Abashakashatsi bahangayikishijwe no gucyendera kw’ingagi zo mu misozi, nubwo izo mu Rwanda zikomeje kwiyongera.
Abana bitabiriye igikorwa cyo kwita izina bavuga ko batahanye ishyaka ryo gutsinda, nyuma yo kubona bagenzi babo bashimwa ku mugaragaro.
Kuri uyu wa gatanu tariki 2 Nzeri 2016, mu Karere ka Musanze habereye igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi 22.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Kwita Izina Intare byaba indi Intambwe y’iterambere no gusigasira ibyahozeho n’ibiriho mu Rwanda.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi 22, byabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 02 Nzeli 2016.
Abitabiriye umuhango wo kwita izina ingagi ku nshuro ya 12, ku mugoroba ubanzirirza igikorwa nyirizina baraye bataramiwe Kinyarwanda.
Umunyamerikakazi Mary Ann McDonald ufotora ibijyanye n’ubukerarugendo, aracyafite amatsiko yo kwitabira Kwita izina nubwo amaze imyaka igera kuri 13 abizamo.
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mukuru wo kwita izina abana b’Ingagi ku nshuro ya 12, hateguwe ibikorwa bitandukanye byo kubimburira uwo munsi mukuru.
Abakozi ba Parike y’igihugu y’ibirunga (Volcanoes National Park), baratangaza ko bamwe mu Banyarwanda bataragira imyumvire ifatika ku bukerarugendo.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), kivuga ko inyungu ya 4% yiyongera ku bukerarugendo buri mwaka, Abanyarwanda bayigiramo uruhare ruke.
Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyabihu bagiraga uruhare mu kwangiza Pariki y’Ibirunga, ni bo basigaye bayibungabunga kubera kugerwaho n’inyungu itanga.
Nyuma y’imyaka hafi ibiri Club Ibisumizi igaragarije Abanyehuye ko gusura kwa Nyagakecuru mu Bisi bya Huye bishoboka, ba mukerarugendo bakunda kurira imisozi batangiye kuhasura.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) ntikemera ko abaturage bica inyamanswa z’agasozi, bitwaje ko zibangimiye umutekano wabo n’uw’amatungo yabo.
Kubera ubwiza bwa Gishwati, abaturage bayituriye n’ubuyobozi basaba ko hasubizwa hoteli yafasha mu iterambere n’ubukerarugendo kuko n’ubundi ngo yahahoze.
Abanyeshuri babiri bo muri Leta ya Colorado, muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bakoze indege itagira umupilote “Drone” izunganira abacunga umutekano muri Pariki y’Akagera.
Imwe mu ntare ziherutse kugezwa muri Pariki y’Akagera yabyaye ibibwana bitatu, bifatwa nk’amateka yaherukaga mu imyaka 20, kuko intare zari zaracitse mu Rwanda.
Abashinzwe Pariki ya Nyungwe batangiye ubushakashatsi bwo kuhagarura inzovu zahozemo ariko zikaza gucika ariko bakavuga ko inzira ikiri ndende ngo bikunde.
Sena y’u Rwanda irasaba abafite amahoteli y’ubukerarugendo mu Karere ka Burera korohereza Abanyarwanda, babagabanyiriza ibiciro mu rwego rwo kubakundisha iby’iwabo.
Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe buranyomoza amakuru amaze iminsi avugwa ko umuhanda uca muri iryo shyamba ushobora kuzafungwa.
Abagize Sena y’u Rwanda basabye abayobozi b’Akaree ka Nyamasheke ko bashyiraho igishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo mu gihe cya vuba.
Mu cyanya cy’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda y’i Huye, hatewe ibiti Abanyarwanda bo hambere bifashishaga mu kuvura indwara zimwe na zimwe.
Kuba Uburundi na Tanzaniya bidakoresha visa imwe n’ibindi bihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byagaragajwe nka kimwe mu bidindiza iterambere ry’ubukerarugendo mu karere biherereyemo.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Oda Gasinzigwa akangurira abagore n’abakobwa kwitabira imirimo ijyanye n’ubukerarugendo kuko ngo itunga abayikora.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burasaba abikorera gushora imari muri Hoteli irimo kubakwa ku Kiyaga cya Burera, bakanayikoreramo ubucuruzi.
Serena Hotels yateguriye abazitabira inama ya Transform Africa yenda kuba, udushya turimo kubatembereza no kubafasha kuruhukira ku kiyaga cya Kivu.
Ihuriro ry’Abakora mu bukerarugendo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EATP), biyemeje gukomeza kumenyekanisha ubukerarugendo mu rwego kugira ngo inyungu zihava ziyongere.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimye uburyo umutungo uva mu bukerarugendo usaranganywa abaturage.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyatangaje ko umubare w’ingagi mu birunga wiyongere cyane mu gihe cy’umwaka umwe ushize.
Mu gikorwa cyo kwakira ku mugaragaro intare zirindwi muri Parike y’Akagera, zikuwe mu gihugu cy’Afurikay’Epfo, uhagarariye African Parks, yavuze ko ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu kwita kuri za parike.
Kigali Serena Hotel, Hotel y’inyenyeri eshanu ifite amashami abiri mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali no mu Mujyi wa Rubavu yahize andi mahoteli yo ku isi yose mu bijyanye no kunoza ibikorwa by’ubukerarugendo inabiherwa igihembo cyiswe ’’ The World Travel Awards’’.