Umwe mu bahawe inzu y’ubuntu muri Gasabo asabira Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ko Imana imurinda abagizi ba nabi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo Eng. Jean de Dieu Uwihanganye avuga ko umuhanda Nyagatare - Rukomo uzafasha mu bucuruzi hagati y’Intara y’Iburasirazuba n’Amajyaruguru.
Abahanga mu by’ubukungu, bavuga ko kuguza amafaranga muri banki, ugamije kugura cyangwa kubaka inzu ari igitekerezo cyiza, kandi bikaba byagirira inyungu buri wese.
Kuva mu mwaka wa 2018, Leta y’u Rwanda yatangije imishinga minini yo kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’igice cy’ubwikorezi, umunini kuruta indi yose, ni uwo kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege cyo mu Bugesera, kuko ibuye ry’ifatizo ryashyizwe ahubakwa icyo kibuga muri Kanama 2017.
Mu rwego rwo kumenya intambwe yatewe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu bijyanye n’imyubakire mu bice bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu, Kigali Today yabatereye ijisho ku biro by’uturere dutandukanye tugize intara enye n’umujyi wa Kigali.
Mu minsi ishize hari ifoto ebyiri zazengurutse ku mbuga nkoranyambaga, imwe yerekana ahitwa muri Karitsiye Matewusi i Kigali mu 1918 n’indi yo muri 2019, ni ukuvuga ifoto yerekana iyo karitsiye mu myaka 101 ishize.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze i Cape Town muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama y’Umuryango Mpuzamahanga w’Abayobozi b’ibigo by’imari bakiri bato (Young Presidents Organisation - YPO EDGE).
Abacururiza mu isoko rya Nyagatare bavuga ko imyubakire mibi y’isoko ryabo yatumye risaza ritamaze kabiri.
Mu karere ka Rubavu, umuryango w’urubyiruko mu iterambere (YADE) wahagurukiye gufasha abana bata ishuri, hibandwa ku bana b’abasigajwe inyuma n’amateka, ari nako barandura umuco wo gutegereza ubufasha bihoraho, wakunze kuranga abasigajwe inyuma n’amateka.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aravuga ko muri Afurika hari ibihugu bigera kuri 16 bidakora ku nyanja, ariko byose bikagira amahirwe angana yo kugira ikirere kimwe, bityo kudakora ku nyanja bikaba bidakwiye kuba urwitwazo rwo gusigara inyuma.
Perezida Paul Kagame avuga ko imyaka itatu ishize kuzuza isoko rya Nyamagabe byarananiranye ari myinshi, bityo agasaba ko ryuzuzwa cyangwa rikavaho. Yabigarutseho ubwo yagendereraga abatuye muri aka karere tariki ya 26 Gashyantare 2019.
Abaturage ba santere ya Gihengeri bavuga ko nibamara kubona umuriro w’amashanyarazi ubujura buzacika kuko buhemberwa n’umwijima.
Bamwe mu batuye akarere ka Huye basanga agaciro k’imitungo abantu bafite kagombye kuba ari ko gashingirwaho igihe bashyirwa mu byiciro by’ubudehe.
Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yagaragaje ko ubukungu bw’igihugu mu mwaka wa 2018 bwabaye bwiza nk’uko imibare BNR ikesha Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ibigaragaza.
Abaturiye ikimoteri cy’akarere ka Huye, giherereye i Sovu mu Murenge wa Huye, barishimira ko babonye isoko ry’amaganga n’iry’inkari, kuko ijerekani imwe igurwa amafaranga 1,000 ikifashishwa mu gukora ifumbire.
Mu mwaka wa 2025, Abanyarwanda n’abanyamahanga basura u Rwanda, bazatangira gukoresha utumodoka tugendera mu kirere hifashishijwe imigozi (cable cars), tuzaba tuboneka mu Mujyi wa Kigali icyo gihe, ibyo bikazakemura ikibazo cy’umubyigano w’imodoka.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi barifuza ko ibyiciro by’ubudehe byakomeza kuba bine ahubwo bikajya bivugururwa nyuma y’imyaka itanu aho kuba itatu nk’uko byari bisanzwe kuko mu myaka itanu ari bwo umuntu yaba agize icyo ageraho bikaba ari bwo ashobora kuva mu cyiciro cyo hasi ajya mu cyo hejuru.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yateranye tariki ya 15 Gashyantare 2019 yemeje ingengo y’imari ivuguruye maze yongeramo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari eshatu.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) ivuga ko ibyiciro by’ubudehe byari bisanzwe bigiye kuvugururwa hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage mu kugena ibizagenderwaho mu kubishyiraho.
Mu gihe bamwe mu bagenerwabikorwa ba VUP bakunze kumvikana binubira gutinda kw’amafaranga baba bagomba guhabwa nk’ingoboka cyangwa ayo baba bakoreye binyuze mu mirimo rusange, Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc) iratangaza ko icyo kibazo cyavugutiwe umuti.
Abatuye i Rwamagana n’abahategera imodoka baremeza ko baruhutse izuba n’imvura yabanyagiraga bateze imodoka kubera kutagira gare ijyanye n’igihe.
Abatwara abantu n’ibintu ku magare mu karere ka Musanze, banze izina basanganwe ry “abanyonzi” biyita abashoferi b’amagare.
Abagore b’i Kibirizi mu Karere ka Gisagara bibumbiye mu mpuzamatsinda Koabikigi (Koperative Abishyize hamwe Kibirizi Gisagara) barishimira iterambere bagenda bagezwaho no kwishyira hamwe.
Kuri uyu wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019, umwitozo wo gutanga ubutabazi bw’uburyo butandukanye, bakora nk’aho ikibazo cyavutse uratangira ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Mu murenge wa Bweyeye mu karere ka Rusizi hatangiye kubakwa umuyoboro w’amazi ungana n’ibilometero icumi by’uburebure uje gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi cyari kibangamiye abaturage 9,000 babarirwa mu ngo 260 bo mu tugari dutatu kuri dutanu tugize uyu murenge.
Mu rwego rwo kugabanya amafaranga igihugu gitanga mu kugura gaze, Goverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peterori na gaze n’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), yasinyanye amasezerano na sosiyete yitwa “Gasmeth Energy Limited”, ikazacukura gaz methane mu Kiyaga cya (…)
Abamotari bose bakora akazi kabo bambaye imyambaro ibaranga bita ‘amajire’ ariho ibirango n’ubutumwa bw’ibigo by’itumanaho bamamaza. Ibyo bigo biha amafaranga impuzamashyirahamwe yabo ariko bo ntihagire na rimwe bahabwa, bakifuza ko na bo hagira ayo bagenerwa.
Mu rwego rwo guha ubumenyingiro bufite ireme urubyiruko kandi bakabuhabwa mu gihe gito kuburyo babasha kujya ku isoko ry’umurimo bagakorera amafaranga, ikigo MOPAS Ltd, cyatangije ishuri rigamije gufasha urubyiruko gukarishya ubumenyi mu gutunganya amashusho, amafoto n’amajwi.
Abemerewe na BDF inguzanyo z’ibikoresho byo gutangira kwihangira imirimo b’i Huye, batekereza ko hari byinshi byari bikwiye guhinduka mu gutanga bene iyi nguzanyo.
Mu bushakashatsi bwa gatanu bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare byagaragaye ko intara y’uburengerazuba ari yo iza ku isonga mu kugira abaturage bakennye ugeraranije n’izindi ntara uko ari enye n’umugi wa Kigali.