Abakarani bakorera ku mupaka w’Akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi, baravuga ko babangamiwe n’abagore baza kuri uyu mupaka baje gusabiriza barangiza bakanivanga mu kazi ko kwikorera imizigo kandi batari no muri koperative yabo.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, arasaba abaturage bo mu murenge wa Nemba, mu karere ka Burera, guharanira kuva mu bukene babyaza umusaruro kandi bafata neza ibikorwaremezo bagezwaho.
Abaturage 45 bo mu karere ka Rusizi bakora akazi ko gucukura umuyoboro uzacishwamo insinga z’amatara yo ku muhanda bahawe na sosiyete ya MICON LINE, bazindukiye ku biro byayo basaba kwishyurwa amafaranga yabo bayishinja kubambura, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 05/09/2014.
Nyuma y’uko agarutse muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse agasubizwa Minisiteri y’Umuco na Siporo, Ambasaderi Minisitiri Joseph Habineza, wanagizwe intumwa ya Guverinoma mu guha inama no kunganira mu karere ka Ngororero yifatanyije n’abatuye aka karere mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama 2014, aho yasabye abaturage kwigira aho (…)
Igihe urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo rwagombaga kuzurira cyongeye kwigizwa inyuma kuko ngo ruzaba rwuzuye mbere y’uko ukwezi k’ukwakira kurangira mu gihe rwagombye kuba rwaruzuye umwaka ushize, igihe n’ubundi cyakomeje kwimurirwa mu mezi ya Mata na Kamena uyu mwaka.
Abaturage bo mu kagari ka Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza bavuga ko bari mu icuraburindi baterwa no kutagira amashanyarazi, kandi utundi tugari bahana imbibe twose tuyafite.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko kuba muri aka karere hari umubare w’abaturage bakomeje kuzamura ubukungu bwabo abandi bakazamuka mu byiciro by’ubudehe babarizwagamo, koperative zo kubitsa no kugurizanya “Umurenge SACCO zabigizemo uruhare runini kuko zatumye abaturage bakorana n’ibigo by’imari n’amabanki kurusha (…)
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Kagina, umurenge wa Runda, barashima Leta y’Ubumwe yakuyeho ivangura, bakaba batagihezwa mu bikorwa bitandukanye. Ibyo ngo bibaha icyizere cy’uko batazakomeza kwitwa abashigajwe inyuma n’amateka.
Umurunge wa Nduba waje ku mwanya wa mbere mu karere ka Gasabo mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2013/2014, mu gikorwa cy’igenzura cyateguwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo.
Niyonsaba Sakindi utuye mu murenge wa Mbogo mu karere ka Rulindo avuga yabashije kwiteza imbere abikesha ubworozi bw’inkoko kuko ubu ageze ku nkoko 4000 zihagaze hejuru ya miliyoni 15 z’amafranga y’u Rwanda.
Abaturage bo mu mirenge ya Bungwe, Gatebe, na Kivuye, ho mu karere ka Burera, batangaza ko nyuma y’amezi abiri bagejejweho umuriro w’amashanyarazi ubuzima bwabo bumaze guhinduka.
Mu gihe ababumba inkono n’ibibindi bavuga ko umwuga w’ububumbyi wataye agaciro bitewe n’ibikoresho bigezweho, hari ababumbyi bateye intambwe basigaye babumba imitako n’ibindi bikoresho batangaza ko kubumba byabateje imbere.
Abadepite bo mu gihugu cy’Ubuyapani ndetse n’abayobozi b’Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (JICA) barishimira uko inkunga ihabwa u Rwanda ikoreshwa neza kandi ikagira impinduka zigaragara mu mibereho y’abaturage bo hasi.
Abakora mu mirimo y’ubwubatsi bw’agakiriro mu karere ka Kayonza basanga ako gakiriro karatangiye kugera ku ntego nyamukuru ya ko yo gutanga akazi n’ubwo kataruzura.
Banki ya COGEBANQUE yatashye inyubako nshya y’ishami ryayo riri mu karere ka Rwamagana nyuma y’imyaka 8 yari imaze ikorera muri aka karere mu buryo bwo gukodesha.
Abayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru barasabwa kurushaho kwegera abaturage bakabasobanurira ububi bwo kuba bakwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta burengenzira.
Imibare yashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero igaragaza ko ku ngengo y’imari yako abaturage bagiramo uruhare rusaga gato 30% by’imari yose ikoreshwa, kubera ibikorwa bakomeje kongera bituma bagira uruhare mu kuzamura akarere kabo.
Nyuma yo kongererwa ingengo no guhabwa inkunga idasanzweyo yo kugafasha kwihutisha iterambere kubera ari kamwe mu turere tuvugwamo ubukene kurusha utundi mu Rwanda, akarere ka Ngororero kabashije kuvana imiryango ibihumbi 40 mu bukene mu gihe cy’imyaka ine.
Abagore bibumbiye muri Koperative “Jyambere Ruberangera” yo mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi baravuga ko kwibumbira muri Koperative bimaze kubateza imbere kandi bikaba byaragabanyije amakimbirane mu ngo kuko ngo batagisaba abagabo buri kantu kose bakeneye.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Ngoma ruvuga ko bishoboka ko urubyiruko rwakumira amakimbirane ashingiye ku butaka ari kugaragara cyane muri iki gihe rimwe na rimwe akabyara imfu z’abantu.
Umurenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero usanzwe ari umwe mu mirenge 5 ikora ku muhanda wa kaburimbo wambukiranya aka karere, ku mirenge 13 yose ikagize. Gusa uyu murenge ukaba udafite indi mihanda ihagije ikozwe neza iwuhuza n’uduce bihana imbibi haba mu karere no hanze yako.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko buzakomeza kugabira inka abatishoboye muri gahunda ya “Gira Inka” munyarwanda ndetse mu mihigo y’umwaka 2014-2015 bwiyemeje gutanga inka 1200 zizagabirwa abatishoboye bo muri ako karere.
Muri kongere y’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi rwo mu Ntara y’Amajyaruguru yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16/08/2014, urubyiruko rwiyemeje gufata iya mbere mu guteza imbere igihugu cyabo babinyujije mu bikorwa by’ishoramari.
Muhayimana Aimable utuye mu kagari ka rususa, umurenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero ukora akazi ko gucura ibikoresho bitandukanye ku buryo bwa gakondo, avuga ko akazi ke kamuha amafaranga amutunze akagaya abasuzugura akazi ako ariko kose igihe kemewe kandi gatunze nyirako.
Abajyanama bagize inama njyanama y’akarere ka Kayonza kuva tariki 14/08/2014 bari mu mwiherero w’iminsi ibiri, biga uburyo barushaho kwihutisha iterambere ry’ako karere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage mu buryo bwihuse.
Koperative KODUKUMU igizwe n’abacuruzi bo mu Karere ka Musanze irimo kubaka isoko rya kijyambere rizuzura ritwaye amafaranga asaga miliyari 4.5. Imirimo yo kuryubaka yaratangiye biteganyijwe ko izarangira mu myaka ibiri iri imbere.
Ubwo kuri uyu wa 12/08/2014 ku isi hose bari mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, mu Karere ka Gakenke uyu munsi ku rwego rw’akarere wizihirijwe mu murenge wa Mugunga urubyiruko ruhatuye rukaba rwifatanyije na Hon Philbert Uwiringiyimana uhagarariye urubyiruko mu nteko ishingamategeko.
Abatuye umudugudu wa Kamuhoza, akagari ka Kagina, mu murenge wa Runda, bafite ikibazo cy’uko bakoresha amazi mabi bavoma mu mugezi utemba witwa “Icyogo”. Aya mazi ngo agira ingaruka ku buzima bwa bo kuko abatera uburwayi bukomoka ku isuku nke.
Abagore bibumbiye mu matsinda mu karere ka Kirehe baremeza ko nyuma yo gusobanukirwa n’ibyiza byo kuba mu makoperative biyemeje kwibumbira mu makoperative kugira ngo bashobore gufashanya kwiteza imbere ku buryo bwihuse.
Mugorewishyaka Latifa wo mu cyiciro cy’abasigajwe inyuma n’amateka ngo asanga bagenzi be badakwiye gukomeza gutegera Leta amaboko ku byo bakeneye byose, kuko yamaze kubona ko bishoboka ko na bo bakora bakiteza imbere ubwabo.