Ruhango: Yinjiza ibihumbi 600 buri kwezi abikesha ubworozi bw’inkoko
Rubagumya Omar afite umushinga w’ubworozi bw’inkoko akorera mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, umwinjiriza amafaranga ibihumbi 600 havuyemo ayo aba yashoye mu mushinga we.
Uyu mushinga Rubagumya yawutangiye mu mwaka wa 2009 awutangirana inkoko 2500 ubu amaze kugera ku nkoko zisaga 1000.
Uyu mworozi yagiye guhitamo uyu mushinga nyuma yo kubona ko amafaranga ibihumbi 200 yahembwaga mu bitaro bya Gatagara i Nyanza ntacyo yari kuzamugezaho.

Omar yatangiye gukora uyu mushinga ahereye ku dufaranga duke yagendaga yaka banki tugendanye n’inguzanyo ku mushahara “avance sur salaire”.
Intego ze n’uko agomba gukomeza agateza imbere ubu bworozi bw’inkoko kandi aha abantu benshi akazi ndetse anatanga umusanzu mu iterambere rw’igihugu.
Uretse kuba ubu bworozi hari aho bumaze kugeza nyirabwo, abatuye hafi y’ubu bworozi nabo bavuga ko bwabagiriye akamaro kuko bagiye habona akazi ndetse bakaba batakirwaza indwara ya bwaki kuko abana babo barya amagi.

Mbanziriza Islon atuye hafi y’ahakorerwa ubu bworozi, ni umwe mu babonye akazi muri izi nkoko, avuga ko bwatumye ashobora kwagura ubuhinzi bwe kuko yabonaga ifumbire nnayo yagiraga ndetse ubu nawe akaba yaratangiye korora inko ze za kijyambere ubu umuryango we ukaba umeze neza.
Omar nyiri ubu bworozi, aragira inama abantu y’uko badakwiye gutinya kwihangira umurimo cyane ku bashaka korora inkoko, kuko mu Rwanda hakenewe amagi menshi.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 44 )
Ohereza igitekerezo
|
kwihangira umurimo nibyo bigezweho ndasaba urubyiriko cyane abarangije kwiga uyu muntu ababere urugero kuko bumve ko yaretse akazi kamuhemba none umushahara usigaye wikuba kabiri . mumpaye contact (phone number &email byamfasha nkamwigiraho
ndashaka muzampuze nuyu mugabo kuko ibikorwa bye ni inyamibwa rwose nanjye nkeneye number ze kugirango nzamuvugishe kuko uyu mushnga ngomba kuwukora bitarenze 2018
courage kbs mubishatse mwampa nimero yanyu nkazababaza amakuru ahagije murakoze iyanjye:0782716973\
0728816973
muraho neza,ndi umwe mubashaka gukora ubworozibw,inkoko bishoboka mwampuza nuwo mworozi akangira inama maze tugakomeza intego imwe yo kwigira twihangira umurimo. Mboneka:0723666147/0739007047/[email protected] MURAKOZE
UYUMUSHINGA NANJYE NDASHAKA KUWUTANGIRA
NABONA GUTE NUMBER FONE ZIWE.
THX
Ndashimye Vuba Cane Ndatangura Projet Ngir Inama Kuri79240525/61153229 Nd Umurundi W I Ngozi
Ndi Mumigambi Yo Kworora Inkoko, Harivyinshi Nashaka Kubaza. Mwondungikira Numero Telepfonique Zanyu Kuri:69184757
mwamutwakiye numero ze tukazamwigiraho?
Ni byiza arko c umuntu utangira byamusaba nka mafarangaa angahe?
Abanyarwnda tugomba kwigira ku bandi bityo bikatuviramo kwigira ubwacu nibyo biduhesha agaciro.congraturation muvandimwe,ndifuza kumenya adress na contacts by’uyu muntu nanjye nkamwigiraho.mboneka kuri 0788999853/0728999853/[email protected] MURAKOZE!!
ndabaramutsa cane! uwo mugambi urakomeye caane ariko nanje mfise ikibazo c’umugambi nakora kugira nikenure,nta mutahe mfita,ntakazi mfita inyuma yo kurangiza amashure y’isumbuye! uwufise ico yonyungura yondondera kuri tél:+25779736690.murakoze.
Komera cyane. Ubworozi bw’inkoko se uracyabukomeza. Ubu umushinga ugeze he ? Courage.
Justin Karera
Nifuza kubona numero y’uwo muntu kuko byamfasha