Abanyabukorikori bitwaye neza mu marushanwa ya Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi muri gahunda yayo yise Handcraft Excellency Award Program, barasabwa kugaragariza ubuhanga bwabo mu bikorwa bakora, banateza imbere igihugu.
Mu nama yahuje abakozi ba za Ministeri z’ubucuruzi z’u Rwanda na Uganda kuri uyu wa mbere tariki 25/06/2012, bagaragaje ko imbogamizi z’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi zigihari cyane cyane ku ruhande rw’Ubugande.
Sosiyete ya Bralirwa yatangije gahunda yo gukangurira Abanyafurika impamvu miliyari bagomba kwigirira icyizere (A Billion Reasons to Believe in Africa).
Uruganda Inyange rutunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikabikuramo ibiribwa rurashyikirizwa ku mugaragaro icyemezo cy’ubuziranenge ku rwego rw’isi gitangwa n’ikigo mpuzamahanga cyita ku buziranenge ISO (International Organization of Standards).
Nzabakira Renny, umucuruzi w’Umunyarwanda, yegukanye itike y’indege ya Turkish Airlines izamujyana aho ashatse mu burayi akamara iminsi itatu arara mu hoteli ashatse. Ibi bihembo byatanzwe na MTN Mobile Money yabishyikirijwe tariki 09/06/2012.
Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) kiri muri gahunda yo kugenzura abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali batitabira gutanga inyemezabuguzi (factures) z’ibyo bagurishije, nyuma yo kubona ko imisoro ku nyongeragaciro (TVA) itazamuka nk’uko biteganijwe.
Bwa mbere mu Rwanda hagiye gutangira igikorwa cyo kubarura ibigo by’ubucuruzi biciriritse 100 bya mbere. Iki gikorwa cyateguwe n’ikigo gifite ubunararibonye mu ibaruramari cyitwa KPMG, cyanatangije ubushakashatsi nk’ubu mu bindi bihugu bigize aka karere.
RWANDAMOTOR Ltd yabonye uburenganzira buyemerera gucuruza imodoka zo mu bwoko bwa TATA zikorerwa mu Buhinde.
Uruganda Inyange rwatangije imashini ishyirwamo amafaranga guhera ku 100 igatanga amata; ndetse rukaba rwazanye amata ashobora kubikwa igihe kirekire n’ubwo nta cyuma gikonjesha yaba abitswemo.
Entreprise Urwibutso yongeye kwakira igihembo cyitwa ‘International Quality Awards’ kubera guhanga udushya, ubuziranenge ikoranabuhanga n’uko iyobowe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buratangaza ko mu cyumweru cyahariwe kwita ku bidukikije, hazakorwa igenzura ku bacuruzi bagikoresha amasashe kandi bitakemewe.
Abacuruzi b’ifu y’imyumbati bakorera mu isoko rya Ngororero bamaze iminsi binubira igihombo bavuga ko baterwa n’abantu bacururiza ifu ku mbaraza z’amabutiki yabo kandi bitemewe bityo bagahagarika abakiriya ntibinjire mu isoko.
Mugabe Thomas niwe wegukanye tike y’indege hamwe no kurara aho ashatse hose mu Burayi mu gihe cy’iminsi itatu byatanzwe muri promotion ya MTN Mobile Money ku bufatanye na Turkish Airlines.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) iratangaza ko yongereye ibihano bihabwa abakerererwa kwishyura imisoro mu rwego rwo guca umuco wo gucyerererwa.
Isosiyete ya MTN yaje ku mwanya wa 88 mu masosiyete 100 ya mbere akomeye ku isi hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe na sisiyete y’inararibonye mu ikusanya makuru kuri sosiyete zose ku isi yitwa Millward Brown.
Abaturage bo mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero batunguwe no kubona ibagiro ryari muri uwo murenge ahitwa Kucyome ryarafunzwe kandi ryari rihamaze imyaka itari mike.
Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangije ubufatanye na banki y’ubucuruzi ya Kenya (KCB) mu rwego rwo gufasha abafatabuguzi bayo kwigurira telefone zigezweho zo mu bwoko bwa BlackBerry (smart phones).
Abafite inganda mu Rwanda zikora ibicyenerwa mu buzima bwa buri munsi bagiye kujya bahuzwa n’abacuruzi bo mu gihugu cya Uganda mu rwego rwo gufasha ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda kugera ku isoko ryo mu karere.
Guhera kuri uyu wa kane tariki 10/05/2012, igiciro cya lisansi cyavuye ku mafaranga 1000 kuri litiro imwe kijya ku mafaranga 1030. Igiciro cya mazutu cyo cyagumye ku mafaranga 1000 kuri litiro; nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM).
Abaturage bo mu karere ka Nyamagabe baratangaza ko bahangayikishijwe cyane n’izamuka rya bimwe mu biciro by’ibiribwa. Bamwe mu baturage bavugako bafite impungenge z’uko ibiciro bizakomeza kuzamuka bikarenga ubushobozi bafite.
Mu rwego rwo kunezeza ababagana no kunoza imikorere, guhera tariki 10/06/2012 Rwandair izongera ingendo zerekeza Johannesburg muri Afrurika y’Epfo uturutse i Kigali ndetse n’iziza i Kigali uvuye Johannesburg zive kuri enye zibe umunani mu cyumweru.
Inzira ya Gali ya Moshi izaba ari ibaye iya mbere muri Afrika, izubakwa mu 2014 igahuza u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, yitezweho kuzazamura ubukungu bw’akarere, nk’uko bitangazwa n’abayobozi bashinzwe ubwikorezi mu Rwanda.
Ikigo gicuruza itumanaho rya telefoni na internet, MTN Rwanda, cyatangaje ko kigiye kugabanya ibiciro bya internet kugeza hafi ku kigero cya kimwe cya kabiri.
Kuba ibihugu byo mu karere bigura imyaka mu Rwanda kubera ibihe by’izuba aka karere kavuyemo bituma ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda bitamanuka n’ubwo umusaruro wari wiyongereye.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko nyuma yo kubona ko banyiri soko rishya rya Nyarugenge bafite ubushake bwo gukuzuza amasezerano bagiranye, imirimo y’iri isoko yasubukuwe tariki 18/04/2012.
Cyamunara yo kugurisha inzu ya Theoneste Mutsindashyaka yari imaze igihe itegerejwe yasubitswe kuri uyu wa kane tariki 12/04/2012, nyuma yo kubura umuntu wagereka igiciro cya miliyoni 992 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abacuruza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bafite ikibazo cyo kuba mu Rwanda hari ibigega bito, bikaba bibatera igihombo cyo kumara iminsi myinshi badakora, amakamyo yabo yarabuze aho apakururira.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge buravuga ko impamvu yatumye bufunga isoko rishya rya Nyarugenge byari ukurengera inyungu z’abarikoreragamo kuko ryatangiye gukora hari byinshi rikibura.
Si ngombwa kugira amafaranga menshi kugira ngo utangize umushinga, ahubwo uhera kuri make ufite kugira ngo n’umuterankunga azakunganire afite aho ahera; nk’uko bitangazwa n’abanyamuryango ba Koperative “Sagamba Rusake” ikorera mu murenge wa Rubavu akarere ka Rubavu.