Mu Karere ka Bugesera haravugwa ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko n’abakozi ba Sosiyeti zicukura zikanagurisha amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.
Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) cyahaye ibyemezo by’ishimwe abasoreshwa buzuza inshingano zabo neza bo mu Ntara y’Uburengerazuba bagera kuri 14.
Kuva aho uburobyi buhagaritswe by’agateganyo mu kiyaga cya Kivu, amwe mu maresitora yo mu mujyi wa Karongi yagize igihombo, kubera ko nta sambaza zikiboneka mu igaburo rya buri munsi, kandi abakiliya benshi ari zo bakunda.
Abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare mu mujyi wa Kibungo baratangaza ko komite eshanu zimaze kuayobora zanyereje amafaranga miliyoni umunani, bikaba byaratumye bazinukwa koperative “Amizero” ndetse no kwambara umwambaro wayo.
Abatsindiye ibihembo bitandukanye muri Tombola ya SHARAMA na MTN, muri iki cyumweru cya kabiri, babishyikirijwe kuri uyu wa gatatu tariki 08/08/2012.
Bamwe mu bakorera ubucuruzi muri santere ya Gahunga iri mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera batangaza ko kuba barabuze umuriro w’amashanyarazi igihe kigera ku cyumweru byabateje ibihombo kubera ko bamaze icyo gihe cyose badakora.
Abitabiriye imurikagurisha (expo) ku nshuro ya 15 baravuga ko mu minsi y’imibyizi batajya babona abantu benshi bitabira ibikorwa byabo ngo keretse mu minsi y’ikiruhuko (week end).
Abamurikabikorwa mu imurkagurisha bagera kuri 200 bari guhugurwa uburyo bwo kwakira abakiliya, binyuze muri gahunda yiswe “Na yombi”. Gahunda yashyizweho n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB) n’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).
Impamvu y’ingenzi yo kutagabanuka kw’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, iterwa n’uko ibiribwa biva mu Rwanda bitajya ku masoko y’imbere mu gihugu gusa, ahubwo ko hari ibijya mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) na Sudani y’Epfo.
Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Nyanza barangurira ibicuruzwa byabo mu mujyi wa Kigali baratangaza ko batagihabwa fagiture z’ibicuruzwa bahagura kubera umuco mubi wadutse wo gushaka kunyereza imisoro.
Umugabane wa Afrika ushobora kuba uri guhombera amafaranga menshi mu bigo by’ubucuruzi by’abanyamahanga n’imiryango mpuzamahanga iza gukorera mu bihugu bitandukanye kuri uyu mugabane.
Kuva uyu munsi tariki 01/08/2012, igiciro cya litiro ya lisansi cyangwa mazutu ntikigomba kurenza amafaranga 970 kuri stations z’i Kigali; nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda.
Abakozi ba Sun Restaurant iri iruhande gato rwaho isosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express Ltd ikorera mu mujyi wa Nyanza babyutse bigaragambya mu gitondo cya tariki 30/07/2012 bituma bahembwa imishahara y’amezi abiri bari bafitiwe.
Urwego rwa polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda ruratangaza ko abakomvuwayeri bagiye gucibwa mu ma matagisi bitewe n’imyitwarire idahwitse yo gutongana n’abagenzi mu buryo butandukanye ibagaragaraho.
Aborozi bo mu mirenge ya Mayange, Ririma na Gashora mu karere ka Bugesera barasabwa gufata neza amata, nk’uko babihuguriwe kugira ngo umukamo wabo ukomeze ugire ubuziranenge kandi ukomeze ukundwe ku isoko.
Ba rwiyemezamirimo bo mu ntara y’Amajyepfo, bemerewe kuzahabwa inguzanyo muri gahunda ya Hanga umurimo, barinubira uburyo amabanki akomeje gutinza ibikorwa byo kubaha inguzanyo basaba, nk’uko gahunda ibibemerera.
Umufasha wa Prezida wa Repubulika, Nyakubahwa Jeannette Kagame yasabye abagore bahuguriwe gucunga neza imishinga yabo gutanga imirimo ku rubyiruko kugira ngo babarinde ibyago biterwa n’ubukene cyangwa ubushomeri.
Nyuma y’uko rwiyemezamirimo ugaburira amazi umujyi wa Kayonza atayatanze kuva tariki 25/07/2012, umunsi wakurikiyeho ijerekani y’amazi yaguze amafaranga ari hagati ya 200 na 250; nk’uko abamwe mu baturage babitangaje.
Abacuruzi n’abarobyi baravuga ko akabo gashobotse kubera ko hafashwe icyemezo cyo guhagarika uburobyi bw’amafi mu Kivu mu gihe cy’amezi abiri kandi nta yindi mirimo bafite.
Umunsi wa mbere w’imurikagurisha mpuzamahanga ry’u Rwanda, ryatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 25/07/2012, ryaranzwe n’ubukererwe kuko ku munsi w’itangira ariho bari bagitunganya aho bazakorera, hari n’abari batarabona ibyicaro byabo, nk’uko bamwe muri bo babyitangariza.
Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iratangaza ko izamuka ry’ibiciro bya hato na hato by’ibikomoka kuri peteroli rirenze ubushobozi bwayo, ariko igerageza kumvisha abacuruzi kuyitangira ku giciro cyo hasi.
Abanyarwanda bacuruza ibikomoka ku buhunzi byera mu Rwanda, baratanagaza ko bafite icyizere cyo kwigarurira isoko ryo muri Gabon n’akarere iherereyemo, nyuma y’uko ibyo bari bajyanyeyo mu imurikabikagirisha bamaze iminsi bakoreyeyo ryabungukiye.
Nyuma y’imyaka 44 CONFIGI ishinzwe, isigaye ivugwa nk’amateka kuko ibikorwa byayo byahagaze ndetse na bamwe mu banyamuryango bakaba barakuyemo akarenge kabo.
Imurikagurisha rya munani rizagaragaramo udushya turimo n’inyamaswa zizamurikirwa abazaryitabira; nk’uko bitangaza n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) rutegura iri murikagurisha riba buri mwaka.
Kompanyi y’Umunyarwanda yitwa “Norlega Rwanda” itunganya ibiva ku gihingwa cya Macadamia, yahawe ishimwe ry’imikorere myiza muri Gabon inemererwa amasoko muri Gabon, ihita yiyemeza kwagura imikorere yayo mu kongera umusaruro w’iki gihingwa.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Francois Kanimba, aravuga ko ikigero cy’ikawa u Rwanda rwohereza ku isoko mpuzamahanga kikiri hasi, ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri aka karere aho Uganda ariyo iza ku isonga.
Nyuma y’umwaka n’amezi 4 habaye ubufatanye mu buhahirane hagati y’u Rwanda na Gabon, Abanyarwanda bafunguye amarembo yo kwereka Abanya-Gabon ibikorerwa mu Rwanda.
Isoko ry’imboga n’imbuto rya Bumazi ryuzuye mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke rizazamura ubwiza n’ubuziranenge bw’imboga n’imbuto kuko zizaba zicururizwa ahantu hatunganye ugereranije n’uko mbere zacururizwaga hanze no ku mihanda.
Nyuma y’igihe gito hirya no hino mu gihugu humvikana inkuru y’uko Bralirwa igiye kugabanya ibiciro by’inzoga, Bralirawa yateye utwatsi abakunzi b’agatama ko nta na rimwe yigeze itangaza ibiciro bizagabanuka.
Abakiriya na barwiyemezamirimo ntibabona kimwe umuco wo kwaka avance mbere yo gukorerwa serivise kuko bikunda kuvamo guhemukirana.