Abatinyaga imisoro bagitangira imishinga baroroherejwe

Itegeko rishya rigena imisoro y’inzego z’ibanze ryemerera abatangira imishinga mito n’iciriritse yo kwiteza imbere, gusonerwa umusoro w’ipatante mu gihe cy’imyaka ibiri.

Karasira Ernest, Komiseri ushinzwe imisoro y'inzego z'ibanze muri RRA
Karasira Ernest, Komiseri ushinzwe imisoro y’inzego z’ibanze muri RRA

Iryo ni itegeko no 75/2018 ryo ku wa 07 Nzeri 2018, rigenga inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, rikaba rikubiyemo imisoro itatu, ari yo uw’umutungo utimukanwa, ipatante n’ubukode bw’amazu.

Umwe mu bafite imishinga iciriritse ariko watangiye mbere y’uko iryo tegeko risohoka, Niyidukunda Mugeni Euphrosine, yemeza ko iryo tegeko rifitiye akamaro kanini abagiye gutangira imishinga.

Agira ati “Gutangirana umushinga n’uwo musoro byagoraga abantu cyane kuko umuntu aba akiyubaka, ashakisha udukoresho, isoko n’ibindi. Iryo tegeko rero ryo gusonera abatangizi imyaka ibiri ryari rikenewe kuko iyo myaka isiga umuntu yarafashe umurongo wa bizinesi ye”.

Arongera ati “Iyo usonewe iyo myaka ibiri ukora nta gihunga hanyuma ukaba kandi unitegura kuzasora neza igihe kigeze. Ni ibyo kwishimira, cyane cyane nk’urubyiruko akenshi rutangira bisinesi nta gishoro gihagije rufite, hazamo no gusora bikaruca intege”.

Uwo mukobwa ariko avuga ko nubwo hari abijujutira imisoro bidakwiye, ahubwo ko bagomba kuyitanga bishimye kuko ngo igihugu kitabaho kidafashijwe n’abaturage bacyo.

Abacuruzi bato bagitangira bishimira ko imishinga mito n'iciriritse igitangira yasonewe umusoro w'ipatante mu gihe cy'imyaka ibiri
Abacuruzi bato bagitangira bishimira ko imishinga mito n’iciriritse igitangira yasonewe umusoro w’ipatante mu gihe cy’imyaka ibiri

Iryo tegeko rikaba rizorohereza abatangira imishinga mito n’iciriritse bajyaga bavuga ko gutangira umushinga banasora byabagoraga bigatuma babitinya.

Komiseri ushinzwe imisoro y’inzego z’ibanze mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), Ernest Karasira, avuga ko hari ibizitabwaho kugira ngo umushinga usonerwe uwo musoro.

Ati “Iri tegeko risonera umusoro imishinga mito n’iciritse (SMEs) igitangira mu gihe cy’imyaka ibiri. Icyakora ibyo bikorwa hashingiwe ku mafaranga bashoye, ayo bacuruza ku mwaka ndetse n’abakozi bakoresha, kumenya uko birutana rero bigaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kuko akenshi iba yanditsemo”.

Karasira akomeza avuga ko yizera ko bizakorwa neza kandi bakazabakurikirana kuko ngo hari abashobora gukora iyo myaka nyuma yaho na bwo bagatangira gukwepa imisoro.

Ati “Umuntu ashobora gufunga bizinesi ye nyuma y’iyo myaka ibiri agafungura indi mu rindi zina mu rwego rwo gukwepa imisoro, ibyo na byo twabitekerejeho gusa si byiza kuko n’ayo mafaranga atari menshi. Gusa tuzajya tubakurikirana ku buryo uwo byagaragaraho tutamwihorera ahubwo akabihanirwa”.

Iryo tegeko riteganya ko umusoro w’ipatante ku mishinga mito yaba iy’ubucuruzi n’iyindi ari ibihumbi 30 ku mwaka mu cyaro, ibihumbi 40 mu mujyi n’ibihumbi 250 ku bafite bizinesi yigiye hejuru.

Nubwo itegeko ryari risanzwe rya 2011 ryari ryarateganyije inkomoko z’umutungo w’inzego z’ibanze, ngo ingengo y’imari yazo iracyaturuka ku nkunga y’ubutegetsi bwite bwa Leta ku kigero cya 90%.

Ibyo biri mu byatumye iryo tegeko rivugururwa kuko ngo hari abantu benshi batasoraga bitewe n’imiterere y’ibyangombwa by’imitungo yabo, cyane cyane ubutaka kuko ngo hasoraga 2% gusa.

Karasira yaboneyeho kwibutsa abasanzwe batanga umusoro ku nyungu z’ubukode n’indi misoro isanzwe ku mirimo ibyara inyungu, ko kuyishyura nta cyahindutse, itariki ntarengwa ari 31 Werurwe, bagasabwa kwirinda umubyigano wo mu minsi ya nyuma yatuma bakererwa bagacibwa amande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Mwiriwe neza? Iritegeko ryaje ricyenewe Turkishimira ababigizemo uruhare.

None kumuntu ushaka gutangira binyura muzihe nzira kugirango iritegeko rimugoboke? Abigenza gute kugirango abashe koroherezwa iyomyaka 2.

Murakoze!

Alias yanditse ku itariki ya: 17-07-2023  →  Musubize

Mwaramutse neza nda bashimiye kubw’iyi nkuru ibi bikaba bihuriranye nuko ngiye gutangira bizinesi iciriritse, nkibaza se iri tegeko ryatangiye gushyirwa mubikorwa? None bizinesi na yi menyekanisha ko iciriritse kandi aribwo itangiye?

TUYISHIME ASSA yanditse ku itariki ya: 28-03-2021  →  Musubize

Nonese umusoro wukwezi nawo ntitwemrewe kuwutanga mugihe iyo myaka ibiri itarashira?ndavuga kubacuzi??

Tuyisenge diane yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Kombona risohotse twaramaze kuyishyura bizadufasha iki???

Alias yanditse ku itariki ya: 17-03-2019  →  Musubize

Nonese ubundi ko babivuze twaramaze kuyishyura biradufasha iki?

Alias yanditse ku itariki ya: 17-03-2019  →  Musubize

Turashimira goverinoma y’ u Rwanda uko ikomeje korohereje abatagiza imishinga mito

Jeremie yanditse ku itariki ya: 14-03-2019  →  Musubize

Ese none umuntu wari waratangiye ubucuruzi nyuma akananirwa kubera ubushobozi buke yafashwa iki?

Sibomana boncoeur yanditse ku itariki ya: 13-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka