Ruhango: Yinjiza ibihumbi 600 buri kwezi abikesha ubworozi bw’inkoko
Rubagumya Omar afite umushinga w’ubworozi bw’inkoko akorera mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, umwinjiriza amafaranga ibihumbi 600 havuyemo ayo aba yashoye mu mushinga we.
Uyu mushinga Rubagumya yawutangiye mu mwaka wa 2009 awutangirana inkoko 2500 ubu amaze kugera ku nkoko zisaga 1000.
Uyu mworozi yagiye guhitamo uyu mushinga nyuma yo kubona ko amafaranga ibihumbi 200 yahembwaga mu bitaro bya Gatagara i Nyanza ntacyo yari kuzamugezaho.

Omar yatangiye gukora uyu mushinga ahereye ku dufaranga duke yagendaga yaka banki tugendanye n’inguzanyo ku mushahara “avance sur salaire”.
Intego ze n’uko agomba gukomeza agateza imbere ubu bworozi bw’inkoko kandi aha abantu benshi akazi ndetse anatanga umusanzu mu iterambere rw’igihugu.
Uretse kuba ubu bworozi hari aho bumaze kugeza nyirabwo, abatuye hafi y’ubu bworozi nabo bavuga ko bwabagiriye akamaro kuko bagiye habona akazi ndetse bakaba batakirwaza indwara ya bwaki kuko abana babo barya amagi.

Mbanziriza Islon atuye hafi y’ahakorerwa ubu bworozi, ni umwe mu babonye akazi muri izi nkoko, avuga ko bwatumye ashobora kwagura ubuhinzi bwe kuko yabonaga ifumbire nnayo yagiraga ndetse ubu nawe akaba yaratangiye korora inko ze za kijyambere ubu umuryango we ukaba umeze neza.
Omar nyiri ubu bworozi, aragira inama abantu y’uko badakwiye gutinya kwihangira umurimo cyane ku bashaka korora inkoko, kuko mu Rwanda hakenewe amagi menshi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 44 )
Ohereza igitekerezo
|
uyu mugabo ndamhimiye cyane reka shime cyane na kigalitoday kumakuru itugezaho alko kdi sabako aba babigezeho uburyo umuntu abashak yabageraho kuko byumwihariko ngewe naratangiye mubushobzi bke ariko abajyanama ntabo.
umuntuyamugerahogute kugirangoagerekumushinga
ndakwemeyecyaneeeeeeeeeee ndifuza kumenya ahomukorera cyangwa ukoumuntu yabonanambayanyu ndimuri nyamagabe umurenge nkomane murakoze
kumenya
none ko asubira inyuma. yavuye kuri 2500 agera kuri 1000