Ubuzima bubi yabayemo bwamuhaye imbaraga zo gufasha abatishoboye
Edouin Sabuhoro ufasha abahoze ari ba Rushimusi gusubira mu buzima busanzwe, avuga ko yabitewe n’ubukene yakuriyemo bituma yiyemeza gufasha abandi.
Yabitangarije Kigali Today mu kiganiro yagiranye nayo ubwo yamusuraga mu kigo “Ibyiwacu Cultural Village”, ikigo yashinze gifasha abahoze ari ba Rushimusi gusubira mu buzima busanzwe no kubaho batunzwe n’imirimo y’amaboko yabo.
Yagize ati “Nakuze ndi mu bukene, ndi umwana w’umukene cyane, nkurira mu bukene kuva icyo gihe rero nanga ubukene. N’iyo mbonye umuntu ari umukene mba nshaka kumufasha kugira ngo ave muri ubwo bukene kuko mba nzi imbogamizi afite, ibibazo afite n’uko abayeho.
Niyo mpamvu rero ibyo nkora byose, nkora ari ugufasha abandi bantu, nkora ari ukureba ko bazamuka, cyane cyane no kureba ko abana bajya mu mashuri kwiga kuko iyo ntaza kwiga wenda simba meze ukunguku.”
Edouin ni ingaragu akaba afite imyaka 40. Ni umunyeshuri muri Amerika mu cyiciro cy’ikirenga (Doctorat) mu by’ubukerarugendo akaba kandi ari n’umwarimu muri RTUC n’izindi Kaminuza zinyuranye hano mu Rwanda.
Gutangiza iki kigo ngo babitangiye mu 2006 nyuma yo kubona uburyo ba rushimusi bahiga inyamaswa bakanangiza pariki y’ibirunga.
Amaze gukora ubushakashatsi, yakoranyije abahigi barenga igihumbi, baturiye pariki baraganira bemeranya gushyira hamwe bagakora ikigo kizabafasha kwibeshaho no gutungwa n’imirimo y’amaboko yabo.
Bakoze amashyirahamwe 10 akora ubukorikori bunyuranye bugaragaza umuco nyarwanda hanyuma bakabizana mu Ibyiwacu Cultural Village maze ba mukerarugendo baza gusura ingagi bakabigura.
Ibi ngo birabatunze. Ibyiwacu kugeza ubu ifite abantu 50 bakoreramo, hakiyongeraho n’ayo makoperative 10 bakorana aturiye pariki. Aba bantu bajya bahabwa amasomo yo kubahugura.
Ibyiwacu Cultural Village ifatanyije n’abo bose bahoze ari ba rushimusi, binyuze mu bukorikori bunyuranye, imbyino n’ibindi binyuranye bivuga ku muco wacu baratira ba mukerarugendo, Ku mwaka babasha kwinjiza amadolari ari agera kuri miliyoni 32Frw.
Ntawuhama Daniel umwe mubakorera muri iki kigo, ni umuvuzi Gakondo. Yereka ba Mukerarugendo n’abandi babasura imiti ya kinyarwanda abakurambere bakoreshaga. Asanga bimufasha gutunga umuryango we ndetse n’abana bakabasha kujya mu ishuri.
Barora Leonidas w’imyaka 68 ni umubyeyi w’abana batanu nabo bashatse. Atuye mu mudugudu wa Nyabageni akagari ka Kabazungu, umurenge wa Musanze.
Barora kuri ubu ni Intore itaramira abasuye Ibyiwacu ndetse akanabigisha guhiga abereka uko babikoraga.
Ati “Twabonye umuterankunga Edouin aradukusanya turi abahigi atugisha inama, buri muntu azana igiti iwe twubaka hano, tuza guhimba iri shyirahamwe niryo ritubeshejeho. Kugeza ubungubu iki kigo ni icyacu, ni icy’abahigi.
Ibidutunga tunabikura ahangaha kuko agashahara nkorera ngenda ngashakamo ibyo kuntunga n’umuryango wanjye. Ubungubu tubayeho neza ntakibazo kuva twava mu ishyamba. Ntakibazo dufite.”
Kabatsi Félicien w’imyaka 65 utuye mugace kamwe na Barora nawe ni umwe mubahoze bashimuta inyamaswa babarizwa mu Ibyiwacu Cultural Village.
Kabatsi we, kuri ubu aba ari gucuranga inanga aratira abanyamahanga igicurangisho nyarwanda batagira iwabo.
Bambariye Pascasie, umubyeyi w’abana barindwi harimo batanu bubatse ingo zabo, yereka ababasura uko cyera basyaga amasaga ku rusyo nawe akaba atangaza ko bibatunze.
Yagize ati “Turakora ubundi tukabona agahimbazamusyi), ubundi tukanahembwa kukwezi, biradufasha cyane tukagaburira n’imiryango yacu.”
Kziboneye Ezekiyeli we yerekana uko cyera bacuraga ibyuma n’amacumu. Nawe avuga ko bimutunze we n’umuryango we.
Muri iki kigo kandi harimo n’ibindi bintu binyuranye byerekana umuco nyarwanda n’uburyo abanyarwanda bo hambere babagaho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|