Abanyamadini bakorera mu karere ka Karongi bagaragaje ko batishimiye kuba ako karere karaje ku mwanya wa 11 mu mihigo kandi karahoze ku mwanya wa mbere, bakizeza ko bagiye kugafasha gusubira ku mwanya wa mbere, nk’uko babitangarije mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere kuri uyu wa gatanu tariki 3/10/2014.
Abagize inama njyanama y’akarere ka Kamonyi barasabwa kumenya imihigo akarere kaba kiyemeje kandi bakanagafasha kuyigeraho bakanabera abatuage babatoye urugero rwiza rwo gukorana umurava.
Minisitiri w’umutungo, Vicent Biruta, arasaba inzego z’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi gufatanya n’abaturage kuvugurura imiturire y’akajagari ikiboneka hirya no hino mu mujyi w’aka karere no munkengero zawo.
Kuboha agaseke bimaze kugeza byinshi kuri Manirarora Megitirida birimo no kuba ngo yaruriye indege imujyana muri Congo Brazaville kugaragaza ibikorwa bye bijyanye n’ububoshyi bw’agaseke.
Banki y’isi yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 9.3$ azakoreshwa mu kugaruza, gucunga mu buryo burambye amashyamba ya Gishwati na Mukura ari mu burengerazuba bw’igihugu, ndetse no kwita ku mibereho myiza y’abaturage bayaturiye.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro avuga ko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi cyabahemukiye kuko amasezerano bagiranye yo gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ayobora atigeze yubahirizwa.
Abatuye mu murenge wa Kivu ho mu karere ka Nyaruguru baratangaza ko basa n’ababonekewe kuba barabonye umuriro w’amashanyarazi kuko ngo batatekerezaga ko wahagera kubera umurenge wabo uri ahantu kure kandi mu giturage.
Kuri uyu wa 29/9/2014, u Bubiligi bwongeye guha u Rwanda miliyoni 13.5 z’amayero(€) ahwanye na miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda (RwF), yo gushyigikira gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage (descentralisation) mu nzego z’ibanze.
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, wifatanyije n’abaturage mu karere ka Gakenke mu muganda yababwiye ko ubushake n’imbaraga bafite mu gukora bishobora kuzatuma umurenge wabo uza mu mirenge y’icyitegererezo kuko imbaraga z’abaturage iyo zihereweho hakorwa ibitangaza.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera batangaza ko nubwo ubuyobozi bushishikariza abagabiwe inka kugira umuco wo kunywa amata ngo hari bamwe bagabirwa inka zamara kubyara amata bakayagurisha gusa ntihagire na make basiga mu rugo yo kunywa.
Mu gihe akarere ka Gicumbi kaje ku mwanya wa nyuma mu mihigo ya 2013 ubu kakaba karaje ku mwanya wa 14 mu mihigo ya 2014 ngo kabikesha abafatanyabikorwa ndetse n’uruhare rw’abaturage.
Urubyiruko ruhagarariye abandi mu turere ruragaragaza ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije nk’imbogamizi ikomeye mu kuzuza inshingano zarwo, nk’uko rwabitangaje mu mu gikorwa cyo kumurika ibyavuye mu isuzumabikorwa ry’imihigo y’urubyiruko mu 2013/2014 no gusinya imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari utaha.
Abaturage bo mu karere ka Burera bahawe inka muri gahunda ya "Gira inka" nabo bituye bazituriye abandi batishoboye 55, ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe iyi gahunda ya “Girinka” muri aka karere, kuri uyu wa gatanu tariki 26/9/2014.
Akarere ka Gasabo kizeye ko imibereho y’abaturage izarushaho kwiyongera biturutse ku mikoranire myiza gafitanye n’abafatanyabikorwa bahakorera mu bijyane no kuzamura ubuzima bw’abaturage.
Abakerabushake b’ikigega mpuzamahanga w’u Buyapanigishinzwe iterambere Mpuzamahanga (JICA) bari mu Karere ka Musanze na Rubavu mu gikorwa cyo kwigisha ba kanyamigezi uko bakora amavomo y’amazi azamurwa mu butaka yapfuye ariko abura gisanwa kubera ubumenyi bucye.
Abayobozi n’abaturage bo mu Karere ka Musanze batangaza ko bababajwe n’umwanya wa 27 babonye mu isuzumwa ry’imihigo ya 2013-2014, bakaba biyemeje gufatanya kugira ngo uwo mwanya mubi bamazeho imyaka ibiri bawuveho baze mu myanya myiza.
Umushinga w’amazi meza witwa PEPP (Programme Eau Potable pour la Population des Grands Lacs) igihugu cy’Ubusuwisi giteramo inkunga mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ngo waheze mu mpapuro nk’uko byagaragajwe mu nama yahuje abarebwa n’uwo mushinga kuwa 24/09/2014.
Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingufu buratanga icyizere ko imirimo yo gutunganya nyiramugengeri iri gukorerwa mu gishanga cy’Akanyaru mu murenge wa Mamba ho mu karere ka Gisagara izatanga inyungu ku Banyarwanda bose muri rusange.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burizeza urubyiruko rwo muri ako karere ko gahunda ya “Kora Wgire” yatangijwe izarukura mu bukene ngo kuko ari muri iyo gahunda ibitekerezo bitandukanye by’imishinga yarwo bizashyirwa mu bikorwa.
Sosiyete yitwa Revaforage yo mu gihugu cya Madagascar irasaba u Rwanda kwemererwa gutanga amazi ku baturage, cyane cyane aho bigoranye kuyabona (ahakunze kuba amapfa cyangwa mu misozi miremire), mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bigize igice cy’amajyepfo cy’isi.
Mu murenge wa Nduba wo mu karere ka Gasabo hatashywe ikiraro cyambukiranya umugezi wa Nyabarongo wari uzwiho kutaba mwiza mu gihe cy’imvura, kuko mu gihe cy’imyaka ibiri gusa wari umaze guhita abantu bagera kuri 25 barohemyemo bagerageza kwambuka.
Abayobozi muri Ministeri y’ibikorwaremezo (MININFRA) n’ab’ikigo gishinzwe gutanga amazi (WASAC), biriwe bagenzura imikorere y’ingomero zivamo amazi, amatunganyirizo, imiyoboro n’ibigega byayo kuri uyu wa 17/9/2014, bakaba bemeje ko nta bushobozi inganda z’amazi zifite bwo gutanga ahagije umujyi wa Kigali wose.
Gahunda ya Hanga umurimo yatangijwe muri 2012 na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatanze umusaruro mu makoperative na sosiyete zari zifite ubushobozi buke. Urugero rugaragara ni Sosiyete Rebakure Investment Group yari ifite ikibazo cy’imikorere kubera kubura igishoro gihagije none yinjiza miliyoni 3.2 buri kwezi.
Umunyambanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, Nsabimana Théogène, atangaza ko mu bintu bishimishije abaturage be muri uyu mwaka bagezeho kurusha ibindi, harimo ko nta kagari na kamwe mu tugari dutanu tugize umurenge wa Kamembe kagisembera cyangwa ngo kabe gakodesha aho gakorera.
Miruho Jean Baptiste w’imyaka 54 atangaza ko yatangiye kudoda afite imyaka 20 ariko ngo kubera ko nta wundi mwuga yari ateze ho amakiriro uyu mwuga w’ubudozi wamugiriye akamaro kanini we n’umuryango we.
Abashoferi bakoresha mu muhanda Ruhango-Kirinda, baravuga ko barimo gukorera mu bihombo kubera imodoka zabo zangizwa n’iyingirika ry’uyu muhanda, ukunze kwangirika cyane mu bihe by’imvura ahitwa Gafunzo mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Bugesera rwafashijwe muri gahunda yiswe “Akazi Kanoze” barashima ko imibereho yabo yahindutse ugereranyije na mbere kuko bariho nabi batarajya muri iyi gahunda.
Nyuma y’imyaka ine bimuwe muri Gishwati aho bari batuye mu manegeka, abagize amakoperative y’urubyiruko mu mudugudu wa Bikingi mu murenge wa Bigogwe, ndetse no mu mudugudu wa Nyirabashenyi mu murenge wa Mukamira bafite icyizere ko imishinga REMA yabakoreye izabageza ku buzima bwiza.
Intara y’Uburasirazuba yinjije amafaranga asaga miliyari 15 yavuye mu misoro abaturage b’iyo ntara batanze mu mwaka wa 2013/2014. Ayo mafaranga ngo aruta kure ayo u Rwanda rwinjije mu mwaka wa 1995 kuko muri uwo mwaka mu gihugu hose habonetse imisoro ingana na miliyari 11,7 nk’uko minisitiri w’imari n’igenamigambi, (…)
Kuva mu mwaka wa 1994 amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro u Rwanda rwinjiza ngo yagiye yiyongera ku buryo bugaragara, ariko biba akarusho ubwo hashyirwagaho ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu mwaka wa 1998 nk’uko byavugiwe mu birori byo kwizihiza umunsi w’abasora wabereye mu karere ka Kayonza tariki 06/09/2014 ku (…)