Abajya kureba cyangwa guhaha mu imurikagurisha bo bavuga ko mu yindi minsi baba nta mwanya bafite kuko baba bagomba gukora ibindi bikorwa bibateza imbere.
Mugiraneza Faustin ni umwe mu bo twasanze yaje kureba ibimurikirwa muri iri murikagurisha tariki 05/08/2012, avuga ko impamvu yitabiriye iri murikagurisha muri week end kuko aribwo yashoboye kubona akanya kuko ubundi aba afite akazi kenshi gatuma atabona umwanya.
Muri week end abitabira imurikagurisha baba bikubye inshuro ebyeri; nk’uko bitangazwa n’ umuhuzabikorwa w’iri murikagurisha, Ephraim.
Ubwo yatangizaga iri murikagurisha ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye Abanyarwanda kuryitabira cyane kugira ngo bashobore kuhigira byinshi kuko ari amahirwe baba bagize yo kubona ibyo badafite.
Uretse u Rwanda, ibindi bihugu bbyitabiriye iri murikagurisha harimo Tanzania, Burundi, Uganda, Kenya, Nigeria, Ghana, Egypt, Senegal, Congo-Brazzaville, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Taiwan, Iran, Pakistan, India, n’ibindi.
Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizasozazwa kuwa gatatu tariki 08/08/2012.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|