubumenyingiro WDA, cyasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, kuzarinda abanyeshuri uburiganya no gukopera mu bizami bya Leta biteganijwe tariki ya 19 kugeza ku ya 28 Nzeli 2018.
Umuryango w’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Rwanda, Heads of School Organization (HOSO), ugiye gukemura ikibazo cy’imicungire mibi y’umutungo n’ibikoresho by’amashuri cyagaragaraga kuri bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri.
Abanyeshuri biga mu ishuri Wisdom School bagera kuri 210 bitegura gusoza umwaka w’amashuri abanza n’abitegura gusoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ni bo bari mu myiteguro yo kuzakora ibizamini bya leta mur’uyu mwaka w’amashuri wa 2018.
Perezida Paul Kagame yateye inkunga ya miliyoni 5Frw ryo kubaka ishuri ryisumbuye riherereye i Kimironko mu Karere ka Gasabo.
Dr Chales Murigande, umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, ntiyari azi ko ikigo cyahoze kitwa GLMC cyahindutse agashami k’ishuri ry’itangazamakuru rya Kaminuza y’u Rwanda.
Hashize iminsi Kaminuza y’u Rwanda yimura amashami yayo bya hato na hato, ugasanga abanyeshuri bayo bahora mu nzira bimuka, ibyo bigatuma batiga neza kuko badatekanye.
Mu mashuri 90 yagenzuwe na Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri cy’uyu mwaka wa 2018, agera kuri 57 azatangira akerereweho icyumweru kimwe bitewe no kutuzuza ibisabwa.
Umuryango Aegis Trust wamuritse ibitabo bibiri bikubiyemo inyigisho z’amahoro n’urukundo, uhita ubishyikiriza Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) ngo kizabigeze mu mashuri.
Perezida Paul Kagame wasoje itorero indangamirwa rya 11, yasabye abari baryitabiriye kumenya guhitamo icyagirira u Rwanda akamaro ariko icyarugirira nabi bakacyamagana.
Perezida Paul Kagame aritabira umuhango wo gusoza icyiciro cya 11 cy’itorero ry’urubyiruko kizwi nk’Indangamirwa, cyatorezwaga mu kigo cya Gabiro.
Umuryango imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bawo mu bijyanye n’uburezi batangije amahugurwa agenewe abarezi bo ku mugabane w’Africa mu bijyanye no gufasha abanyeshuri gushaka buruse mu mashuri yo hanze.
Ikigo nyarwanda cyitwa Arise Education, mu Rwanda kiratangaza ko mu minsi mike u Rwanda ruraba rufite abana bandika ibitabo ku rwego rw’isi kandi babihemberwa.
Ishuri rya Wisdom riherereye mu Mujyi wa Musanze, no mu mashami yaryo y’ i Nyabihu, Rubavu na Burera, ryatangije gahunda yo kwigisha ururimi rw’igishinwa, hagamijwe gutoza abana umuco wo kuzabasha kurenga imbibi z’u Rwanda bashaka ubuzima.
Abanyeshuri batatu bakoze imishinga ihiga iyindi mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bemerewe na Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) kuzayigamo mu gihe cy’umwaka umwe ku buntu.
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) iratangaza ko ku nguzanyo zatanzwe zigera kuri miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda kugeza ubu, hamaze kwishyurwa miliyari 17 na miliyoni 100. Ayo mafaranga yahawe abanyeshuri basaga gato ibihumbi 70.
Ababyeyi barerera mu ishuri ryigisha imyuga rya Gatumba TVET School mu Karere ka Ngororero, barifuza ko hashyirwamo ishami ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka mu gace iri shuri riherereyemo.
Madame Jeannette Kagame avuga ko uburezi ku mwana buhera mu rugo kuko ku ishuri ahanini ari ugushyira imbaraga mu myigire ye kugira ngo atsinde.
Bamwe mu barangije kwiga amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko mu gihe abiga ubumenyi rusange barangiza bakaba abashomeri, bo atari ko bimeze.
Kiliziya Gatulika ivuga ko itewe impungenge n’ikibazo cy’ireme ry’uburezi n’uburere rikomeza kudindira ku bakibyiruka bagomba kuzagirira akamaro igihugu mu minsi iza.
Bamwe mu bana bibumbiye mu mahuriro y’abana basaba abashinzwe uburere bwabo ko igihe umwana yakosheje bakwiye kujya bamuganiriza bakamwereka ububi bw’amakosa yakoze ndetse bakamusaba kutazayasubira, aho kubakubita.
Musenyeri Filipo Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare, avuga ko ibigo by’amashuri gaturika byose bikwiye kugira umukozi utega amatwi abana.
Bisanzwe bizwi ko mu mashuri y’abihayimana mu Rwanda, batihanganira na busa umunyeshuri w’umukobwa watewe inda kuko ahita yirukanwa burundu.
Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Musanze ryatangiye ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye bwo gukangurira abakobwa kugana amashuri y’imyuga atitabirwa nk’uko bikwiye.
Ishuri ryisumbuye rya Muhororo mu karere ka Ngororero ni ryo ryegukanye umwanya wa mbere mu kwerekana udushya abanyeshuri babo bakora babikuye mu masomo biga.
Min w’ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe ashimangira ko ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda, ari urufunguzo rw’imibanire myiza no kubaka umutekano urambye mu bihugu bya Afurika no ku isi muri rusange.