Mu gihe Minisiteri y’uburezi yagennye ko itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2019 ari ku itariki 14 Mutarama, hari umubare munini w’ibigo byo mu karere ka Musanze bitatangiye amasomo kuri uwo munsi kubera kubura abanyeshuri bahagije.
Raporo y’ubugenzuzi bwakozwe na Minisiteri y’Uburezi mu mwaka ushize wa 2018, igaragaza ko mu Karere ka Gisagara hari ibigo byagiye bisibiza abana bagera kuri 30% by’ababyigamo, kimwe mu bibitera kikaba ari uko hari abayobozi b’ibigo bataboneka mukazi uko bikwiye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, avuga ko nta kigo cy’amashuri abanza cyo mu Karere ka Gisagara cyabonetse mu myanya 100 ya mbere muri 2018.
Guca inda zitateguwe n’indi myitwarire mibi igaragara mu rubyiruko ngo bizagorana mu gihe ababyeyi b’iki gihe badatanga uburere nk’ubwo na bo bahawe n’ababyeyi ba bo bakiri bato.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yahinduye icyemezo yari yafashe cyo gufunga amashuri arindwi y’imyuga n’ubumenyingiro atari yujuje ibyangombwa. MINEDUC yasanze bishoboka ko ibituzuye byazatunganywa ariko abana biga.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) kiratangaza ko hari amashuri arindwi yigishaga imyuga n’ubumenyingiro yafunzwe kuko byagaragaye ko atujuje ibisabwa mu gutanga ireme ry’uburezi mu myuga n’ubumenyingiro.
Abanyeshuri 178 barimo abarangije icyiciro cy’amashuri abanza n’icyiciro rusange mu ishuri Wisdom School riherereye mu karere ka Musanze barishimira ko uburezi bufite ireme ryabahaye ari bwo bwatumye bitwara neza mu bizamini bisoza ibi byiciro byombi mu mwaka w’amashuri wa 2018.
Nyuma y’uko abanyeshuri barangije amashuri abanza n’ikiciro rusange cy’ayisumbuye baboneye amanota ndetse bakamenyeshwa ibigo bazigaho, kuri uyu wa mbere tariki 07 Mutarama 2019, minisiteri y’uburezi yagaragaje uko abanyeshuri bose biga bacumbikiwe bagomba kugera ku bigo bigaho.
Abana bahoze mu mashyamba ya kongo baherutse gutahuka mu Rwanda barasaba ko Leta yabashyiriraho uburyo bwihariye bwo kubona amashuri kuko batakaje igihe batiga.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice arasaba intore z’inkomezabigwi, icyiciro cya karindwi, kurangwa n’isuku iwabo mu Midugudu mu rwego rwo kurwanya abituma ku gasozi.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irasaba bimwe mu bigo by’amashuri gucika ku ngeso yo kwaka abanyeshuri amafaranga y’inyongera atarigeze yemeranywaho hagati y’ikigo n’ababyeyi barerera muri icyo kigo.
Bamwe mu babyeyi n’abana bakomeje kugaragaza ko bibagora kubona amanota y’abana n’aho boherejwe kwiga mu gihe hasigaye icyumweru kimwe ngo amashuri atangire.
Minisiteri y’Uburezi ivuga ko imitsindire y’abasoje amashuri abanza muri 2018 yamanutseho 5.2% ugereranyije na 2017 ariko ngo ntibikanganye ahubwo irabyishimira kuko bitamanutse cyane.
Mu gihe amashuri abanza n’ayisumbuye ateganya gutangira, ababyeyi batabyiteguye bararira ayo kwarika bavuga ko bataramenya niba abana bazajya kwiga.
Ntakirutimana Marie Chantal arasaba Leta inka yo gukamira umwana yasigiwe n’umurwayi wo mu mutwe atazi iyo akomoka.
Shema Blessing Gianna wigaga kuri Kigali Parents School yabaye uwa mbere mu gihugu mu bana bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza avuga ko abikesha kuba yarigiraga ku ntego.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi, yavuze ko abanyeshuri bakopeye amanota yabo atasohotse mu rwego rwo kubahana.
Minisiteri y’Uburezi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yamenyesheje ko ibyavuye mu bizamini bisoza amashuri abanza (P6) n’ibyavuye mu bizamini bisoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye bitangazwa kuri uyu wa mbere tariki 31 Ukuboza 2018.
Gukemura ikibazo cya Buruse zari zaratinze ku banyeshuri, Perezida Kagame akanizeza ko agiye kubyikurikiranira, ni kimwe mu byaranze uburezi muri 2018.
Ikibazo cyo guta ishuri kw’abana mu karere ka Rulindo cyateye bamwe mu bagakomokamo kwiyemeza kujya bahemba ababonye amanota ya mbere.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke barasaba ko leta kubakuriraho amafaranga yose basabwa ngo abana batangire amashuri y’incuke kuko abatayabona abana babo batiga.
Minisiteri y’Uburezi (MINDUC) yaburiye abayobozi b’ibigo n’abashinzwe uburezi mu turere n’imirenge ko bashobora kuryozwa mudasobwa zisaga 600 zaburiwe irengero.
Ishuri Wisdom School ni ishuri mpuzamahanga riherereye mu mujyi wa Musanze rikaba ari naho rifite icyicaro, rikaba rimaze kugaba amashami mu turere twa Burera, Nyabihu na Rubavu hose ryarateye intambwe yo kuba rihafite ibyiciro binyuranye birimo amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ambasaderi Nyirahabimana Solina, arahamagarira ababyeyi kuganiriza abana iby’ubuzima bw’imyororokere ntacyo basize kuko bibarinda abababeshya.
Abanyarwanda batatu bize mu gihugu cya Arabia Soudite bakoze umushinga wo kubaka ikigo cyigisha imyuga cyitwa TVET Gasanze giherereye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze.
Umuryango SOS Rwanda wita ku mpfubyi n’abandi bana batereranywe, watangiye gahunda y’imyaka itatu yo gukorera ubuvugizi abana batarerwa n’abababyaye.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatahuye ko mu byica ireme ry’uburezi harimo n’abashinzwe uburezi mu turere n’imirenge bakingira ikibaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bakora nabi.
Abigishijwe gukora imyenda n’uruganda UFACO&VLISCO rubizobereyemo bahamya ko ubuhanga bahakuye bwatumye ruhita rubaha akazi bose bityo batandukana n’ubushomeri.
Miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda niyo ngengo y’imari izifashishwa muri gahunda yo guhugura abarimu mu rurimi rw’icyongereza n’imibare, yateguwe na Leta y’u Rwanda binyuze mu mushinga wayo BLF (Building Learning Foundations).
Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana, ku munsi wa kabiri w’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, yavuze ko hari byinshi byakozwe mu kubaka igihugu nyuma ya Jonoside, harimo no kuba abana bayirokotse barabashije kwiga none mu myaka itarenga itatu bakazaba baramaze kwiga.