Banki nkuru y’igihugu irashishikariza abaturage mu karere ka Rulindo kugura impapuro nyemezamwenda zashyizwe ku isoko na Leta kuko zifasha byinshi ku bazazigura no ku gihugu muri rusange mu bijyanye no gutanga inyungu.
Abaturage bo mu mudugudu wa Njambwe mu kagari ka Murambi ho mu karere ka Rusizi bamaze imyaka ibiri bahangayikishijwe n’ikibazo cyo kuba batabona inkunga bagenerwa na leta itangwa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe bitewe n’uko umudugudu wabo wasimbutswe.
Bamwe mu batwara imodoka zijya cyangwa ava mu karere ka Nyaruguru barishimira ko muri aka karere hagiye kubakwa gare, kuko kuba nta yari ihari byajyaga bituma bakorera mu kajagari.
Abaturage batuye mu mirenge ya Muhororo, Gatumba, Bwira, Kavumu na Ndaro bishimiye ko bubakiwe ikiraro cy’abanyamaguru gikozwe ku buryo bwa gihanga. Icyo kiraro kiri ku mugezi wa Kirombozi, uri hafi y’imbibi z’imirenge ya Muhororo na Bwira.
Guverinoma y’u Budage yageneye u Rwanda inkunga ya miliyoni 69.5 z’amayero zo guteza imbere ubumenyingiro n’ubukungu. Aya mafaranga yatanzwe mu rwego rw’ubutwererane ibihugu byombi bisanzwe bifitanye kuva mu 1963.
Abatuye ikirwa cya Bugarura giherereye mu murenge wa Boneza ho mu karere ka Rutsiro baratangaza ko imibereho yabo itari myiza kubera ko babuzwa kuroba mu kiyaga cya Kivu kandi bateza imyaka kuko hera igihingwa cy’ikawa gusa.
Abaturage bo mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi baravugavko mu mezi atatu ari imbere bashobora guhura n’ikibazo cy’inzara kubera ko urutoki rwari rubatunze n’imyumbati bari biteguye gusarura byangijwe n’ibiza biherutse kubibasira.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, hamaze gutangizwa umushinga w’ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba utegerejweho kugeza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 49 n’ibigo by’amashuri 1000 byo muri iyi Ntara mu gihe cy’imyaka 4, ukazatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 19.
Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gishubi mu Karere ka Gisagara mu baravuga ko bamaze kubona ibyiza byo gutura ku mudugudu mu gihe bahatujwe babyangira.
Abaturage batishoboye bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, tariki 08/11/2014, borojwe ihene 30 na banki y’ubucuruzi ya Kenya (KBC) muri gahunda yo kubafasha kwiteza imbere.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) Mugiraneza Jean Bosco aratangaza ko igerageza ry’urugomero rwa Nyabarongo rigenda neza kandi ko rigaragaza ko ingufu zari ziteganyijwe gutangwa zishobora kuboneka.
Itsinda rigizwe n’abantu baturutse muri Banki y’isi ryagendereye akarere ka Gakenke mu rwego rwo kwirebera uruhare rw’abaturage bagira mu bibakore, nyuma y’uko aka karere kagaragaje ubuhanga mu gukoresha no gucunga wa leta nk’uko byagaragajwe na rapro y’Umuvunyi.
Ubwo yasuraga ahakorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Rukoma, tariki 6/11/2014, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo Kamere, Evode Imena, yasabye abakozi bo mu birombe gukora cyane bakongera umusaruro kugira ngo bagere ku iterambere.
Abanyamuryango ba Koperative DUFASHABACU, koperative y’Abagore bo mu murenge wa Nyamata ibumba amatafari ya Block ciment, costrat n’ibindi bikoresho by’ubwubatsi, baravuga ko bishimira intera ibikorwa byabo bimaze kubagezaho, bitandukanye n’uko bari bameze bataribumbira muri iyi Koperative.
Umusaza Anastase Sebujangwe umaze hafi imyaka 40 akora umwuga w’ubucuzi avuga ko n’ubwo hari abawusuzugura wamugejeje kuri byinshi, ndetse n’urubyiruko yagiye yigisha ruri gutera imbere.
Abagore bo mu karere ka Rulindo bibumbiye mu itsinda DUKUNDISUKU barashimira Perezida Kagame wabahaye ijambo none bakaba basigaye bahabwa akazi mu nzego zitandukanye nk’ak’abagabo kandi bakabasha kwizigamira.
Abaturage bacururiza ahimuriwe isoko rya Nyamagabe barifuza ko isoko rishyashya bemerewe kubakirwa ryakuzura vuba, kuko kuva igihe bimuriwe ubucuruzi bwabo butigeze bugenda neza bitewe n’ikibazo cy’imvura ibanyagira ndetse no kuburana n’abakiriya bari basanzwe bakorana.
Inzego za Leta y’u Rwanda zishinzwe iby’ingufu no guteza imbere ishoramari ngo zizeye ko abashoramari baturutse hirya no hino ku isi bari mu nama i Kigali yiswe Infrastructure Partnership for Africa Developmet (iPAD), bazafasha kugera kuri megawati z’amashanyarazi (MW) 563 zikenewe muri 2017, kugira ngo ingamba z’iterambere (…)
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba avuga ko imwe mu nshingano ntakuka leta y’u Rwanda yihaye ari ugushyiraho politiki zorohereza ba rwiyemezamirimo bashaka gushora imari ya bo mu mishinga itandukanye mu Rwanda.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) irasaba abayobozi bo mu gihugu kwibuka uruhare rwabo mu gukangurira abaturage kwitabira gutanga umusoro, kuko ari yo nkingi y’ubukugu kugeza ubu ukaba winjiza 50% mu ngengo y’imari buri mwaka.
Ibikorwa bya VUP (Vision 2020 umurenge program) mu murenge wa Kigembe, mu karere ka Gisagara bimaze kuzamura abahatuye, bivuye ku nyigisho bagiye bahabwa zijyanye no kuzigama nk’uko babyivugira.
Abaturage bo mu Karere ka Huye bahawe inka muri gahunda ya Girinka bakabasha kuzifata neza, hanyuma na zo zikabakura mu bukene, bishimira cyane aho bamaze kugera babikesha izo nka.
Bitewe no kubura ikiraro kibahuza n’akarere ka Ngoma, abaturage bo mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe biyemeje kubaka ikiraro kizatwara miliyoni 30 kugira ngo babashe kujya bagurisha umusaruro w’ibitoki biboroheye.
Ubuyobozi bw’akarere bwashyizeho amakoperative y’abakora isuku, akazita kuri imwe mu mihanda yo muri aka karere ikunze gufatwa nk’imbogamizi mu bwikorezi n’ubucuruzi kubera kwangirika.
Abaturage b’Akarere ka Gatsibo batuye mu Mirenge ya Gasange na Murambi bemeza ko gukorana na koperative umurenge SACCO byabafashije gushyira mu bikorwa gahunda ya kora wigire, mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere hamwe n’imiryango yabo.
Désiré Komayombi wo mu kagari ka Mutanda mu murenge wa Cyabingo mu karere ka Gakenke, ni umwe mu baturage batangiranye na gahunda y’ubudehe mu mwaka wa 2008 aho yahawe amafaranga ibihumbi 60 yaje kubyaza umusaruro ku buryo uyu munsi abarirwa umutungo uri hejuru ya miliyoni icumi.
Abatuye mu Mudugudu wa Zihari, Akagari ka Muyira, Umurenge wa Kibirizi mu Karere ka Gisagara, barashima ko batangiye kugerwaho n’ibikorwa bigamije kugira Zihari Umudugudu w’ikitegererezo, ibikorwa bihuriweho n’abafatanyabikorwa b’akarere ka Gisagara mu iterambere (JADF).
Isosiyete ikora ubucuruzi bwa sima “Kilimanjaro Cement” yiyemeje gufasha abaturage b’umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo kububakira isoko rya Kijyambere risimbura iryari ritangiye kubakwa mu buryo butajyanye n’igihe.
Itsinda ry’abaturage batuye mu murenge wa Karengera bagakorera ibikorwa byabo mu mudugudu wa Nyagashikura bavuga ko bageze igihe cyo gushaka uko bapiganira amasoko y’ibikorwa bakora mu gihe batangiye ari abakene cyane ndetse nta n’icyizere bafite ko hari aho bazagera.
Abaturage n’impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Kigeme bari barambuwe na Rwiyemezamirimo wabakoresheje mu mirimo yo gukora imiyoboro y’amazi mu nkambi ya Kigeme bishyuwe na Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi, kuri uyu wa 24/10/2014.