Itsinda ry’abantu 16 bari mu nzego zitandukanye za Leta mu gihugu cya Ethiopia kuri uyu wa 22/10/2014 basuye umurenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke berekwa uburyo gahunda za Leta nk’Ubudehe na VUP zateje imbere abagenerwabikorwa kandi zigafasha abaturage kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buravuga ko amafaranga y’u Rwanda arenga gato miliyoni 103 zafashwe n’abantu byitwa ko batazwi, ubwo habagaho igikorwa cyo kwishyura abaturage bimuwe ahubatswe urugomero rwa Nyabarongo.
Abanyamuryango ba iCPAR (Institute of Certified Public accountants of Rwanda) n’abacungamari b’umwuga bavuye mu bihugu bigize umuryango w’afurika y’Iburasirazuba baraganira uburyo ubunyangamugayo n’ubunyamwuga mu icungamari byagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Abaturage bakoze amaterasi mu mirenge ya Jenda na Karago yo mu karere ka Nyabihu, nyuma y’igihe kirenga umwaka, kuri uyu wa 21/10/2014 bishyuwe amafaranga asaga miliyoni 40 y’umwenda bari baberewemo.
Jerôme Hitayezu w’imyaka 31 utuye mu kagari ka Mpanga mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe niwe munyamahirwe wa tomboye imodoka ya mbere muri 12 zateguwe mu irushanwa rya Sharama na MTN.
Minisitiri w’ingabo mu Rwanda, Gen. James Kabarebe arasaba abikorera bo mu mujyi wa Kigali gukora cyane bakazamura ubukungu bw’u Rwanda kugira ngo ruzagere ku rwego rw’ibihugu byakataje mu iterambere.
Bamwe mu batuye umurenge wa Bwira mu karere ka Ngororero bavuga ko kuba ubutaka bwabo butera hamwe n’ubwigunge babamo bwo kutagira umuhanda n’amashanyarazi ngo bituma babayeho nabi ndetse abenshi ngo bari mu bukene bukabije.
Sosiyete Nyarwanda y’ubwubatsi, Horizon Construction Ltd, iratangaza ko iterwa ishema n’uko uruhare rwayo mu bikorwa remezo byubakwa mu gihugu rukomeje kwiyongera, bitandukanye no mu myaka ishize aho wasangaga amasoko yihariwe n’abanyamahanga.
Iyo uvuye ku muhanda wa kaburimbo ahitwa I Kirengeli ugafata umuhanda w’igitaka ujya ahitwa I Mutara mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango, hari ahantu mu kagari ka Kigarama bise kwa “Dawe uri mu ijuru”.
Nyuma y’uko hatangijwe koperative umwarimu SACCO, ihuriwemo n’abarimu ngo ibafashe kwiteza imbere babitsamo kandi inabaha inguzanyo, bamwe mu barimu bayigannye bagafata inguzanyo bavuga ko biteje imbere.
Abaturage bafashwa n’umushinga Compassion international ukorera mu murenge wa Save, mu karere ka Gisagara, bavuga ko wabavanye kure kandi ko bigishijwe kubyaza umusaruro ibyo bahabwa bityo bakaba batasubira inyuma n’iyo umushinga wahagarara.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi burasaba abafatanyabikorwa kugira ibipimo bigaragaza urwego baba basanzeho abagenerwabikorwa babo kugira ngo bijye byoroshya gusuzuma imizamukire yabo.
Abatuye mu mudugudu wa Nkondo ya kabiri mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bemeza ko hari urwego rw’iterambere bamaze kugeraho, ariko ngo kuba mu mudugudu wabo hataragera amashanyarazi ngo biracyababereye imbogamizi ituma batagera ku rwego bifuza.
Nyuma yuko akarere ka Ngoma gatangiriye kubaka hoteli ya mbere yo ku rwego rw’inyenyeri eshatu, abandi bashoramari bagatangira kubaka izindi hoteli eshatu abatuye aka karere baravuga ko izi hoteli zije zikenewe kuko Ngoma igenda itera imbere.
Bamwe mu baturage batuye mu midugudu yegereye umugezi wa Yanze mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo bafite ikibazo cyo kutagerwaho n’amazi n’amashanyarazi bikabaheza mu bwigunge, ku buryo hari n’imirimo imwe n’imwe batabasha gukora.
Abaturage bo mu karere ka Ngororero baranengwa kudafata neza ibikorwa remezo begerezwa kandi aribo bifitiye akamaro, ariko nabo banenga ubuyobozi kubaturaho ibikorwa remezo bimwe na bimwe batabanje kubagisha inama ngo barebe ko bikenewe.
Dr. Mukabaramba Alvera, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), yemereye inkunga ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda koperative ebyiri z’abafite ubumuga bo mu karere ka Burera kugira ngo izabafashe guteza imbere ibikorwa byabo.
Abasenateri bagize komisiyo y’iterambere, ubukungu n’imari baherekejwe n’abayobozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) kuri uyu wa 8 Ukwakira 2014 basuye ingomero za Rukara I na Rukarara ya II bashima uruhare zirimo kugira mu kongera ingufu mu gihugu.
Uwizeyimana Marie w’imyaka 21 utuye mu kagali ka Teba mu murenge wa Gihango ho mu karere ka Rutsiro atangaza ko gukora umwuga wo kogosha bitamutera ipfunwe bitewe n’uko ari umwuga nk’uwundi.
Kayonga Zakayo w’imyaka 82 aratangaza ko yari umukene ariko ubu akaba yarabashije kwiteza imbere abikesheje gahunda ya VUP kuko yabashije gukora akiteza imbere.
Ikigero cy’izamuka ry’ubukungu bw’igihugu mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2014 ngo cyari 6.8%, kikaba ngo cyariyongereye ugereranyije n’imyaka yashize, nk’uko Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 06/10/2014.
Umugabo witwa Bizimungu David w’imyaka 48 utuye mu kagari ka Sovu, akagari ka Ndago mu murenge wa Kiyumba mu karere ka Ngororero ufite ubumuga bwo kutagira akaguru k’iburyo, aranenga bagenzi be bafite ubumuga bahitamo gutungwa no gusabiriza aho kugerageza gukoresha neza ibice by’umubiri bagifite ngo bitunge.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, yvonne Mutakwasuku, avuga ko akajagari mu myubakire kagaragara mu mujyi wa Muhanga gaterwa n’imyumvire y’abantu bumva ko buri wese agomba gutura mu gipangu cye abandi bagashaka kubaka kandi nta bushobozi baragira.
Abanyamadini bakorera mu karere ka Karongi bagaragaje ko batishimiye kuba ako karere karaje ku mwanya wa 11 mu mihigo kandi karahoze ku mwanya wa mbere, bakizeza ko bagiye kugafasha gusubira ku mwanya wa mbere, nk’uko babitangarije mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere kuri uyu wa gatanu tariki 3/10/2014.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Kamonyi barasabwa kumenya imihigo akarere kaba kiyemeje kandi bakanagafasha kuyigeraho bakanabera abatuage babatoye urugero rwiza rwo gukorana umurava.
Minisitiri w’umutungo, Vicent Biruta, arasaba inzego z’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi gufatanya n’abaturage kuvugurura imiturire y’akajagari ikiboneka hirya no hino mu mujyi w’aka karere no munkengero zawo.
Kuboha agaseke bimaze kugeza byinshi kuri Manirarora Megitirida birimo no kuba ngo yaruriye indege imujyana muri Congo Brazaville kugaragaza ibikorwa bye bijyanye n’ububoshyi bw’agaseke.
Banki y’isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 9.3$ azakoreshwa mu kugaruza, gucunga mu buryo burambye amashyamba ya Gishwati na Mukura ari mu burengerazuba bw’igihugu, ndetse no kwita ku mibereho myiza y’abaturage bayaturiye.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi cyabahemukiye kuko amasezerano bagiranye yo gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ayobora atigeze yubahirizwa.
Abatuye mu murenge wa Kivu ho mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko basa n’ababonekewe kuba barabonye umuriro w’amashanyarazi kuko ngo batatekerezaga ko wahagera kubera umurenge wabo uri ahantu kure kandi mu giturage.