Ku nshuro ya mbere ikigo cy’itumanaho MTN cyahaye ibihembo bya miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda abo bafatanya mu gutanga no gusakaza serivisi hirya no hino mu Rwanda, cyiyasaranganya abakora neza kurusha abandi.
Abayobozi n’abacungamutungo ba za koperative zose zikorera mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo, baratozwa uburyo bwiza bwo gucunga neza umutungo wabo, mu rwego rwo kwirinda ibihombo bya hato na hato bikunze kuboneka muri za koperative zitandukanye.
Umuyobozi wa CEPGL (Umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu by’ibiyaga bigari) Herman Tuyaga arasaba abakora ku mipaka korohereza abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kugira ngo babashe gutera imbere mu bikorwa byabo, dore ko akenshi usanga bakora ubucuruzi buciriritse ari nayo mpamvu bagomba koroherezwa kugira ngo nabo (…)
Abantu batandukanye batsindiye kugura ibikoresho by’inyubako y’Akarere ka Rutsiro kuwa kabiri tariki ya 13/01/2015 kubera ko hagiye kubakwa inyubako nshya ijyanye n’igihe aka karere kazakoreramo mu minsi iri imbere.
Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bibumbiye muri Koperative “Dukunde Ubuzima Rubengera” ikorera ku Kigo Nderabuzima cya Rubengera mu Karere ka Karongi barinubira imikoreshereze mibi y’umutungo w’iyi koperative, kuko ngo komite yabo ikoresha umutungo uko yishakiye itabanje kubagisha inama.
Hagiye gutangira gukorwa inyigo y’uburyo umuhanda Rusumo–Kagitumba uzagurwa ukongererwa metero z’ubugari wari usanganywe, iyi nyigo biteganyijwe ko mu mezi abiri izaba yarangiye igahita ishyikirizwa ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ryo gutwara abantu n’ibintu (RTDA), kugira ngo nacyo gitangire ishyirwa mu bikorwa ry’uyu (…)
Ubuyobozi wa banki ya Ecobank Rwanda bwemeza ko umuntu adashobora koroherwa n’iterambere, haba irye cyangwa se iry’aho atuye igihe atizigamira, kuko umuntu adasigarana ibyo yinjiza ahubwo asigarana ibyo yizigamira bikagenda bigwira akabasha kugira icyo yimarira.
Nyuma y’igihe kinini akarere ka Nyabihu kadafite hoteli, muri Mata uyu mwaka mu murenge wa Mukamira hazaba huzuye Hoteli y’ikitegererezo “Mukamira Guest House” ifite agaciro ka miliyoni zisaga 563.
Nyuma y’imyaka ibiri isoko rya Kijyambere rya Gisenyi risubitswe kubaka, Akarere ka Rubavu gatangaza ko ryamaze kwegurirwa abikorera bagomba kuryubaka mu mezi atandatu rigakorerwamo.
Abadepite baturutse muri bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika biri mu muryango w’ibihugu bivuga icyongereza (CPA) biyemeje gukurikirana imikorere ya guverinoma z’ibihugu byabo, mu nama barimo gukorera i Kigali kuva tariki 13-15/01/2014, aho basuzuma ikoreshwa ry’umutungo kamere kugira ngo ugirire akamaro abaturage.
Bamwe mu batwara ibinyabiziga mu karere ka Ruhango baravuga ko ubuto bw’imihanda bagendamo aribwo butuma kenshi bakora impanuka kubera kuyibyiganiramo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Védaste Nshimiyimana aratangaza ko uyu mwaka wa 2015 uzarangira byinshi mu bikorwa byo kuvugurura umujyi wa Butare birangiye.
Mu muhango icyumweru cyahariwe Girinka mu rwego rw’akarere ka Kirehe kuri uyu wa mbere tariki 12/01/2015 hituwe inka 16 aho abaturage bakomeje kugaragaza uburyo iyi gahunda ya Girinka imaze kubateza imbere.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyanza ho mu Karere ka Gisagara bahabwa inkunga y’ingoboka bishyize hamwe bashaka uburyo baboza amasaziro meza, biyubakira inzu y’ubucuruzi ikodeshwa.
Koperative Umwalimu SACCO yatangiranye ibihombo bibarirwa muri za miliyoni 50 ariko ubu iratangaza ko ihagaze mu nyungu zibarirwa muri Miliyali.
Ihame ry’uburinganire mu ma koperative rikwiye kubahirizwa ku musaruro no kuwushakira isoko, n’inyungu ibonetse ikagera ku babigizemo uruhare bose kuko usanga abagore badahabwa umwanya ngo bisanzure bigatuma habaho no kwitinya.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, James Musoni arizeza Abanyarwanda ko ikirari cya Rusumo gihuza u Rwanda na Tanzania kigiye kwihutisha ubucuruzi n’indi mirimo ifitiye ibihugu byombi akamaro.
Nyuma y’uko abagize komite ngenzuzi ba Koperative Umwalimu SACCO bagaragajeko bifuza gushyirirwaho amabwiriza yandintse agenga urwego rw’izi Komite n’abakozi b’Umwalimu SACCO, ubu aya mabwiriza azasohoka muri uku kwezi.
Abikorera bo mu karere ka Kirehe barishimira gahunda y’itorero ry’igihugu yabashyiriweho, bakizera ko bazunguka byinshi ku bijyanye n’indangagaciro z’Umunyarwanda baharanira kunoza imikorere yabo.
Abakora umwuga w’uburobyi mu karere ka Rusizi bavuga ko umwuga w’uburobyi bukorerwa mu ikiyaga cya kivu witabirwa n’abagabo gusa, biterwa n’uko ako kazi gasaba imbaraga nyishi n’ubugenge abagore bikaba bitaborohera.
Leta y’Ubuyapani, iratangaza ko igiye gukanguurira abikorera bo mu gihugu cyabo kuza gushora imari mu rugaga rw’abikorera bo mu Rwanda.
Abafite inganda zinyuranye mu Karere ka Bugesera baratangaza ko babangamiwe no kutabona ibyo gupfunyikamo ibikorwa byabo bihendutse, kuko ibyo bapfunyikamo bituma ibicuruzwa bihenda.
Umugore witwa Mukantaganzwa Priscille utuye mu Mudugudu wa Mpara mu Kagari ka Cyome ko mu Murenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero yemeza ko ubu abarirwa mu bantu bakize mu Karere ka Ngororero abikesha Agakiriro kataramara n’umwaka gatangiye.
Abanyeshuri bagiye gutangira ibikorwa by’urugerero mu karere ka Ngoma baremeza ko biteguye gutanga umusanzu mu guhindura imyumvire y’abaturage, kuko bahamya ko kuba hari ababayeho nabi bidaterwa n’ubushobozi bwabo ahubwo ari imyumvire.
Intore z’inkomezabigwi mu Karere ka Muhanga zitangaza ko zihereye ku masomo zahawe mu byumweru bibiri zimaze zitozwa, ngo zigiye guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko ahanini usanga rwiganjemo n’urwarangije amashuri.
Mukakayonde Claudine amaze umwaka atunganya igihingwa cya Soya akibyazamo ibindi biribwa ndetse n’ibinyobwa, igikorwa avuga ko gifasha kongera agaciro k’iki gihingwa kandi akarushaho kwiteza imbere dore ko bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 180 ku kwezi.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwambajemariya Florence, asaba abaturage batuye ku kirwa cya Birwa I kiri mu kiyaga cya Burera, gusigasira ibyiza bamaze kugezwaho birinda ko hagira ubyangiza.
Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bishimira ko umwaka wa 2014 wasize hubatswe imihanda myinshi muri aka karere bahamya ko yabakuye mu bwigunge.
Abaturage bo ku kirwa cya Birwa ya mbere giherereye mu kiyaga cya Burera, mu Murenge wa Kinoni, mu Karere ka Burera, bashyikirijwe inka icyenda bari bemerewe n’ Ingabo z’u Rwanda, (RDF) ubwo zabahaga ubwato bwa moteri mu kwezi kwa 12/ 2014.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rulindo baravuga ko bafite ingamba nshya zo kwiteza imbere ku buryo bugaragara mu mwaka batangiye wa 2015.