Umubano w’u Bushinwa na Afurika wavuye kure ariko muri iki gihe icyo gihugu cyashyize imbaraga mu gukora imishinga muri Afurika itarigeze ikorwa n’undi wese mu biyitaga abacunguzi ba Afurika.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko bugiye guhagurukira ikibazo cy’amasoko atangwa mu Karere bivugwa ko yiharirwa n’abakozi bako mu buryo bw’ibanga.
Abayobozi mu Ntara ya Rhenanie-Palatinat yo mu Budage biyemeje gufasha ab’uturere tw’u Rwanda kunoza imikorere no gusangira ubunararibonye n’abaturage.
Abajyanama b’akarere ka Gasabo bavuga ko hari ubwo amwe mu mafaranga ajya mu ngengo y’imari atabonekera igihe ikagera ku musozo ataraboneka bikadindiza imwe mu mihigo.
Abagore bapfushaga ubusa inkunga bahabwa ntibagirire akamaro ngo babashe kwiteza imbere, bagiye kwigishwa kuyicunga kandi bakanayishora mu mishanga ibazanira inyungu.
Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 6.1 mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2017/2018 ariko bwitezweho kurushaho kumera neza mu mwaka utaha.
Iterambere ry’abagore bo mu Karere ka Nyamasheke riracyazitirwa no kutabonera igishoro ibyo bakora ngo biteze imbere ariko hakiyongeraho n’ubujiji kuri bamwe.
Kigali Today yabagereye i Bugesera,ahamaze iminsi hatangiye imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, umwe mu mishinga minini u Rwanda rufite.
Abana bahuguwe n’umuryango CVT (Children’s Voice Today) ku ruhare rwabo mu ngengo y’imari bemeza ko nta byifuzo byabo bizajya bipfukiranwa kuko bazajya babyikurikiranira.
Ibikorwa by’ingabo z’igihugu mu iterambere ry’abaturage byasigiye umuyoboro w’amazi meza w’ibirometero bine abaturage basaga ibihumbi birindwi bo mu Murenge wa Karengera mu karere ka Nyamasheke.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose arasaba urubyiruko rw’abasore n’inkumi rwatangiye urugerero ruciye ingando, gukora rutiganda rugamije kubaka imbere heza.
Guhera tariki ya 22 kugeza tariki ya 25 Gicurasi 2018, u Rwanda ruzakira inama yo ku rwego rwa Afurika iziga ku micungire y’umutekano w’indege ndetse n’ibibuga by’indege muri rusange, izasuzumirwamo ibimaze kugerwaho ndetse hagasuzumwa uburyo warushaho gukomera.
Gutanga serivisi nziza ku bagana ibigo binyuranye ngo ni byo bituma iterambere ry’u Rwanda ryiyongera, kuko ibyo abantu bakora byose bigenda neza bikabungura.
Musabyimana Patricie ufite ubumuga bwo kutabona yihangiye umurimo wo kuboha imipira y’imbeho kandi ngo biramutunze n’umuryango we.
Abaturage bo mu Murenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga bagaruye icyizere cy’iterambere kubera ibikorwaremezo nyuma y’igihe bugarijwe n’ubwigunge.
Anita Dusabemariya ukomoka mu Murenge wa Gishamvu muri Huye, yatwaye inda afite imyaka 17, iwabo baramwirukana, ariko nyuma y’ubuzima bushaririye niwe utunze umuryango.
Umuhire Catheline wo mu Karere ka Musanze yatangiye umwuga wo gucura ibyuma akabibyazamo za “bande feri” zituma imodoka ifata feri.
Hamza Ihirwe yakuze yifuza kuziga ibijyanye n’ubugeni kandi akanabikomeza, ariko ntibyamuhiriye kuko ahagana mu 2000 yisanze mu mashuri makuru yiga imibare n’ubutabire.
Mu gihe ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro Rwanda Revenue Authority, cyari cyihaye intego yo kwinjiza amafaranga asaga miriyari 572 mu mezi atandatu ashize, cyamaze kwinjiza asaga miriyari 582.
U Rwanda n’u Bushinwa byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kwagura ishuri rya Musanze Polytechnic , no gutunganya amariba 200 azageza amazi meza ku baturage bo mu turere 11 mu Rwanda.
Guhera muri Werurwe 2020, Megawate 80 z’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri zizatangira kubonera maze byongere umubare w’Abanyarwanda bakoresha amashanyarazi.
Muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ryigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST), hari kubakwa amashuri afite ishusho y’ibirunga yubakishijwe amakoro n’ibindi bikoresho bikorerwa mu Rwanda.
Abaturage bo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, baravuga ko bagenda ibirometero bisaga birindwi bagana aho bategera imodoka kuko umuhanda w’abahuzaga n’utundi turere wangiritse cyane imodoka zitakibasha kuhagera.
Nikubwayo Yves na bagenzi be mu gihe kiri imbere baraba binjiza amamiriyoni babikesha uruganda rukora amavuta n’umutobe batangije.
Ikigo cy’igihugu giteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA) cyasinyanye amasezerano y’inkunga n’uruganda HEMA Garments, azatuma ruhugura abantu 500 bazarukorera.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) itangaza ko mu mpera za 2017 no mu ntangiriro za 2018 ibiciro by’ibiribwa bitazigera bizamuka kuko ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza.
Umwaka wa 2017 urangiye ubukungu bw’u Rwanda buri ku kigero cya 5.2%, bitewe ahanini n’amapfa yabaye mu mwaka wa 2016 na nkongwa yibasiye ibigori, bigatuma umusaruro ugabanuka.
Mu rwego rwo kongera umubare w’abapilote b’Abanyarwanda, mu Rwanda hagiye gutangira ishuri ryigisha gutwara indege nini kuburyo mu myaka itanu hazaba habonetse abapilote 200.
Abageze mu zabukuru bo mu Karere ka Rwamagana bavuga ko inkunga y’ingoboka y’abageze mu zabuku bahabwa yabafashije kugira amasaziro meza.